Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Mukarange:Hari imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside isaga 200 itaraboneka

Mu gihe hirya no hino mu gihugu hakomeje kugenda hibukwa Abatutsi bishwe muri Jenoside hakanashyingurwa mu cyubahiro imibiri yagiye iboneka, mu karere ka Kayonza ho mu murenge wa Mukarange hari imibiri isaga 200 y’abishwe itaraboneka ngo ishyingurwe.

Abaturage b’umurenge wa Mukarange, akagari ka Nyagatovu, mu karere ka Kayonza basabwe kugira ubutwari bwo kugaragaza ahari imibiri y’abatutsi barenga 200 bazize Jenoside muri Mata 1994, baguye ahitwa Midiho, kugira ngo nabo bashyingurwe mu cyubahiro.

Babisabwe na Senateri Rugema Mike mu butumwa yatanze kuwa 7 Mata 2017, ubwo yifatanyaga n’abaturage b’i Kayonza mu muhango wo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi muri.

Yagize ati “Nk’uko mubizi, guherekeza uwawe ni icyomoro ku mutima kuko biraruhura.Ko turi abanyarwanda, twagize ubutwari bwo kwerekana aho aba bantu bajugunywe? kuki mutishyira mu mwanya w’ababuze ababo? N’udashaka kumenyekana nakoreshe tract (inyandiko itariho amazina n’umukono by’uwayanditse), ariko atubwire aho bari tubashyingure.”

JPEG - 94.3 kb
Senateri Rugema Mike

Senateri Rugema yongeye kwibutsa abaturage ko uruhare rw’ubuyobozi bubi bwaranzwe n’amacakubiri no kubiba urwango mu banyarwanda ari nayo ntandaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi twibuka uyu munsi.

Yakomeje agira ati “Ubu dufite ubuyobozi bwiza bwashyizeho Politiki zibanisha abanyarwanda bose na gahunda zifasha bose, butanga umutekano kuri bose.Ubwo buyobozi twabwishimamo kandi hari ahantu hakiri ikizinga?”

Ibi byagarutsweho kandi n’Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude, avuga ko Midiho yihariye kubera imibiri y’abantu barenga 200 bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 na n’ubu itaraboneka, nawe asaba abaturage gutanga amakuru.

Yakomeje agira ati “Twibuke dusigasira ibyagezweho, tudaheranwa n’agahinda, twiyubakire igihugu”.

Depite Safari Theoneste, nawe yasabye abaturage bo muri Midiho kugira ubutwari bakagaragaza aho imibiri y’abahiciwe iri, kugira ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro.

Yagize ati “Naje gutanga inama ku baturage batuye Midiho.Nimuharanire ubutwari mutanguranwe kuvuga aho aba bantu bari kuko ntibyashoboka ko babura burundu.

Abantu barenga 200 bavukaga aha, abandi bari bahatuye, bari inshuti zanyu.Niba abakuze barinangiye, urubyiriko nimudufashe n’uwavutse nyuma ya Jenoside, ushobora gusanga yarumvise ababyeyi babivuga, akaba yatanga amakuru”.

Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 ku rwego rw’akarere ka Kayonza, byatangijwe n’igikorwa cyo kunamira abazize Jenoside yakorewe abatutsi no gushyira indabo ku rwibutso rwa Mukarange rushyinguwemo imibiri 8,684, ndetse n’urugendo rwo kwibuka.

Ni urugendo rwaranzwe n’imvura nyinshi, ariko abarwitabiriye (inzego zitandukanye z’ubuyobozi n’abaturage) ntibacitse intege, gahunda zose zigenda nk’uko zateguwe.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

nira uwakananura - 11/04/2017 saa 14:40

Ubutwari buzira uburyarya burakwiye kugirango amatorerwa yikyenda na Kane ishyirwe aho ikwiye.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X