Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Ibyo kwishyuza abacuranga indirimbo z’abahanzi bigiye kongera kwigwaho

Nyuma y’uko ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) na Sosiete Nyarwanda y’Abahanzi (RSAU) batangaje ko guhera muri Nyakanga 2017 nta muntu uzongera gucuranga indirimbo y’umuhanzi mu nyungu ze bwite atayishyuye, byahize biteza impaka ndende aho byagaragaye ko iki cyemezo abagifashe bahubutse.

Ibi bikimara kumenyekana abo bireba haba ku ruhande rw’abahanzi n’abakoresha indirimbo zabo ntibabivuzeho rumwe ariko bamwe barabishima ariko abenshi babyamaganira kure bavuga ko aba babivuze bahubutse kuko batabanje kwicara ngo babiganireho cyane cyane kubo bireba.

Nyuma y’uko ibi byateje impaka ndetse bamwe bakabyumva bitandukanye n’uko byatangajwe, ubuyobozi bw’Inama Nkuru y’Igihugu y’Abahanzi bwasohoye itangazo risaba impande zose zirimo RDB, Sosiete Nyarwanda y’Abahanzi (RSAU), abahanzi n’abafatanyabikorwa babo kubanza kwicara hamwe bakajya inama ku ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda mbere y’uko ishyirwa mu bikorwa.

yavuze ko basohoye iri tangazo nyuma y’uko babonye ubusabe bwa benshi mu bahanzi bagaragaje ko icyemezo ari cyiza ariko bakifuza ko habanza kubaho ibiganiro.

JPEG - 18.9 kb
Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Igihugu y’Abahanzi, Ntihabose Ismael

Yagize ati “Ni muri urwo rwego Inama Nkuru y’Igihugu y’Abahanzi isaba abahanzi bose kugira umutuzo mu gihe ibyatangajwe bihabwe umwanya wo kugira ngo bisobanurirwe neza abo bireba, kandi bigashyirwa mu bikorwa ari uko impande zose zibyumvikanyeho.”
Umuyobozi w'Inama Nkuru y'Igihugu y'Abahanzi, Ntihabose Ismael
Byari biteganijwe ko iki cyemezo kiramutse gishyizwe mu bikorwa, guhera muri Nyakanga 2017 abazi ko bakoresha ibihangano nyarwanda mu nyungu zabo bwite nta kiguzi na gito batanze bazajya bishyura abahanzi mbere yo gukoresha ibihangano byabo. Aha twavuga nk’amaradiyo, Televiziyo, utubyiniro n’abandi…

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 28/04/2017 saa 03:39

muma club abahanzi bavuza indurungo indirimbozabo ntizikinwa nonehoniburundu umusiki w'urwanda bayi
Kanda hano umusubize

uwayo - 27/04/2017 saa 12:39

Gute wavuga ngo uraharanira inyungu z'umuntu mugihe avuga ko atakuzi gute wakwishyuza igihangano cy'umuntu we atabishaka rwose byari ukwihangira imirimo bajye bareka kudutesha umwanya ahubwo ndi amaradio na TVs twahita dutangira kwishyuza abaririmbyi ku ndirimbo zabo dukinnye maze tukareba ubuse ninde waterura indirimbo ye akatishyira TV yo muri America bakayimucurangira ku buntu??
Kanda hano umusubize

uwayo - 27/04/2017 saa 12:37

Gute wavuga ngo uraharanira inyungu z'umuntu mugihe avuga ko atakuzi gute wakwishyuza igihangano cy'umuntu we atabishaka rwose byari ukwihangira imirimo bajye bareka kudutesha umwanya
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X