Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Abaguzi baratungwa agatoki mu kudindiza gahunda ya Made In Rwanda

Mu gihe mu Rwanda hari gahunda yo kwibanda ku bicuruzwa byakorewe mu Rwanda mu rwego rwo guhesha agaciro ibihakorerwa no kwikura mu bukene,ubu noneho abagura ibyo bicuruzwa baravugwaho imyumvire yo kudindiza iyi gahunda hagendewe ku biciro.

Bamwe mu bacuruza, abanyenganda n’abagura ibikorerwa mu Rwanda, baravuga ko kuba ibiciro byabyo bikiri hejuru, biterwa n’imyumvire ikwiye guhinduka. Ibi biciro ariko hari abemeza ko biterwa no guhenda kw’ibikoresho by’ibanze akenshi biva no mu bihugu bya kure.

Kuva gahunda ya made in Rwanda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda yatangira, zimwe mu mpamvu zigenda zumvikana nk’izikiyikoma mu nkokora, harimo ibiciro by’ibikorerwa mu Rwanda bivugwa ko bikiri hejuru ugereranyije n’ibikorerwa ahandi cyane cyane mu karere.

Abanyenganda, abacuruzi n’abaguzi ntibavuga rumwe ku mpamvu yaba itera guhenda kw’ibikorerwa mu Rwanda nk’uko bamwe babitangaza.

“Ibikoresho dukoresha biraduhenda, byaduhenda bigatuma nawe kugira ngo ugire icyo ukuramo, ugahendaho buke.”

“Ugereranyije n’uko twatangiye tugurisha izi moto n’uko ubu tuzigurisha, ubona ko hari ikintu cyahindutse, n’abakiriya bazigura bishimye. Mu mibare bimeze bite, ikinyuranyo cyabaye ikihe? Bimeze neza cyane kuko harimo differance nk’iy’ibihumbi magana atanu, urumva ko ari byiza.”

“Niba twicaye aha turimo gucuruza, murabizi ko isoko rya East Africa rirafunguye. Niba umutanzania yazanye ifarini akaba yayishyize aha ngaha kuri 700, wowe ngo kubera ko ari iyo mu Rwanda ukavuga ngo izagura 1500, ni nde uzayigura?”

Guhenda kw’ibikorerwa mu Rwanda kandi ngo bigira ingaruka no ku babikora ubwabo kuko bibura abaguzi iyo bihuriye ku isoko n’ibyavuye hanze:

Kuri Dr Emmanuel Rekeraho, umwanditsi, ngo ibikoresho by’ibanze si impamvu zo guhanika ibiciro, ngo ahubwo aho u Rwanda rugeze, birasaba ko abakora mu by’ubucuruzi n’inganda bahindura imyumvire, kuko n’abacuruza ibihendutse aho babikura n’Abanyarwanda bahagera.

Kuva gahunda ya made in Rwanda igamije guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda yatangira, mu mwaka w’2013, imibare iheruka gushyirwa ahagaragara n’ikigo cy’ibarurisha mibare, yerekana ko ibitumizwa mu mahanga, bimaze kugabanyuka ku ijanisha rigera hafi kuri 5%.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

rugira - 17/04/2017 saa 11:03

Jye imyumvire yacu ijya inyobera. urajya kugura iyo made in Rwanda ugasanga ibiciro birikuba incuro zirenze ebyiri ibiva hanze ugashaka impamvu yo guhenda ukayibura ariko ntayindi itari imyumvire ikiri inyuma mu bucuruzi. ntampamvu yo guhenda ihari niyo byaba bishyigikiwe na leta bigurwa kumufuka wa buri muntu ubwo rero uzategereza abifite. nibikuyobera uzafunga ugaruke washyize ubwenge kugihe.
Kanda hano umusubize

Kampanga - 16/04/2017 saa 20:55

Iyi leta ntabwo ijyireba uko ubukungu bw'abanyarwanda bumeze mbere yogufata ibyemezo.Kumugani wundi, tuzi kwishongora byo.
Kanda hano umusubize

Gd - 16/04/2017 saa 16:04

Made rwanda oye nizibika zaramagi bishobora kuzatera imbere ariko nibakore ibintu byiza kd bikomeye bishobora guhangana kwisoko kd ibiciro bigabanuke jye mba uganda naho hari made uganda ihanganye nacaguwa ndetse nibindi bituruka hanze .
Kanda hano umusubize

- 16/04/2017 saa 12:10

Igitekerezo Cyo Kuzana Made In Rwanda Nicyo. Ariko Twibaz Ngo, Ni Gute Umuntu Azaburara Yarangiza Akajya No Kwambara Ibihenze? Ahubwo Hari Hakwiriye Gukorwa Products Zirimo Amoko Abiri"izabafite Ubushobozi Buke Nabishoboye Cyane Buri Muntu Akishima Aho Yishyikira.
Kanda hano umusubize

fkaaa - 15/04/2017 saa 23:13

rega bizagorana kko birahenda kd nibya feki kereka nibabitugurisha kungufu abayobozi baratuma ibyabo hanze twe ngo dukoreshe basa bose wapi kbs
Kanda hano umusubize

haguma - 15/04/2017 saa 20:00

ariko koturabakene twaretse kwishongora kubihugu bikize abayobozi nabo kombona bazadutura murwobo made in rwanda ibikoresho hanze !! nabonye ibiciro byanyu abanyarwanda bazashobora guhangana nibiciro bya made in rwanda nibatanu ku ijana naho abandi nukujya twambara ubusa nibyo leta yashatse
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X