Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Nyarugenge: Ibiro by’akagari byibasiwe n’inkongi y’umuriro


Ibiro by’akagari k’Akabeza mu murenge wa Muhima byibasiwe n’inkongi y’umuriro yanibasiye kandi indi miryango y’ubucuruzi ifatanye n’aho aka kagari gakorera.

JPEG - 22 kb
Iyi nkongi yibasiye imiryango y’ubucuruzi n’ibiro by’akagari k’Akabeza kakoreragamo

Iyi nzu yibasiwe iri mu murenge wa Muhima hafi na gereza Nyarugenge iri Kigali izwi nka 1930 ku Muhima. Ni ku muhanda wa kaburimbo ku mahuriro y’umuhanda wa sima ugana ku muhima hamwe n’umuhanda uva ku kigo mbarurishamibare( NISR) ugana kuri gereza izwi nka 1930. Ni munsi gato ya gare nshya ya Kigali iruhande gato rw’ikigo gishinzwe guhugura abakozi bal eta RIAM.

Iyi nkongi y’umuriro yabaye kuri uyu wa kane mu gitondo , ije nyuma y’iminsi mike gereza ya Gasabo yo mu karere ka Gasabo i Kimironko yibasiwe n’inkongi y’umuriro.

Polisi y’u Rwanda itangaza ko iyo nzu yahiye kubera umuriro w’amashanyarazi.

Iyi nzu yibasiwe n’inkongi y’umuriro mu gihe cy’amasaha agera kuri atanu. Yari inzu y’imiryango myinshi ikoreramo abantu batanu n’ibiro by’akagari ka Kabeza, harimo ububiko bw’amapine y’imodoka, ibiribwa, n’ibindi ku buryo bitari byoroshye kuyizimya nk’uko bisobanurwa na ACP Theos Badege umuvugizi w’igipolisi cy’u Rwanda.

Ibi bibaye mu gihe igipolisi gikangurira abantu bose kugira ibikoresho bizimya inkongi mu nzu bizwi nka Kizimya moto. Gusa kugeza ubu nta harashya ngo bikoreshwe hatitabajwe Polisi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

muhoza frank - 14/04/2017 saa 14:47

Ariko koko uri nta munoza buriya ubona iriya modoka izimya umuriro ntacyo iba yakoze ubwabyo kurinda izindi ntizifatwe wo s'umurimo ukomeye?kdi niba warakurikiranye amakuru hari ibyarokotse muri uko kuwuzimya.
Kanda hano umusubize

koko - 14/04/2017 saa 10:01

ibyobikoreshose iriyamodokayo izimya iki kontarabona itabara kuburyo inzu idashya kuba arukugira NGO izokuruhande zidashya naho ntazimya ryayo
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X