Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Abakurikiranyweho icyaha cya Jenoside bakomeje gukingirwa ikibaba n’ibihugu bahungiyemo-Min Busingye

Minisitiri w’ubutabera, Johnston Busingye avuga ko impamvu bamwe mu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi badafatwa ngo bakurikiranwe ari uko ibihugu bahungiyemo bibakingira ikibaba.

Aganira n’itangazamakuru Minisitiri w’Ubutabera yavuze ko mu mpapuro 691, zatanzwe kuva muri 2007 zisaba ko abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bafatwa bakagezwa imbere y’ubutabera, muri zo 40 gusa nizo zifitiwe igisubizo.

JPEG - 25.3 kb
Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye

Avuga ko icyo ari ikibazo n’ubwo ibyo bihugu byashyize umukono ku mazezerano mpuzamahanga yo mu 1948 arwanya akanakumira icyaha cya Jenoside.

Akomeza avuga ko igituma badatabwa muri yombi ari uko bagera mu bihugu bahungiyemo bagakorana bya hafi n’ubuyobozi bw’ibyo bihugu, bukabakingira ikibaba bityo ibyo bihugu ntibyubahirize ayo amasezerano mpuzamahanga.

Minisitiri Busingye avuga ko indi mpamvu ituma abakekwaho icyaha cya Jenoside bahungiye mu bindi bihugu badatabwa muri yombi ari uruhare ibyo bihugu nabyo biba byishinja.

Aha yatanze urugero ku gihugu cy’ubufaransa agira ati “Nk’u Bufaransa muribuka igihe Gacaca yari igitangira hagiye habaho ibintu bitandukanye nk’amashyirahamwe yo guhisha ukuri yari ifite n’akazina bayihaye kiswe “Ceceka” igamije guhisha ukuri.”

Akomeza avuga ko kandi igituma abakekwaho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi badatabwa n’ibihugu bahungiyemo ari uko bahagera bakiyoberanya.

Ati “Ibihugu byinshi byo muri Afurika n’ubwo biba byarashyize umukono kuri ariya masezerano mpuzamahanga akenshi abantu babihungiyemo kwiyoberanya kwabo birihuta cyane.”

Usanga hano yari azwi nka perefe, umucuruzi ukomeye, burugumesitiri ariko ugasanga hari ahandi ageze agakora nko mu mirima, yoroye inka! Niyo afashwe usanga abantu batangajwe n’uko ariwe bashakishaga mu myaka yose.”

Minisitiri Busingye avuga ko nubwo ibyo byose bihari, ntibizabuza u Rwanda gukomeza kubakurikirana kuri icyo cyaha cya Jenoside uko bizagenda kose.

Ati “Umuntu uri hanze wese wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi agomba kubibazwa kuko umuntu ari hanze y’u Rwanda bitavuze ko ari hanze y’ubutabera.”

Mu myaka 10 ishize impapuro zita muri yombi abakekwaho icyaha cya Jenoside zigiye hanze, abantu 17 bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari bihishe mu mahanga boherejwe kuburanira mu Rwanda.

Abandi 21 baburanishirizwa mu bihugu bari bahungiyemo nk’uko Jean Bosco Mutangana, Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda abitangaza.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X