Monaco cosmetics

RDC: FARDC irashinjwa gutererana abaturage FDLR ikabicamo 9


Umutwe wa FDLR uravugwaho kwivugana abaturage 9 mu gitero yagabye ubwo umutwe umutwe w’abahutu wari uhanganye bikomeye n’urubyiruko rw’aba Nande mu duce twa Kishishe na Bambu. Ingabo za FARDC zikaba zarareberaga ubu bwicanyi nk’uko bitangazwa na CODHAS.

Radiyo Okapi ivuga ko ubu bwicanyi bwabaye ku wa Kabiri tariki ya 11 Mata, aho inyeshyamba za FDLR-Nyatura ziraye mu baturage zisiga zishemo 9, mu gihe bivugwa ko ingabo za FARDC zari hafi aho ariko ntizarengera abaturage.

JPEG - 60.7 kb
Abarwanyi ba FDLR bashinjwa kwica abaturage 9

Ikigo gishinzwe gukurikirana uburenganzira bw’ikiremwamuntu no gutanga ubufasha (CODHAS) kikaba gishinja Leta ya Congo kuba ntacyo zakoze ngo zirinde abaturage ubwo bicwaga n’izi nyashyamba za FDLR, mu gace ka Kishishe na Bambu.

Hervé Nsabimana, umuyobozi wa CODHAS, i Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru yavuze ko bitumvikana uburyo abo baturage bishwe, ati: “Muri zone ibarizwamo batayo ya FARDC, Polisi, urwego rushinzwe iperereza, ni gute wasobanura ko hagabwe ibitero n’umutwe w’inyeshyamba, inzu zigatwika kandi hari abasirikare ba FARDC?’’.

Umuvugizi ishami rishinwe guhangana n’imitwe y’inyeshyamba ryiswe Sokola 2, Major Guillaume Njike, ahakana avuga ko ibyo bashinjwa atari byo, ko batatereranye abaturage bahari, ahubwo ko nabo bahaje n’ubundi baje kubarengera.

Ati: “Twagerageje guhosha ibibazo, twagerageje kwitambika hagati y’ubwoko 2 bw’abaturage, mwifuzaga ko dukora iki? kurasa mu baturage se? akomeza avuga ko ibibazo abaturage bari bafitanye bitari guhoshwa nabo ubwabo.

Amakuru yatangajwe n’abaturage batuye muri utwo duce, batangaza ko FDLR Nyatura, yagabye igitero cy’ubwicanyi muri abo baturage ije kurengera abo mu bwoko bw’Abahutu, bari bazengerejwe n’urubyiruko rw’aba Nande, rwabashinjaga gukorana na FDLR mu kubabuza umutekano.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

jet lee - 16/04/2017 saa 18:06

ntimukabeshe nyatura numutwe wabanyarushuru so si FDLR yarenganye kuki abanyarwanda murwananya kurusha kurwanya abanyamahanga babibira igihugukoko nimitungo yabanyarwanda bakayinyaga nkokubimura kubutakabwany mwarazwe nabasogokuru banyu FDLR naba nyarwanda nkamwe ntihagire ubatwerera ibyobatakoze tirabyamaganye
Kanda hano umusubize

MUYAHUDI - 13/07/2017 saa 19:07

KWANINI KUPENDA KUMWANGA DAMU ZAWENGINE HAMUTAKI SALAMA KUISHISALAMANIYAMAANASANA
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X