Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kimisagara : Ntibyifashe neza hagati y’ubuyobozi n’abanyonzi


Abanyonzi bakorera Nyabugogo ho mu Murenge wa Kimisagara, baravuga amafaranga ubuyobozi bubaca nk’amande ari hejuru mu gihe babafatiye mu makosa kandi nta n’ibimenyetso byashyizwe aho bagomba guhagarara.

Amande y’ibihumbi 10000, bakwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kimisagara niyo abanyonzi bakorera mu gace ka Nyabugogo binubira bavuga ko ari menshi adahwanye n’ubushobozi bw’amafaranga binjiza mu kazi kabo.

JPEG - 139.1 kb
Abanyonzi amande ya 10 000 bakwa barihisha igiceri cya 100 ku rugendo babona ari menshi

Uretse kuba binubira ubwinshi b’wamafaranga batanga, bavuga ko hari abafatwa mu gihe batazi ko bari mu makosa bitewe n’uko ntabimentso by’umuhanda bibabuza bihari.

Nk’ubuyobozi bwa koperative y’abanyonzi bwo buvuga ko, uretse kuganira n’ubuyobozi bw’umurenge bifuza ko aribo bahabwa uburenganzira bwo gufata no guhana abanyonzi bakoreye amakosa mu muhanda.

Ruzima Serge Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimisagara avuga ko batigeze babuza abanyonzi gutwara abagenzi gusa icyo babujijwe ni uguhagarara ahatemewe mu rwego rwo kurwanya akajagari.

Kukijyanye n’amafaranga batanga nk’amande, uyu muyobozi avugako ari amafaranga yemejwe n’inzego zibishinzwe zirimo n’akarere kuko bayahuriyeho n’abandi bakorera mu kajagari.

Ubusanzwe inzego zishinzwe umutekano wo mu muhanda zari zarabujije amagare kugendera mu mihanda ya kaburimbo mu rwego rwo gukumira impanuka nyuma baza gukomorerwa ariko basabwa kwitwararika mugihe bari mu kazi kabo kugira ngo batabangamira ibindi binyabiziga.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

tomasi - 27/04/2017 saa 04:21

ayomafaranga babaca nimenshi nibagabanyirizwe.murakoze.
Kanda hano umusubize

- 26/04/2017 saa 18:22

narahageze ndumirwa ,aba banyonzi bararengana,ahubwo ubu buyobozi bukora ibinyuranye namategeko bwishakira amafr
Kanda hano umusubize

Kigega - 26/04/2017 saa 16:17

Iyi leta cyakora izigukama, kera babwiraga abanyarwanda gutanga 400frw bakaboroga none nibahame bumve.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X