Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Guverinoma y’u Rwanda yatanze igihe ntarengwa cyo gukuraho sitati y’ubuhunzi

Minisiteri y’Imicungire y’ibiza n’impunzi (MIDIMAR) iratangaza ko icyemezo cyo gukuraho ubuhunzi rusange ku mpunzi z’Abanyarwandakigiye kugira iherezo nyuma y’aho cyatangiye gutekerezwaho mu mwaka wa 2009 kugira ngo Abanyarwanda bahunze igihugu guhera mu 1959 kugeza mu 1998 babone amahirwe yo kongera gusubira mu rwababyaye cyangwa bagume mu bihugu byabakiriye ariko batacyitwa impunzi.

Kuva iki cyemezo cyatangira gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2011, hamaze gutahuka Abanyarwanda barenga 5000 kandi n’ubu baracyatahuka cyane ko iminsi ntarengwa bahawe yo kuba bafashe icyemezo irimo kugana ku musozo.

Minisitiri Mukantabana ashimangira ko mu mezi make asigaye Abanyarwanda bagifite amahirwe yo kubona itike ibacyura n’ubufasha bwose bahabwa nk’impunzi bukabunganira mu kugendana n’abo basanze mu gihugu.

Yagize ati “Mu nama iheruka i Geneve mu Busuwisi, twasanze impunzi zarabonye igihe gihagije cyo kwitegura bityo hashyirwaho itariki ntarengwa ya 31 Ukuboza 2017. Kuri iyo tariki HCR isanzwe yita ku mpunzi izakuramo akayo karenge.

JPEG - 37.6 kb
Minisitiri wa MIDIMAR Mukantabana Seraphine

Umunyarwanda uri hanze ushaka gufashwa gutahuka, ntazaba akibona itike imugeza iwabo n’ubushobozi bumufasha gusubira mu buzima busanzwe. Nyuma y’iyo tariki nta bushobozi bundi buzaba buhari buturuka hanze, azabikora ku giti cye.”

Minisitiri Mukantabana arasaba abakiri mu buhungiro gufata aya mahirwe bahabwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR) n’abandi bafatanyabikorwa mu kwita ku mpunzi, kugira ngo babone itike n’ubundi bufasha bujyanye no kubongerera ubushobozi.

Minisitiri Mukantabana ahamya ko kuri ubu Abanyarwanda batahuka bahabwaga ubwisungane mu kwivuza, ibyo kurya n’ibindi bikoresho by’isuku n’ibyo mu gikoni, basigaye bahabwa ibyo kurya n’amafaranga kugira ngo utahutse abe yakwigurira ibyo abona akeneye.

Muri ino minsi abatahuka babona amafaranga, umuntu mukuru akabona amadolari y’amerika 250 (amafaranga y’u Rwanda asaga 202, 500) umwana akabona amadolari 150 (asaga121,500).

Minisitiri Mukantabana ati “Twari tukibaha ibiribwa ariko na byo turi mu nzira zo kubivunja mu mafaranga ngo bagende mu muryango bafite igishoro cyabafaha gutangira ubuzima. Niba ari umuryango ufite abantu 10, akenshi aba afite hagati y’amadolari 1000 na 2500; usanga ayo mafaranga ahagije kuko n’Abanyarwanda bayatangiriraho ntabwo ari benshi.

Usibye aya mafaranga, biteganyijwe ko buri munyarwanda utahutse azajya ahabwa ubwisungane mu kwivuza, telefoni igendanwa kandi afite uburenganzira busesuye no ku zindi gahunda abaturage bagenerwa na Guverinoma bigendanye n’ibyiciro by’ubudehe barimo.

Hari na gahunda Leta ifatanya n’amashami ya Loni akorera mu Rwanda (One UN), hakubakwa inzu zihabwa abatahutse batishoboye, abandi bagahabwa amabati inzego z’ibanze zikabafasha mu kububakira kugira ngo abatahutse badasohorera ku gasi, ahubwo bahite bafatira aho abandi bageze.

Nyuma yo kubona inzu, abenshi bahabwa amatungo magufi cyangwa amaremare, bakigishwa imyuga, abashoboye guhinga bagahabwa imbuto z’indobanure kugira ngo babashe gutangirana ubushobozi buhagije.

JPEG - 32.1 kb
Zimwe mu nzu zubakirwa abatahutse

Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR), irahamya ko ikora ibishoboka byose mu gutanga amakuru amenyesha abakiri mu buhungiro uko igihugu n’Abanyarwanda bafite ubwuzu bwo kubakira.

Mu bikorwa harimo udutabo turimo amakuru y’impamo ku bibazo byinshi bashobora kuba bibaza twoherezwa kuri za Ambasade nazo zikaduha impunzi, n’ibiganiro iyi Minisiteri itanga kuri radiyo na televiziyo by’u Rwanda kuko bikurikirwa mu bihugu byinshi birimo impunzi.

Minisitiri Mukantabana ati “Mu nama y’Umushyikirano 2016 twakiriye abaturutse hanze bagera kuri 73 baje bagasura igihugu bagasubirayo, banifatanyije n’Itorero ry’Urungano. Abo basubiyeyo tunategereje ko bashobora kugaruka, hari n’abandi bafashe pasiporo bavuga bati ‘twebwe iby’ubuhunzi turabisezereye kuko twari twarabeshywe.’”

Ubundi buryo bukoreshwa ni imbuga ngoranyambaga (Facebook, Twitter, Whatsapp…) ndetse hari na filimi irimo gukorwa ku rugendo rw’iterambere ry’abatahutse mu bihe bitandukanye yitezweho kuzafasha n’abatazi gusoma.

Ubundi buryo bukoreshwa ni ibiganiro hagati ya Leta y’u Rwanda, ibihugu bibacumbikiye na HCR kugira ngo hareberwe hamwe ibyakorwa ngo icyemezo cyo gukuraho ubuhunzi gishyirwe mu bikorwa mu buryo budahutaza impunzi n’imwe.

Abanyarwanda barashishikarizwa kubigiramo uruhare, abafite inshuti, imiryango n’abandi bose baziranye bakababwira ukuri kw’ibyo ukiri mu mahanga akomeje guhomba kandi igihugu kimutegeye amaboko kandi cyiteguye kumwakirana ubwuzu n’urugwiro.

Ikindi abanyarwanda bakiri mu buhungiro baributswa ko amahirwe bafite kugeza ubu ari ugutahuka, cyangwa kuza mu Rwanda bakaka ibyangombwa bibemerera kuguma mu mahanga bitwa Abanyarwanda.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

hassan.husse - 24/04/2017 saa 16:26

Nikoye.wamukobwa.wawe.ko.hano.ibrazzavile.twa.mubonye.nawe.yaje'gufata.kuli'ayo'madorali'reka.tukubwire.twageze'ibraza.namaguru..igihugu'nigitungana'ntanubwo'muzamenya'uko'tugeze'murwatubyaye''niyo'byasaba.ikiguzi'cyo'kuza'namaguru.twaza.naho'ibyo'utangaza.nitera'bwoba.ntamuntu'numwe'uyobewe'ukuntu'waturyanishaga'hano'ibraza
Kanda hano umusubize

hassan.husse - 24/04/2017 saa 16:11

Nikoye.wamukobwa.wawe.ko.hano.ibrazzavile.twa.mubonye.nawe.yaje'gufata.kuli'ayo'madorali'reka.tukubwire.twageze'ibraza.namaguru..igihugu'nigitungana'ntanubwo'muzamenya'uko'tugeze'murwatubyaye''niyo'byasaba.ikiguzi'cyo'kuza'namaguru.twaza.naho'ibyo'utangaza.nitera'bwoba.ntamuntu'numwe'uyobewe'ukuntu'waturyanishaga'hano'ibraza
Kanda hano umusubize

NKERABIGWI Israel - 24/04/2017 saa 06:06

Baca umugani ngo "East or West,home is best".Nta hantu heza nko mu gihugu cyawe. Gusa kubera ibibazo bibera muli iyi si,ntabwo ubuhunzi bushobora gushira.Ikintu gitera ubuhunzi cyane cyane,ni INTAMBARA.Ikibabaje nuko intambara nyinshi zo ku isi ziba ari Civil Wars,nukuvuga abenegihugu birwanira.Intambara aho gushira,ziriyongera.Kandi intwaro nazo ahubwo ziriyongera,n'amashuri yigisha intambara akiyongera.Ni iki kizakuraho UBUHUNZI burundi?Birababaje kubona abantu batazi aho tuzakura UMUTI w'ibibazo byose dufite ku isi.Byerekana Gutsindwa kw'amadini.Yigisha abantu ababeshya ngo "umuti ni kujya mu ijuru!!!Nyamara Imana yatweretse aho tuzakura igisubizo.Nubwo abantu hafi ya bose batunze Bible,ntabwo bazi ibirimo.Bible bayitunga nk'umutako (embellishment thing).Nta kindi kizakuraho ubuhunzi uretse UBWAMI BW'IMANA.Nkuko tubisoma muli Daniel 2:44,ku munsi w'imperuka,imana izamenagura ubutegetsi bwose bwo mu isi,hanyuma ishyireho ubutegetsi bwayo buzaba buyobowe na YESU (Ibyakozwe 11:15).Hanyuma ISI ihinduke IGIHUGU kimwe gusa,UBUHUNZI buveho burundu.Sibwo bwonyine buzavaho.Kuko n'urupfu,indwara,ubusaza,etc...bizavaho (Ibyahishuwe 21:4). Imana kandi izarimbura abantu bose bibera mu byisi gusa ntibite ku byo imana idusaba. Mujye mumenya ko kwibera mu byisi gusa,ntiwite kuli ibi tuba tubwiriza abantu,bituma uba UMWANZI w'imana.Bisome muli Yakobo 4:4.Abantu bake bumvira imana kandi bakayikorera,nibo bonyine bazarokoka.Soma Imigani 2:21,22 na Yeremiya 25:33.Imana nimara gukora ibyo byose,ISI izahinduka Paradizo (2 Petero 3:13).Nguko uko UBUHUNZI buzavaho.Ntabwo abantu ubwabo bakuraho ubuhunzi,ahubwo nibo babutera kubera kwikunda.Kuko nta kindi gitera intambara n'ubuhunzi uretse KWIKUNDA (Greed and Selfishness).Abazarokoka ku Munsi w'Imperuka,bazaba bakundana bose kandi bareshya.
Kanda hano umusubize

gahindiro - 24/04/2017 saa 05:43

Ntimukitiranye Ibintu. Ntabwo ari leta abantu bahunze I tanga cg igakuraho sitati y'ubuhunzi.yewe na her ntibiyireba kuko hari aho impunzi ziba hataba hcr. UbuhunzI bukurwaho n'igihugu cyazakiriye.
Kanda hano umusubize

gahindiro - 24/04/2017 saa 05:38

Ntimukitiranye Ibintu. Ntabwo ari leta abantu bahunze I tanga cg igakuraho sitati y'ubuhunzi.yewe na her ntibiyireba kuko hari aho impunzi ziba hataba hcr. UbuhunzI bukurwaho n'igihugu cyazakiriye.
Kanda hano umusubize

Kubwimana - 24/04/2017 saa 02:20

Bakubwiye se ko abantu bahunze inzara,imibereho mibi cyangwa kutagira aho kuba?Icyatumye duhunga nikirangira n'iyo byasaba gutaha n'amaguru tuzabikora!
Kanda hano umusubize

Haaa - 23/04/2017 saa 23:49

Haa, mwatubwira izo nzu ahantu ziherereye! cg ni amareshyamugeni!! Ko tubona se bahunga noneho ari benshi bahunga inzara nicyo murimo guhamagarira abandi!! Njye mbona hakwiriye impinduka kuko natwe abatari impunzi turahangayitse igitugu kiri hano kimeze nabi. Kwicirwa ubusa ,kubuzwa amahwemo kwamburwa imitungo, imisoro ihanitse ,.... ibyo koko bihindutse ninde utakwifuza gutura mu rwatubyaye. Ni hahinduke politique y'uyu munsi sinon ni ikibazo tuzatangirira kuri zero. Zari inama zanjye nimushaka muyitambutse cg muyireke gusa ababisoma mukabihisha mumenye ko muri abanzi ba rubanda igihe kizagera mukabibazwa.
Kanda hano umusubize

Shyaka - 23/04/2017 saa 19:19

Ibyo byose ni byiza ariko ikibazo ni uko abahunga baba badakeneye ko UNHCR ibaha uburenganzira cg ubufasha.Burya iyo ufite icyobuhunga uragenda ibyo kukwemerera kwitwa impunzi ntawe ugomba kubisaba iyo urokora amagara yawe.
Kanda hano umusubize

Shyaka - 23/04/2017 saa 19:18

Ibyo byose ni byiza ariko ikibazo ni uko abahunga baba badakeneye ko UNHCR ibaha uburenganzira cg ubufasha.Burya iyo ufite icyobuhunga uragenda ibyo kukwemerera kwitwa impunzi ntawe ugomba kubisaba iyo urokora amagara yawe.
Kanda hano umusubize

Rugero - 23/04/2017 saa 17:08

Ese mbere yokubakira abatahutse amazu mutwereka abanyarwanda bowe baba mumazu nkaya?
Kanda hano umusubize

Gahigi - 23/04/2017 saa 15:00

Hahahaaaaa! Azabanze acyure abari hanze ajye yabona gufunga ubuhunzi. Baca,umugani mu kinyarwanda,ngo: "ushize impumu yibagirwa icyamwirukansaga"! Ejobundi nta,myaka,10 irashira,uyu mugore yari impunzi muzindi i Brazaville. Ijambo yavuze akigera mu Rwanda,sinzaryibagirwa....!
Kanda hano umusubize

Masumbuko - 23/04/2017 saa 14:59

Ubonye iyaba ariya mafaranga yari umushahara wa buri kwezi!Abandi barimo guhunga buri munsi,amahirwe bafite nuko icyo cyemezo kireba abahunze kera.Umuntu wahunze 1959,ubu arengeje imyaka 60,uwo muntu kumukura aho yibereye ntabwo byoroshye,ikindi nuko abavukiye mubihugu bimwe bahita bahabwa ubwenegihugu bwaho,ahubwo leta yacu nishyire ingufu mukuzana Fdlr n,interahamwe nibo bateye ikibazo
Kanda hano umusubize

Kubwimana - 24/04/2017 saa 15:17

Fdlr uvuga yararahiye irirenga ngo ntizataha nta mishyikirano naho interahamwe zo ntanizo ncyumva umenya zarashize izindi zikaba zifunganye na sebuja wazo Kajuga!
Kanda hano umusubize

Muhire - 23/04/2017 saa 14:28

Uwabonye ticket imugeza aho ari ubu ntazabura ticket imugarurura murwa mubyaye.None kuki bavuga abahunze kuva 1959 kugera 1998,abandi bahunze nyuma si abanyarwanda?Aho si ya mayeri y,abazungu yokongera kuducamo ibice?Umunyarwanda wahunze icyo gihe ataniyehe n'uwahunze nyuma?Nyamara mubyitondere.Ikindi mumenyeko atari u Rwanda cg Hcr itanga statut y,ubuhunzi.Igihugu gicumbikiye impunzi nicyo gifite uburenganzira bwo kuzanga cg kuzemera.Hari n,ibihugu bimwe bitanga ubwenegihugu utanze amafranga.
Kanda hano umusubize

Mwizerwa - 24/04/2017 saa 15:41

Muhire namenye impamvu impunzi zose zitakuriweho ubuhungiro: izabukuriweho ni izasanzwe ibyatumye zihunga bitakiriho : iza 59 na nyuma yaho zahunze revolution bamwe bita intambara naho iza 90 kugeza 98 zahunze intambara (wibuke ko lnzacyuho yarangiye 98:burya nibwo intambara iba irangiye)! Izahunze rero kuva 98 kugeza uyu munsi zifite ibindi byatumye zihunga bigomba gusuzumwa!
Kanda hano umusubize

Mwizerwa - 24/04/2017 saa 15:42

Muhire namenye impamvu impunzi zose zitakuriweho ubuhungiro: izabukuriweho ni izasanzwe ibyatumye zihunga bitakiriho : iza 59 na nyuma yaho zahunze revolution bamwe bita intambara naho iza 90 kugeza 98 zahunze intambara (wibuke ko lnzacyuho yarangiye 98:burya nibwo intambara iba irangiye)! Izahunze rero kuva 98 kugeza uyu munsi zifite ibindi byatumye zihunga bigomba gusuzumwa!
Kanda hano umusubize

hassan.husse - 24/04/2017 saa 16:24

Ese'izompuhwe'nibwokoki'ese'ubwomuziko'mutaturusha.gukunda'urwatubyaye'kandi'uwo'mugore'agomba'kumenyako'aho'ducumbitse'tuzineza'ko.atari'iwacu'
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X