Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Nyaruguru,Ngoma na Rwamagana:abantu 20% banyereje amafaranga ya FARG


Uturere twa Ngoma, Nyaruguru na Rwamagana turavugwaho gukoresha amafaranga ya FARG mu buryo bunyuranye n’amategeko aho byibura abantu 20 % baba barakoresheje iyi nkunga y’ingoboka batayigenewe.

Ibi byagaragajwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere RGB cyifashishije ubushakashatsi cyakoze muri utu turere tuvuzwe haruguru. Ubu bushakashatsi bukaba bwarakozwe muri gahunda yiswe nk’Uwikorera.

JPEG - 48.1 kb
Prof Shyaka Anastase umuyobozi mukuru wa RGB

Iyi gahunda ya NK’UWIKORERA igamije kureba imitangirwe ya serivise mu nzego zitandukanye. Iyi gahunda mu cyumweru cya mbere cyayo yibanze kukureba imitangirwe ya serivise zihabwa abacitse ku icumu batishoboye zitangwa na FARG.

FARG kandi nayo muri iri genzura yafatanyaga na RGB, muri utu turere 3 bahereyeho ku ikubitiro ngo basanze hari abafata iyi nkunga nyamarara bataujuje ibisabwa ngo bayifate.

Prof Shayaka Anasthase ukuriye RGB ati :”Muri utu turere dutatu Rwanagan,Ngoma na Nyaruguru wasanganga nka kimwe cy’icumu 1/10 banarengahoahubwo na 1/10 ahubwo ni nka 20 ku ijana(20%) bavanywe ku rutonde ubwo n’ukuvuga ngo hari nk’abantu bashoboraga kwishyira ku rutonde bashaka inkunga y’ingoboka ariko batujuje ibisabwa basanze rero batujuje ibisabwa bavaho.”

Avuga kandi ko uretse kureba aba bafataga iyi nkunga batayigenewe ngo basanze hari n’abandi benshi batayifata kandi bayigenwe bityo nabo bashyirwa ku rutonde.

Ati :”Ariko ilisite bari bafite basanze hari benshi bajya kungana n’abo bafite bakwiye gufashwa ariko batafashwaga. Ubwo rero uwo ni umusaruro ariko ubwo n’ukuvuga ngo n’ubutaha bizanakomeze bidategereje undi mwaka abantu babikore bityo umuntu ugenewe igikorwa runaka kimugereho .”

NK’UWIKORERA ni gahunda ya RGB izagenzura imitangirwa ya serivise mu nzego zitandukanye zaba iza leta ndetse n’izigenga ikaba yitezweho kuzahindura imitangirwe ya serivise muri izi nzego zose mu Rwanda.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

HABARUGABA VINCENT - 30/04/2017 saa 08:27

Abo bantu barya amafaranga y'abarokotse jenoside batishoboye bagomba guhanwa kuko ni ubushinyaguzi!Nyamagabe naho muhagere muri kibilizi ,kaduha,uwinkingi kuko ntituzi aho ayo mafaranga bayanyuza ababishinzwe
Kanda hano umusubize

mjc - 26/04/2017 saa 10:35

IBYO BYIBERA NIBYO BIKORWA GUSA IKADUHA
Kanda hano umusubize

mjc - 26/04/2017 saa 10:33

bizi uwabageza nyamagabe IKADUHA
Kanda hano umusubize

Rwasubutare - 26/04/2017 saa 07:39

Twigeze gutanga igitekerezo ko UZARIGISA AMAFARANGA YA FARG azashyirwa muli category ya 1 ya genocide baranga. Ubwose babuzwa niki kuyarya?
Kanda hano umusubize

Matsiko - 26/04/2017 saa 07:20

Abo Bakoribyo Abo Bambuzi Reta Nishyireho Imbaraga Ibahane Kandi Imitungo Yabo Ifatirwe
Kanda hano umusubize

burasa - 25/04/2017 saa 11:52

Ariko birashekeje kumva umuntu avuga ngo ibyo bikorwacleta irabizi !!! Byose bikorwa byagambiriwe kuko ni ukuvana mubmufuka wiburyo ugashyira mu wibumoso.ariko yombi ni imifuka bumuntu umwe.
Kanda hano umusubize

Rwandarwejo - 25/04/2017 saa 03:55

Ndumiwe pe! Leta ntako itagira ngo ifashe abatishoboye ariko abishoboye(abakire) akaba aribo baheza inguni yoguhemukira abakene babarengerwaho mu nkunga bagenewe kugirango babateranye na leta. Nahandi mu Rwanda ikigega FARG cyabaye nkubusabane cyifashiriza uzi gucinya inkoro yigererayo.
Kanda hano umusubize

kabera - 24/04/2017 saa 11:42

birababaje cyane, ikibazo biraherera aho ntanubuo mubahana ngo babere abandi urugero !! mugane mu karere ka ruhango, mwendo birakabije
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X