Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Man Martin arashimangira ko abakoresha ibihangano byabo bagomba kwishyura

Ku itariki ya 21 Mata ikigo gishinzwe iterambere RDB ko guhera muri Nyakanga 2017, amaradiyo n’abandi bakoresha umuziki w’abahanzi nyarwanda bazatangira kwishyuzwa hagendewe ku mategeko mpuzamahanga yo kwishyura nyir’igihangano.


Ishyirahamwe ry’Abanditsi Nyarwanda ”Rwanda Society of Authors’ (RSAU)” niryo ryashyize mu bikorwa uyu mushinga aho rishaka ko abakoresha ibitari ibyabo bakabibyaza umusaruro bagomba gutangira kujya babiryozwa bakishyura ba nyirubwite.

Ku ruhande rw’umuhanzi Man Martin bitandukanye n’abandi bahanzi ndetse n’abasanzwe bakoresha umuziki nyarwanda mu kazi bakora aganira n’itangazamakuru we yemeye ko umuziki wabo wanjya wishyurwa mu gihe amaradiyo cyangwa abandi bakoresha ibihangano byabo mu nyungu zabo bajya babanza kwishyura umuhanzi cyangwa we akaba yabahaye uburenganzira bwo gukoresha igihangano cye kuko hari igihe umuhanzi ahura n’ibibazo bimutunguye akaba atabasha kukikemurira, aha atanga urugero ko hari n’igihe umuhanzi apfa akabura n’isanduku yo kumushyinguramo.

Yagize ati: “Birababaje cyane!, Urwego umuziki nyarwanda ugezeho ariko hakaba hakigaragara bamwe mu bahanzi bapfa hakabura isanduku zo kubashyinguramo kubera ubukene mu gihe batasibaga gushyira ahagaragara ibihangano byakagombye kubatunga ubuzima bwabo bwose.”

Umuyobozi wa RSAU, Nadine Bwiza, yavuze ko bamaze igihe bavugana n’abakoresha umutungo mu by’ubwenge, ko igihe kigeze ngo abawukoresha atari uwabo batangire bishyure.

Nyuma y’ itangazwa ryibi haba Abahanzi, Abanyamakuru ndetse n’ abakunzi b’ umuziki Nyarwanda bagiye babigarukaho cyane babikoraho ikiganiro mpaka bitewe nuko babibona ariko ahanini bagiye babinenga kuko ibyo bijya gushyirwaho nta muhanzi n’umwe bigeze babanza kuganiriza ngo bumve uruhande rwabo icyo babivugaho ndetse n’inyungu bazakuramo.

JPEG - 29.8 kb
Umuyobozi wa RSAU, Nadine Bwiza

Aha abenshi bakaba bakomeje kwibaza niba igihe amaradiyo cyangwa televisiyo n’abandi bakoresha ibihangano by’abahanzi mu kazi kabo baramutse baretse gukoresha umuziki nyarwanda nta ngaruka byagira ku iterambere ryawo ndetse n’abahanzi bakaba babura aho bacuruza ibihangano byabo dore ko n’umuziki wacu udakunze kurenga imbibi. Ese wowe usanga ibi bikwoye ko abahanzi bishyurwa? Cyangwa bikomeze nkuko byari bisanzwe? Igitekerezo cyawe n’ingirakamaro.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X