Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Bemeriki Valerie aricuza kuba yarabaye umunyamakuru wa RTLM yifashishije yicisha abatutsi

Bemeriki Valerie wahoze ari Umunyamakuru wa RTLM ubu akaba afungiye ibyaha bya Jenoside aricuza kuba yarifashishije radio RTLM mu kwicisha abatutsi ndetse agashyira mu majwi itangazamakuru uburyo ryagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yaba mu kubiba amacakubiri ashingiye ku moko mu Banyarwanda no kuranga aho Abatutsi bari kugira ngo bicwe.

Ibi Bemeriki yabitangarije muri gereza ya Kigali aho afungiye akaba yari umunyamakuru wa Radio RTLM, Radiyo yari ku isonga mu kubiba urwango rushingiye ku moko mu Banyarwanda.

JPEG - 41.2 kb
Valerie Bemeriki yakatiwe kurangiriza ubuzima bwe bwose muri gereza

Yicuza ubwe ku giti cye kuba yaragize uruhare muri Jenoside yahitanye Abatutsi barenga Miliyoni mu minsi 100 gusa.

Valerie mu buhamya yatangiye muri Gereza ya Nyarugenge izwi nka 1930, imbere y’abandi bagororwa yavuze ko hategurwa Jenoside, nta mahame y’itangazamakuru abanyamakuru bakurikizaga.

Ati "Icyo gihe nta mahame y’itangazamakuru twakurikizaga, twagenderaga ku bitekerezo by’abanyapolitiki batubwiraga ko tugomba gukora ibishoboka byose tukicyiza abo bitaga abanzi.’’

Ashimangira neza ko aka kazi yagakurikizaga muri ubwo buryo, ati "Na radiyo rero ni uko nayikozeho, nanjye ni icyo nakoraga.’’

Ati "Mu gihe cya Jenoside, ni bwo twakajije umurego cyane, kuko ni twe twarangaga aho abasirikare ba FPR (ariko tutitaga abasirikare icyo gihe, twabitaga inyenzi) bari ndetse tukabashyira hamwe n’abatutsi bari mu gihugu icyo gihe. Abo bose twabitaga inyenzi tukajya turanga ahantu baherereye (ubwihisho bwabo aho buri n’ibindi byose)."

Aya makuru twagiye tuyahabwa n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi, Interahamwe n’abasirikare bahitaga bahagaba igitero abo bahasanze bose ntabwo batoranyaga, bahitaga babica.

Kuba Valeria Bemeriki yemera ko yakoresheje umurongo wa RTLM yakoreraga mu kubiba urwango mu Banyarwanda, rwanakurikiwe na Jenoside, ibi abishingiraho avuga ko nta muntu n’umwe ukwiriye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Valerie Bemeriki yabaye umunyamakuru wa RTLM, radio yashyizwe mu bitangazamakuru bibiba urwango nk’uko byemejwe n’urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda.

Uyu munyamakuru we ntiyaburanira I Arusha nka bagenzi be ahubwo yaburaniye mu Rwanda kuko ariho yafatiwe. Ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu byaramuhamye bituma akatirwa kurangiriza ubuzima bwe bwose muri gereza.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mupenzi Simeon - 13/04/2017 saa 08:06

Njyewe icyo nakwisabira abacitse kwicumu nuko bakomera ikindi bagakundana hagati yabo kuko mbona benshi babeshyana!!.
Kanda hano umusubize

iganze - 12/04/2017 saa 14:45

Charles ngo amnesty general? Nturamenya ko yatanzwe? Yahereye ku bajenosideri bari bageze mu za bukuru n'abarwayi, hakurikiraho abishe ari abana, n'abandi ntibuka.Nyamara bo abana bishe, abarwayi bahuhuye mu mavuliro n'ibitaro byose byo mu gihugu n'abakuze bishe ntibazutse. Yewe bazirunge zanjye zibe isogo koko. Icyo batabakoreye ni iki Charles? Cyangwa kuri wowe urumva bakwiye guhemba aba bose bahekuye igihugu ni bwo wanyurwa? Wajya kubwira Habyarimana wabahaye akazi ko kwica abatutsi akabahemba kuko bakoze ibyo yabatumye neza. Nibumva ari ngombwa kuyibaha kandi bazayibahe, kuko nubundi abenshi bakoze jenoside ubu bari hanze. Uriho atera imbabazi shenge ,hababaje abacu bahinduwe ibishingwe. N'ubundi uko bahanwa ni nko kubabarirwa. Valeriya uyu yicishije abatutsi batagira umubare, Abo yirirwaga asoma kuri ya radiyo yabo rukarabankaba ngo babashake ntibarapfa n'ibindi... ubundi igihano yari akwiye ni ukwicwa nta kindi, burundu ni imbabazi mu zindi. Ubwo rero urikoze ngo ugiye kudukora mu bwonko, baragushutse sha, ibisazi byacu biba kure, ahubwo ushobora gusara mbere yacu urebye nabi.
Kanda hano umusubize

Charles - 11/04/2017 saa 04:50

Hakwiye amnesty (imbabazi rusange) ku nfungwa zemeye icyaha zacyicujije nibwo buryo bwiza bwo kugorora society, ku ko aba bantu bashobora guha isomo rikomeye abandi bantu kandi bashobora kugira akamaro aho kubicira muli gereza. Erega mutagatifu Paul ariwe Sauli yababera icyitegerezo. Uko yishe agatoteza abakristu benshi n'uko umunsi umwe yicujije agakorera Imana ibintu byiza byamugize umutagatifu. Nyabuneka mubagilire impuhwe, burya ntawukwiye kugira uko undi agize, nta mwiza wabuze inenge, nta n'umubi buli buli ubaho..., agahorahorane gaca umuryango. Muce inkoni izamba, naho ubundi twaba tubaye nkabo, mbaye mbashimiye.
Kanda hano umusubize

contrechales - 11/04/2017 saa 13:28

Kuberaki se Charles utekereza ko imbabazi zigomba gukuraho igihano? Jye mbona barababariwe kuko iyo batajya kubabarirwa bose bajyaga kuba barashyizwe mu mva bakajya kwa nyamuzinda.
Kanda hano umusubize

circle - 11/04/2017 saa 15:16

Ahubwo Wowe ufite ikibazo. Ngo ntamwiza wabuze inenge? Ese imbabazi batatanze us haka nizihe?
Kanda hano umusubize

asosa marchard - 11/04/2017 saa 02:55

sha ibyabaye mugihugu cyacu,ni agahumamunwa pe.amaraso y'inzirakarengane mwamennye niyo atumye uba muri ubwo buzima bwagereza.
Kanda hano umusubize

yve - 11/04/2017 saa 00:07

Niyivugire sha yabuzwa niki kwigamba abayeho neza mugiye twe twishwe n'agahinda katazqshira mumitima yacu. Njye mbabazwa n'abantu bakoze ibyaha bica abantu urwagashinyaguro none c tuvuge ko kiriya gihe batari bafite ubwenge sha mwadukoreye iyicarubozo kandi mwari mwarabyimitse mumitima yanyu kuva kera ubwicanyi bwabaye mu rda mpamya ko aribwo beicanyi bwa 1 bwakoranywe ubugome . Njye rero mbabazwa na leta iriho kuba Idahana abakoze jenocide bagakomeza kugirira nabi abacitse kw'icumu reta irebera kandi ndahamyako ubwoko bwahemutse nanubu biracyabamo kuko ibyo bakoze bumvako batabirangije. Kuba abiciwe batihorera kandi bagakomezwa kugirirwa nabi mubona arukuberiki koko? Ni leta iriho itariyabacikacumu? Munsubize kuko nabuze igisubizo.
Kanda hano umusubize

John - 11/04/2017 saa 13:34

Nibyo koko abantu barishwe kandi bazira ubusa, ariko se ko uvuga ngo kuba abacikacumu batihorera ngo byaba biterwa nuko leta iriho itariyabacikacumu, ubwo leta iriya abacikacumu yabareka bakahuka mu bahutu bakabarimarima bihorera? Leta niba itabahana Imana izabahana.
Kanda hano umusubize

- 11/04/2017 saa 23:04

muri make wowe urashaka kwihorera???
Kanda hano umusubize

Brian B - 10/04/2017 saa 16:12

Abanyamakuru b'umuseke mwitondere ibyo mwandika kuko ubu buhamya bwa Bemeriki burimo gupfobya genocide ku rwego rwo hejuru. Genocide nubwo yari yarateguwe nkuko bizwi, ariko abayikoraga barajijishaga bakita buri mututsi wese ingabo ya FPR( inyenzi) nkuko abivuga. Ibyo bigasobanura ko abicaga bari bahanganye n'ingabo za FPR (inyenzi). ariko twese tuzi ko abicwaga ari abaturage b'inzirakarengane batagiraga intwaro, ingabo za RPA aho zari ziri (positions) zazo hari hazwi. Ahubwo kwari ukujijisha nkuko Bemereki agikomeje kubikora, ko uwishwe wese yari inyenzi( umusirikare)..Aho Bemeriki nabagenzi be barangaga rero ni ahari hihishe inzirakarengane z'abatutsi, kuko ingabo za RPA zo zari zihagazeho..
Kanda hano umusubize

COLIMBA - 10/04/2017 saa 13:34

Takwicuza se yakora iki. Niyicuze ku Mana kubantu atureke
Kanda hano umusubize

COLIMBA - 10/04/2017 saa 13:32

Takwicuza se yakora iki. Niyicuze ku Mana kubantu atureke
Kanda hano umusubize

jado - 10/04/2017 saa 12:58

urukuvugiki c ko udateze kuva muburoko karimwo uzagwa urimubiki wakwiragije imana ingaruka zubuyobozi nizo nimwumve nabandi bazumva igihe cyabo nikigera
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X