Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kigali : Abana 2 batwikiwe muri ruhurura barakongoka barapfa


Mu mujyi wa Kigali rwagati, imbere y’inyubako izwi ya CHIC ahahoze Eto Muhima, muri ruhurura ihari hatwikiwe abana batatu b’inzererezi babiri muri bo bahita bitaba Imana undi arakomereka bikabije, Biravugwa ko byakozwe n’abanyerondo.

Polisi yageze aho ibi byabereye ndetse uyu muhanda wahise ufungwa gusa ahagana saa moya n’igice nibwo wongeye gufungurwa. Umwana umwe w’inzererezi yavuze ko hari abantu babirukankanye mu ijoro we arahunga yihisha inyuma y’imodoka yari iparitse hafi n’ahahoze hakorera BDF naho bagenzi be basigara aho muri ruhurura. Uyu mwana muto yavuze ko bagenzi be batwikishijwe lisansi.

JPEG - 142.7 kb
Ruhurura yatwikiwemo aba bana. Ibi ni ibisigazwa by’abana bahiriyemo

Bamwe mu batwara abagenzi kuri moto bakorera muri ako gace baganiriye n’abanyamakuru bavuze ko aba bana b’inzererezi bashobora kuba bakongejwe n’abanyerondo babasanze aho bari bari bagashaka kubarwanya ariko ibi ntibiremezwa kuko na Polisi igikorana ipereza kugirango hamenyekane uburyo abo bana batwitswemo n’ababikoze.

Umwe mu bashinzwe umutekano kuri imwe mu nyubako yegeranye n’aho ibyo byabereye, yavuze ko abo bana batwitswe mu masaha ya saa cyenda zo mu rukerera, bikozwe n’abanyerondo.

Yagize ati : "Babasanze hariya mu nzu, umwe ariruka baramufata batangira kumukubita, abereka hariya bagenzi be bari baryamye, nibwo batangiye kujombamo inkoni umwe agira ubwoba avamo aravuga ngo hasigayemo batatu ari nabo batwikiyemo."

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Hitayezu Emmanuel, yemeje aya makuru avuga ko kuri ubu iperereza ryatangiye, kugira ngo hamenyekane ababigizemo uruhare.

SP Hiteyezu Emmanuel,avuga ko aba bana bose bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 15 na 18. Yabwiye abanyamakuru ko aba bana basanzwe muri rigore (mu muferege) batwitswe bagashya ariko ababatwitse bakaba bataramenyekana, hakanakekwa ko baba ari bo ubwabo babaye intandaro y’uwo muriro wahitanye babiri muri bo.

SP Hitayezu ati: "Ntitwari twamenya niba babatwitse cyangwa niba ari bo hagati yabo bagiranye ikibazo bakaba bacana, kuko hari amakuru avuga ko bari batekeye ahantu mu muferege (rigore), ntitwari twamenya rero niba ari bo bacanye noneho wenda bagashya, turimo kubikurikirana. Gusa hari babiri bapfiriyemo, amazina yabo ntabwo turayamenya."

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

marie - 29/04/2017 saa 15:01

arikose ko numva muhakana ko ntamutekano mubishyira kurwanda igihugu kitabamo abanyaruhomo kibahe? kuki amaso yanyu abona ibibi gusa!
Kanda hano umusubize

rwasa.frederic - 29/04/2017 saa 09:02

Nukuri.abobantu.batwitse.abobana.barahemutse.cane.ivyo.birerekana.ko.umutima.wubunyamaswa.ukibonekeza.cane.ariko.abobicanyi.bamenyeko.uwomuriro.baturije.izonzira.karengane.kwaribo.uraririye.biteye.agahinda.
Kanda hano umusubize

philippe - 29/04/2017 saa 08:51

nyamara ibigyagucika bicamarenga kugezuyumusi nigute igihugugifitumutekano aricyocyirikuvugwamo ipfuzahatonahato none ahobigeze bigezaho bazanaesasi bagatwika abana biswe inzererezi nindemwanawaminisitiri wabaye inzererezi? barigabakaminuza bakicarabakarya bakadamarara mwarangiza mutisishakakubona mayibobo abazunguzayi ngobanduzumugi wakigarida. ejobundi bishumuntu irusizi ngo kukoyatemye daso ngenbonayarahemutse iyamwica kukoyaramusanziwe iwe ajekumusenyera kuko umusazayaravuzati nibamukurikira ukubakinyubakonkiyiumuntu akazakuyisenya nakwica mbereyuko ubikora kandingo namwemwe mukwiriye kubyunva uko nonese iriyanyubakoye siyo comvesheni ye barangije bamusohora murigereza baramurasa ngayotoroste sabashinzwumutekano? none banyarwanda mwakwemerako ubuzererezi buterwa nareta? iyobasenyeyumuntu bamugjana munzu bamuteganyirije? iyobatsumuntu ibyoyacuruzaga bakabigyana umwanawentaburara? mumuhanda imodokabaziciyemo kugirango hakorizabogusa ubwo uwatsideniagurimodoka ntiyatejutwe yishyura? banzenokunyurwa nabakonvuayeri barabasezereye ngobakoreshe ayomakarita umwanawe araryiki? motobarapakira baygana muripuberi aboyaritunzebyo ntibibareba kugezaho umuntuyirirwa ahagaze amasaha abiri ngo atezimodoka ngoniterambere. niba atari abanyaporitiki bakorera muriyireta bayirwanya bagakorera abaturage urugomo murwegorwo guteranya abaturage nakagame yaba arinterahamwe zabagarutsemo kuko ibikorwabyabo ntahobitaniye nubuterahamwe cyangwa abacengezi murebeneza
Kanda hano umusubize

rutasi - 29/04/2017 saa 05:37

Iki ni kerekana ko iyo muvuga u Rwanda rufite umutekano. Ari mwe muruyobora muba mwivuga. Ese Mayibobo yishwe nabashinzwe umutekano, Zunguzayi, umwana w'umuturanyi bamwita Igisambo yaratumwe kuri Boutique, abasangwa banizwe ngo biyahuye...... Abo bo si Abanyarwanda? Umutekano wabo se urihe? Kwikunda nicyo cyorezo mu Rwanda. Kuba bararaga muri Ruhurura ntibabonye andi Mahitamo
Kanda hano umusubize

lejis - 29/04/2017 saa 06:26

Ic yo uvuze nicyo tu
Kanda hano umusubize

- 29/04/2017 saa 05:16

mwaramutse iperereza rindi niryiki ahubwo nabaze abaze umwe mubarara aho abobitwagutyo abobana imana ibakire mubayo ariko hitayezu yicahirya
Kanda hano umusubize

vincent - 28/04/2017 saa 20:34

ndababaye ababikoze bahanwe
Kanda hano umusubize

birababaje - 28/04/2017 saa 18:35

Ngiyo demokarasi n imiyoborere myiza birirwa Barata. Ihorihoze
Kanda hano umusubize

Toto - 28/04/2017 saa 15:04

Ubu bugome bwo kudacira akarurutega imfubyi, indushyi, abapfakazi n'abakene nta kindi bibyara uretse kuzuza agacuma k'umujinya w'Imana kuko uzasukirwa kuri abo bibone bakora nka biriya. Bamwe muri bariya bana babayeho kuriya kuko mwigwije imitungo mukarengwa bakabura icyo bakoraho ngo babeho neza, abandi bazize ibyago binyuranye tutarondora! Niba ubuze icyo umufasha wamuretse akiberaho ko atazakubuza guhaga. Nta kibazo cy'umutekano bari bateje iyo nyubako ku buryo bakwiriye gutwikwa bakanuye. Ndababaye kandi nifatanije n'izo ndushyi Imana yumva amarira aturutse mu mutima ushenguwe n'agahinda ihorere izo mbabare.
Kanda hano umusubize

Ndababaye - 28/04/2017 saa 11:27

Uyu Hitayezu yaretse gukomeza gusonga abantu koko? Uyu yivugiyeko batwitswe nabanyerondo kandi yabihagazeho atanga nigihe batwikiwe none ngo ntabwo arabimenya? Ahubwo ubu agiye kuvugako iperereza rigiye gutangira.Mutwice ariko ntimuzatumara kuko ibirenge bijyimbu kujyimbere.
Kanda hano umusubize

ADURUFU - 28/04/2017 saa 14:55

MUPEREREZE MUSHAKE ABAKOZE ICYOCIKORWA
Kanda hano umusubize

Kumiro - 28/04/2017 saa 11:24

Ariko kweli u Rwanda wagirango amadayimoni yose yokwisi niho yibera.Munyumvire namwe.Abobantu koko bagirumutima? Abantu batekereza gutya biragaragara ko atarubwambere baibikora.Harya gutwika abantu ntibyadutse muri 1990-97?
Kanda hano umusubize

NKUNZIMANA Donatien - 28/04/2017 saa 10:36

Mbega ubwicanyi ndengakamere Imana ibakire mu bwami bwayo
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X