Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umudage Hey utoza Amavubi arusha umushahara bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu

Umutoza w’ikipe y’igihugu Antoine Hey utoza Amavubi ahembwa amafaranga angana na 9,004,160 akaba angana n’amadorali ibihumbi cumi na kimwe y’amanyamerika, azajya ahabwa buri kwezi akaba arusha umushahara bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu.

Amakuru yizewe agera ku Imirasire.com avuga ko Antoine Hey, nta kindi azajya abona kirenga ku mushahara, akazajya yiyishyurira imodoka n’inzu yo kubamo, akazajya ahabwa essance igihe yagiye mu kazi.

JPEG - 17.4 kb
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Antoine Hey

Ubwo uyu mutoza yatangiraga imirimo yo gutoza Amavubi, itangazamakuru ryabajije MINISPOC na FERWAFA amafaranga azajya ahabwa uyu mutoza agirwa ibanga, na we ubwe yanga kuyatangaza.

Ikindi kigaragara mu masezerano y’umutoza Antoine Hey, ni uko azajya ahembwa na leta y’u Rwanda, nta mafaranga azatangwa n’igihugu cy’Ubudage, nkuko byari byatangajwe mbere.

Ubwo MINISPOC na FERWAFA babazwaga amafaranga uyu mudage ahembwa, banze kubibwira itangazamakuru.

Dore ingano y’umushahara ya bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu

Iteka rya Perezida N°004/01 ryo ku wa 16/02/2017 rigena ingano y’imishahara n’ibindi bigenerwa Abanyapolitiki Bakuru b’Igihugu n’uburyo bitangwa, ryasohotse mu Igazeti ya Leta nimero idasanzwe yo kuwa 23/02/2017, rigaragaza ingano y’Imishahara aba Banyapolitiki Bakuru b’Igihugu bahabwa ndetse n’ibindi biherekeza iyo mishahara.

Aba Banyapolitiki Bakuru b’Igihugu, barimo Perezida wa Repubulika, Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite; Minisitiri w’Intebe; ba Visi Perezida ba Sena; ba Visi Perezida b’Umutwe w’Abadepite; Abaminisitiri; Abanyamabanga ba Leta; Abandi bagize Guverinoma bashobora gushyirwaho na Perezida wa Repubulika; Abaguverineri b’Intara; Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Abasenateri n’Abadepite.

Umushahara mbumbe ugenerwa buri munyapolitiki mukuru uvugwa muri iri teka wiyongeraho icumi ku ijana (10%) byawo nyuma ya buri myaka itatu (3).

Perezida wa Repubulika agenerwa ibi bikurikira:

Umushahara mbumbe ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni esheshatu n’ibihumbi ijana na bibiri na magana arandwi na mirongo itanu n’atandatu (6.102.756 Frw) buri kwezi;
Inzu yo kubamo ifite ibyangombwa byose;
Imodoka eshanu (5) z’akazi za buri gihe n’ibyangombwa byazo byose byishyurwa na Leta.
Amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rwego rw’akazi yose yishyurwa na Leta;
Uburyo bw’itumanaho rigezweho, rigizwe na telefoni itagendanwa, telefoni igendanwa, fagisi, interineti itagendanwa na interineti igendanwa, telefoni satelite, anteni parabolike n’irindi tumanaho ryose rya ngombwa mu biro, mu rugo n’ahandi hose bigaragaye ko ari ngombwa rimufasha kuzuza inshingano ze, byose byishyurwa na Leta;
Amafaranga akoreshwa mu rugo angana na miliyoni esheshatu n’ibihumbi magana atanu y’u Rwanda (6.500.000 Frw) buri kwezi;
Amazi n’amashanyarazi byishyurwa na Leta;
Uburinzi buhoraho haba ku kazi, mu rugo ndetse n’ahandi hose.
Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite na Minisitiri w’Intebe:

Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite na Minisitiri w’Intebe bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni enye n’ibihumbi magana atatu na mirongo ine na bitandatu n’ijana na mirongo itanu n’atandatu (4.346.156 Frw) buri kwezi.

Buri wese agenerwa kandi ibi bikurikira:

Inzu yo kubamo ifite ibyangombwa;
Imodoka imwe (1) y’akazi buri gihe n’ibikenewe byose mu kuyifata neza byishyurwa na Leta;
Amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rwego rw’akazi angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atandatu (600.000 Frw) buri kwezi anyuzwa kuri konti y’urwego bireba;
Uburyo bw’itumanaho rigezweho mu biro no mu rugo, rigizwe na telefoni itagendanwa, telefoni igendanwa, fagisi, interineti igendanwa n’itagendanwa, telefoni ikorana na satelite ndetse na anteni parabolike, byose bikishyurwa na Leta;
Amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rugo angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atandatu (600.000 Frw) buri kwezi;
Amazi n’amashanyarazi byose byishyurwa na Leta;
Uburinzi buhoraho ku kazi, mu rugo n’ahandi hose bibaye ngombwa;
Amabwiriza ya Minisitiri ufite imiturire mu nshingano ze agena agaciro ntarengwa k’inzu ivugwa muri iyi ngingo mu gace kayo ka mbere n’agaciro ntarengwa k’ibyangombwa bigomba kuba biyirimo.

Visi-Perezida ba Sena, ba Visi- Perezida b’Umutwe w’Abadepite, Abaminisitiri n’abandi bagize Guverinoma

Ba Visi-Perezida ba Sena, ba Visi- Perezida b’Umutwe w’Abadepite, Abaminisitiri n’abandi bagize Guverinoma bashobora gushyirwaho na Perezida wa Repubulika bagenerwa buri wese umushahara mbumbe buri kwezi ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana atanu mirongo itatu na bine na magana inani na mirongo itandatu na rimwe (2.534.861 Frw).

Abanyamabanga ba Leta bagenerwa buri wese umushahara mbumbe buri kwezi ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana ane na mirongo itatu na bine na magana atandatu na cumi n’atatu (2.434.613 Frw).

Ba Visi-Perezida ba Sena, ba Visi-Perezida b’Umutwe w’Abadepite, Abaminisitiri, abandi bagize Guverinoma bashobora gushyirwaho na Perezida wa Repubulika n’Abanyamabanga ba Leta bagenerwa kandi buri wese ibindi bibafasha gutunganya imirimo bashinzwe, bikurikira:

Amafaranga y’icumbi angana n’ibihumbi magana atanu y’u Rwanda (500.000 Frw) buri kwezi;
Amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rwego rw’akazi angana n’amafaranga ibihumbi magana atatu y’u Rwanda (300.000 Frw) buri kwezi, anyuzwa kuri konti y’Urwego bireba;
Amafaranga yo kwishyura itumanaho rya telefoni, interineti na fagisi byo mu biro angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100.000 Frw) buri kwezi;
Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo ine (40.000 Frw) buri kwezi y’itumanaho rya interineti igendanwa;
Amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itanu (150.000 Frw) buri kwezi y’itumanaho rya telefoni igendanwa; uburinzi buhoraho ku kazi, mu rugo n’ahandi hose bibaye ngombwa.
Amafaranga yo kwigurira ibikoresho byo mu nzu angana na miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (5.000.000 Frw) iyo atangiye imirimo. Aya mafaranga atangwa rimwe gusa kabone n’ubwo habaho guhindurirwa umwanya w’umurimo.
Amafaranga y’icumbi ya buri kwezi avugwa mu gace ka mbere k’igika cya 3 cy’iyi ngingo ntagenerwa umunyapolitiki mukuru w’Igihugu uvugwa muri iyi ngingo, iyo yahawe na Leta inkunga y’icumbi yatanzwe ingunga imwe, ingana na miliyoni cumi n’ebyiri n amafaranga y’u Rwanda (12.000.000 Frw), mu gihe hakurikizwaga amategeko yabigenaga.

Abaguverineri b’Intara n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali

Abaguverineri b’Intara n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo buri kwezi ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana ane na mirongo itatu na bine na magana atandatu na cumi n’atatu (2.434. 613 Frw).

Buri wese agenerwa kandi ibindi bimufasha gutunganya imirimo ashinzwe, bikurikira:

Amafaranga y’icumbi angana n’ibihumbi magana ane by’amafaranga y’u Rwanda (400.000 Frw) buri kwezi;
Amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rwego rw’akazi angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300.000 Frw) buri kwezi anyuzwa kuri konti y’urwego bireba;
Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100.000 Frw) buri kwezi y’itumanaho rya telefoni, fagisi na interineti byo mu biro;
Amafaranga ibihumbi mirongo ine (40.000 Frw) buri kwezi y’itumanaho rya interineti igendanwa;
Amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itanu (150.000 Frw) buri kwezi y’itumanaho rya telefoni igendanwa ;
Uburinzi buhoraho ku kazi, mu rugo n’ahandi hose bibaye ngombwa;
Amafaranga yo kwigurira ibikoresho byo mu nzu angana na miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (5.000.000 Frw) ahabwa buri wese iyo atangiye imirimo. Aya mafaranga atangwa rimwe gusa kabone n’ubwo habaho guhindurirwa umwanya w’umurimo.
Amafaranga y’icumbi ya buri kwezi avugwa mu gace ka mbere k’igika cya 2 cy’iyi ngingo ntagenerwa Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, cyangwa uwahoze ari Guverineri w’Intara usubiye ku mwanya wa Guverineri w’Intara mu Ntara yigeze kuyobora; iyo yahawe na Leta inkunga y’icumbi yatanzwe ingunga imwe, ingana na miliyoni cumi n’ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (12.000.000 Frw), mu gihe hakurikizwaga amategeko yabigenaga.

Abasenateri n’Abadepite:

Abasenateri bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi magana inani na mirongo ine na birindwi na magana atandatu n’icyenda (1.847.609 Frw) buri kwezi. Abadepite bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi magana arindwi na mirongo irindwi na bine na magana atanu na mirongo ine (1.774.540 Frw) buri kwezi.

Abaperezida ba Komisiyo muri Sena no mu Mutwe w’Abadepite, buri kwezi bongererwa buri wese ku mushahara mbumbe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itatu na bitanu (35.000 Frw) naho aba Visi-Perezida b’izo Komisiyo bakongererwa ibihumbi mirongo itatu (30.000 Frw) buri wese kandi buri kwezi.

Abasenateri n’Abadepite bagenerwa kandi buri wese ibindi bibafasha gutunganya imirimo bashinzwe, bikurikira:

Amafaranga y’icumbi angana n’ibihumbi magana abiri na mirongo itanu by’u Rwanda (250.000 Frw) buri kwezi;
Perezida na Visi- Perezida ba Komisiyo bagenerwa buri wese amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo irindwi (70.000 Frw) y’itumanaho rya telefoni igendanwa buri kwezi;
Buri Musenateri na buri Mudepite bagenerwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itanu (50.000 Frw) ku kwezi y’itumanaho rya telefoni igendanwa;
Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itatu na bitanu na magana ane y’u Rwanda (35.400Frw) buri kwezi yo kwishyura ifatabuguzi rya interineti igendanwa ikoreshwa kuri mudasobwa.
Amafaranga y’icumbi ya buri kwezi avugwa mu gace ka mbere k’igika cya 4 cy’iyi ngingo ntagenerwa umunyapolitiki mukuru w’Igihugu uvugwa muri iyi ngingo, iyo yahawe na Leta inkunga y’icumbi yatanzwe ingunga imwe, ingana na miliyoni cumi n’ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (12.000.000 Frw), mu gihe hakurikizwaga amategeko yabigenaga. Amafaranga y’ubutumwa imbere mu gihugu

Amafaranga y’ubutumwa bw’imbere mu gihugu:

Iyo Perezida wa Repubulika, Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite na Minisitiri w’Intebe, bagiye mu butumwa imbere mu gihugu, bishyurirwa na Leta amafaranga yose yakoreshejwe muri ubwo butumwa, herekanywe inyemezabuguzi.

Iyo ba Visi-Perezida ba Sena, ba Visi-Perezida b’Umutwe w’Abadepite, Abaminisitiri, abandi bagize Guverinoma, Abanyamabanga ba Leta, Abaguverineri b’Intara n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali bagiye mu butumwa imbere mu gihugu, bahabwa amafaranga y’ubutumwa abarwa hakurikijwe ibiteganywa n’iteka rya Perezida rigenga ubutumwa bw’akazi imbere mu gihugu.

Iyo Abasenateri n’Abadepite bagiye mu butumwa imbere mu gihugu, bahabwa amafaranga y’ubutumwa abarwa hakurikijwe ibiteganywa n’iteka rya Perezida rigenga ubutumwa bw’akazi imbere mu gihugu.

Bitabangamiye ibivugwa mu gika cya gatatu cy’ingingo ya 9 y’iri teka, Abasenateri cyangwa Abadepite iyo baraye mu butumwa bw’akazi imbere mu gihugu, bishyurirwa n’urwego bakorera icumbi n’ifunguro ry’umugoroba muri hoteli hakoreshejwe ifatabuguzi.

Hitawe ku biciro biri ku isoko, Minisitiri ufite imari mu nshingano ze, amaze kubijyaho inama na Minisitiri ufite abakozi ba Leta mu nshingano ze, agena ibiciro ntarengwa bigomba gukurikizwa mu kwishyura amahoteli Abasenateri cyangwa Abadepite barayemo igihe bari mu butumwa imbere mu gihugu.

Iyo ba Visi- Perezida ba Sena, ba Visi- Perezida b’Umutwe w’Abadepite, Abaminisitiri, abandi bagize Guverinoma, Abanyamabanga ba Leta, Abaguverineri b’Intara, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Abasenateri n’Abadepite, bagiye mu butumwa imbere mu gihugu bakoresheje imodoka zabo, Leta ibagenera amafaranga y’urugendo, hakurikijwe ibiteganywa n’amabwiriza ya Minisitiri ufite gutwara abantu n’ibintu mu nshingano ze.

Iyo abanyapolitiki bakuru b’Igihugu bavugwa muri iri teka bagiye mu butumwa hanze y’Igihugu, hakurikizwa ibiteganywa n’iteka rya Perezida rishyiraho amabwiriza agenga ubutumwa mu mahanga.

Amafaranga y’ishyingura n’ay’impozamarira

Mu gihe Perezida wa Repububulika cyangwa uwahoze ari Perezida wa Repubulika yitabye Imana, Leta yishingira ibijyanye n’amafaranga yose akoreshwa mu mihango y’ishyingura kandi ikagenera umuryango wa nyakwigendera amafaranga y’impozamarira angana n’umushahara mbumbe we w’amezi atandatu (6).

Mu gihe umwe mu bandi banyapolitiki bakuru bavugwa mu ngingo ya 5, iya 6, iya 7 n’iya 8 z’iri teka yitabye Imana akiri mu mirimo ye cyangwa nyuma yaho mu gihe kitarenze amezi atandatu (6), Leta itanga amafaranga akoreshwa mu mihango y’ishyingura angana n’inshuro ebyiri (2) z’umushahara mbumbe wa nyakwigendera. Leta iha kandi umuryango wa nyakwigendera amafaranga y’impozamarira angana n’umushahara mbumbe we w’amezi atandatu (6).

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Umusirikare - 29/04/2017 saa 10:04

Aba banyakubahwa bajye bigenera iyo mishahara banibukako imbunda tubarindisha aritwe tuzitegeka icyo gukora.
Kanda hano umusubize

Habimana Seraphin - 28/04/2017 saa 14:50

Yewe, Messi Or Ronaldo Bahembwa Angahe!. Sport muyireke irikuyobora isi. ituje MUMUTWE tuyitoze Abana Bacu N'ubu Vivi
Kanda hano umusubize

karambizi - 28/04/2017 saa 10:29

AMAFARANGA AZAJYA AVA IWABO MU BUDAGE NDETSE HARI UBUFATANYE BWINSHI BUHARI HAFGATI YABADAGE NURWANDA NIYO MPAMVU BAMUHISEMO ATARUSHA ABANDI UBUHANGA!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Kanda hano umusubize

Bruno - 28/04/2017 saa 09:40

Yayayayayayayaaaa!Maze sha bazi kuyitera imirwi neza ntagusobwa(imishahara)maze bajya guhemba abandi bagatangira bati"Systems zarapfuye." Maze shenge bakibagirwa izi mfura zabahaye ubumenyi? Inzego z'umutekano zidatuza kuwubungabunga.Yemwe nzaba mbarirwa da! Byose bizashira. Reka mbibarize basomyi Iyo umuyobozi. yifashe ngo impamvu abakozi batinze guhembwa biba byatewe na Systeme. mpita. nibaza nti" Systeme irabakoresha.?cg nibo bayikoresha? Kdi ngo baba barahaye akazi abagashoboye data!
Kanda hano umusubize

rutasi - 28/04/2017 saa 09:21

Ese mwatubwiye uko Leta basimbuye bahembaga abayobozi. Ntamuntu washoboraga gukuba 2 mu mushahara banganya Diplôme. Depute ntiyarenzaga RWF50.000 Mwarimu ufite Licence ahembwa RWF25.000
Kanda hano umusubize

bebe - 28/04/2017 saa 07:26

ibyo bibazo byanyu mujye mubibaza Imana ntimukabibaze abantu kuko nabo ubwabo ntibabona icyo babasubiza pee
Kanda hano umusubize

joma - 28/04/2017 saa 04:27

Ko mutabara amaruswa barya n'ayo banyereza buri munsi ! umugenzuzi mukuru w'imali ya leta buri mwaka arabigaragaza! ubundi atari muri Africa, nta muyobozi uriho tuba tugifite! Bose bakweguzwa!
Kanda hano umusubize

jeans - 28/04/2017 saa 03:25

Uravuga abalimu kutavuga aba balindira umutekano bose
Kanda hano umusubize

manzi - 27/04/2017 saa 16:45

Minisitiri ntageza no muri 2500€???! Ni akumiro....
Kanda hano umusubize

tom - 27/04/2017 saa 15:56

Ikibabaje ni uko biyongerera imishahara bamara kubyunyuza umuturage bakirwa baririmba ngo twiheshe agaciro!Mwarimu=40 000/monthly, angana n'ayo bagura icupa ry'amazi Muri Serena Hotel.Police,Ingabo zibarinda,inda zacu zafatanye n'imigongo. V8,ibipangu,abana babo n'abagore I Burayi na USA,amahotels Leta yishyura,...byose biva mu misoro yongerwa buri kanya.Essance yaraduze,tva iraca ibintu,ubushomeri burishe,Nzaramba......Rwanda we!Koko ibya rubanda bicunzwe neza pe!!!!!!
Kanda hano umusubize

tom - 27/04/2017 saa 15:46

Ikibabaje ni uko biyongerera imishahara bamara kubyunyuza umuturage bakirwa baririmba ngo twiheshe agaciro!Mwarimu=40 000/monthly, angana n'ayo bagura icupa ry'amazi Muri Serena Hotel.Police,Ingabo zibarinda,inda zacu zafatanye n'imigongo. V8,ibipangu,abana babo n'abagore I Burayi na USA,amahotels Leta yishyura,...byose biva mu misoro yongerwa buri kanya.Essance yaraduze,tva iraca ibintu,ubushomeri burishe,Nzaramba......Rwanda we!Koko ibya rubanda bicunzwe neza pe!!!!!!
Kanda hano umusubize

Buhoro - 27/04/2017 saa 13:44

Komuvuga uburinzi bwa perezida se ntimuvuge ubwabana be na madamu we? Dorekubu nokuri feux rouges duhagarara ngwabane batambuke ibintu kera tutabonaga kuri leta za kera.
Kanda hano umusubize

MBEGETH - 27/04/2017 saa 13:28

umvanawera ngwimishahara yabo.bayimaziki bayohereza kurizakonte boroke.zabo.iyo mumahanga tukagumatu daterimbere kuberakoama faranga.yakadu tejimberebaba bayatsimbye
Kanda hano umusubize

king - 27/04/2017 saa 12:15

AHUBWO NANGE NDABABAZA NTI KO NA ZA 40MILLE DUHEMBWA USANGA BAZIMAZE URUSORONGO NGO IMISANZU YA FPR, IMISANZU YAGACIRO, IMISANZU YAMATORA,.... UBWO BO BATANGA ANGAHE!!!! IKINDI KOMBONA MURI IBIBIHE BYEGEREJE AMATORA IMISHAHARA KUBAKOZI BENSHI MBONA YABUZE, UBWO NABO NUKO? SHA NIBADUKAME IMANA YARABIHERE, ARIKO INZIRA YATWESE NIMWE KBSA, TUZARUHUKIRA HAMWE TUBORE KIMWE TWESE TURIBWE NUTUMONYO
Kanda hano umusubize

rutasi - 27/04/2017 saa 11:28

Ariko se nibarize. Aba bayobozi bakorera Leta imwe nihemba Mwarimu n'abari mu Zabukuru bakoreye Leta imyaka Bakaba bahabwa n'ataguze Umufuka w'amakara. Ese ko mbona bahabwa nayo kwakira abashyitsi. Imishahara bayimaziki?
Kanda hano umusubize

DAMOUR - 27/04/2017 saa 15:52

USHOBORA KUBA UTUMVISHE ABA NI ABAYOBOZI BAKURU BIGIHUGU!
Kanda hano umusubize

AHEZA S. Jona - 28/04/2017 saa 02:57

Abashyitsi bavugwa hano ni abaje munyungu z'igihugu. urugero, nkiyo bavuze ngo minisitiri runaka yakiriye mugenziwe iwe murugo, ariko umuvandimwe we iyo amusuye ntago bivugwa.
Kanda hano umusubize

jeans - 28/04/2017 saa 03:26

Kutavuaga ababarindira umutekano. nizo miliyoni zirimo kandi bo bakabona biscuit
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X