Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Urubanza rwa Sous - Lieutenant Seyoboka rwasubitswe

Urukiko rw’ibanze rwa gisirikare ruri I Nyamirambo kuri uyu wa kane tariki ya 27 Mata 2017 rwasubitse urubanza rwa sous- Lieutenant Henry Seyoboka kuko nta mwunganizi yari afite kandi yari yamusabye Minisiteri y’ubutabera.

Akigera mu rukiko S/LT Henry Seyoboka yasomewe imyirondoro ye abwira inteko iburanisha ko atiteguye kuburana kuko yandikiye Minisitiri w’Ubutabera asaba umwunganizi mu mategeko ariko akaba atarasubizwa.

JPEG - 42.8 kb
Urubanza rwa S/LT Seyoboka rwasubitswe kubera kubura umwunganizi

Ashingiye kuri iyo baruwa yashyikirije urukiko, Seyoboka yasabye ko urubanza rwe rwari rugiye gutangira kuburanishwa mu mizi rusubikwa akabanza agahabwa umwunganizi nk’umuntu woherejwe kuburanira mu Rwanda.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Seyoboka yirengagije ibisobanuro yahawe ubwo yaburanaga ku cyemezo cy’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, aho yabwiwe ko abo Minisiteri y’Ubutabera ishakira abunganizi ari aboherejwe n’ikindi gihugu kuburanira mu Rwanda kandi we akaba yarirukanwe.

Ubushinjacyaha bwahishuye ko Seyoboka yabusabye kumuhuza n’umugore we ngo ashake umwunganizi, bukibaza impamvu atabikoze.

Seyoboka yasobanuye ko yabwiriye umugore we kuri telefoni iby’uko yandikiye Minisitiri w’Ubutabera, kandi atarasubizwa ngo bamenye niba hashakwa ubushobozi bwo kwiyishyurira umwunganizi. Yavuze ko atashaka undi mwunganizi atarasubizwa.

Seyoboka w’imyaka 50 yoherejwe na Canada ngo akurikiranwe n’inkiko zo mu Rwanda. Aregwa icyaha cya Jenoside, icyo kwica, icyibasiye inyokomuntu n’icyaha cyo kurimbura imbaga yakoreye mu Kiyovu n’ahandi hatandukanye yayoboraga ibitero akanagenzura za bariyeri.

Hari kandi kuba ubwe hari abo yiyiciye arashe afatanyije n’uwari Perefe wa Kigali, Renzaho Tharcisse n’abandi.

Seyoboka ashinjwa no kuba yarakoze inama zateguraga zikanashishikariza abantu gukora Jenoside, izwi cyane ni iyabaye kuwa 21 Mata 1994 yateguye igitero cyagiye kwica Abatutsi bari bahungiye ahitwa kuri CELA ‘Centre d’etudes des Langues Africaine’, aho bukeye bwaho abarenga 72 bishwe.

Mu 1996 nibwo Seyoboka yagiye muri Canada ahabwa sitati y’ubuhunzi ariko iza gukurwaho bitewe nuko nyuma byaje kugaragara ko mu myirondoro yatanze hari ibyo yagiye abeshya birimo no kuba ataravuze ko yari umusirikare ufite ipeti rya Sous- Lieutenant mu ngabo za Ex-FAR.

Ibi byiyongeraho ubuhamya bwatanzwe mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICTR), amakuru aza kugaragaza ko yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bigashimangirwa n’urukiko Gacaca rwa Nyarugenge rwamuhamije ibyo byaha rumukatira gufungwa imyaka 19 adahari. Iki gihano ubushinjacyaha bukaba bwarasabye ko gikurwaho.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X