Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Konka ikomeje kudabagiza abakiriya bayo

Konka Group LTD, Kampani (Company) yaciye agahigo mu gucuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga, birimo amatelefoni , amatelevisiyo, amafiligo, n’ibindi ; yiyemeje kudabagiza abakiliya bakeneye ibikoresho bitandukanye, umukiriya ahabwa serivisi zishimishije, kuko hari amateleviziyo ya rutura meza kandi utasanga ahandi ndetse ari ku giciro cyo hasi.

Nyuma y’uko Kompanyi ya Konka abayihahiramo bifuje ko yabazanira n’ibindi bicuruzwa bifuzaga igahita ibagerera ku isoko ikabizana ubu bakomeje kuyivuga imyato kuko ibikoresho babazaniye ari ntagereranwa.

Muri ibi bicuruzwa bitandukanye byaje harimo imashini ikomeye ikora umutobe(Juice making machine) aho ikoranye ubuhanga bukomeye ku giciro cyiza utasanga ahandi ndetse iyo uyiguze uhabwa garanti y’amezi asaga icumi, bisobanuye ko iba yizewe uburyo ikozwemo.

Imashini z’umwimere zikora imitobe nta handi wazisanga uretse muri Konka
Ikindi gicuruzwa mu byazanywe harimo igikoresho(Water Hiter)gishyirwa mu rwogero ku bikuta aho woga amazi ashyushye cyangwa akonje mu gihe ubishakiye utagombye kujya mu gikoni kuyateka kimwe n’ibyavuzwe haruguru iki gikoresho gifite garanti y’amezi asaga 10 mu gihe ukiguze ku iduka iryariryo ryose rya Konka.

si ibyo gusa kuko hari n’amashyiga(Cuisiniere) akoreshwa mu guteka vuba mu rwego rwo kudata igihe utegereza bityo bigatuma ukora akazi kawe neza nk’uko wagateganyije by’umwihariko abasiribateri.

Nta gushidikanya ko Konka ari ikompanyi ya rutura ndetse yambere izwiho gucuruza ibikoresho biramba by’ikoranabuhanga, byiza kandi bigezweho birimo amatelefoni , amatelevisiyo, amafiligo, ibikoresho byo mu gikoni ,imashini zimesa n’ibindi.
Konka yiyemeje kugabanya ibiciro mu rwego rwo guha abakiliya ibijyanye n’ubushobozi bwabo, uko bifite n’uko bishoboye

Iyi kompanyi kandi ikunze gutanga promosiyo mu bihe bitandukanye mu rwego rwo gufasha abanyarwanda kwiteza imbere no gutunga igikoresho kiza kigezweho kandi gifite ikoranabuhanga rigezweho, nkuko bitangazwa n’abayobozi b’iyi kompanyi.

Konka Group ifite ibikoresho utasanga ahandi by’ikoranabuhanga bigezweho birimo nka Konka smart phone K3, Konka smart phone L823, Konka smart phone V71.

Konka kandi ifite ya televiziyo idasanzwe ushobora kuyireba nk’uko bisanzwe cyangwa washaka ukayikoresha nka mudasobwa (computer), iba ari touch creen kandi ntihenze ukurikije akazi ikora.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X