Monaco cosmetics

Umubano wa Amerika na Korea y’Epfo ushobora kuzamo kidobya

Nyuma y’uko Amerika yohereje uburinzi muri Korea y’Epfo mu rwego rwo kuyifasha kurinda ibisasu bigeragezwa na Korea ya Ruguru,kuri ubu ngo ni uko Trump yaritsize avuga ko ubu burinzi atari ubw’ubusa bugomba kwishyurwa nyamara ku rundi ruhande iki gihugu kivuga ko kitapfa kubona ubwishyu bitewe n’ubukungu butifashe neza, ibintu bifatwa nk’ibishobora gusenya umubano ibihugu byombi byari bifitanye.

Perezida Donald Trump yasabye igihugu cya Koreya y’Epfo kwishyura miliyari z’amadolari nk’ingwate cyangwa ikiguzi cy’ubwirinzi Amerika ibaha ngo bahangane n’ibisasu kirimbuzi bishobora guterwa na Koreya ya Ruguru.

Kuva mu minsi ishize Amerika yatangiye kohereza ubwato n’ibindi bikoresho bikomeye by’intambara muri Koreya y’Epfo muri gahunda yiswe THAAD (Terminal High Altitude Area Defense) igamije kuburizamo ibisasu by’ubumara Koreya ya Ruguru ishobora kohereza cyangwa kugerageza.

Trump yabwiye ikinyamakuru Reuters ko Koreya y’Epfo niramuka itishyuye ubwo bwirinzi babaha, Amerika izahagarika iyoroshywa ry’ubucuruzi ryari hagati y’ibihugu byombi.

Trump yagize ati “Tugiye kubarinda ariko bagomba kubyishyura, kandi barabizi.Nababwiye ko ibizababera byiza ari uko bakwishyura.Iriya gahunda yatwaye miliyari z’amadolari.”

Leta ya Koreya y’Epfo yakunze kuvuga ko nta mafaranga yabona yo kwishyura ubwo bwirinzi.Minisiteri y’Ingabo yatangaje ko uruhande bari bahagazeho mu gihe cyashize ari nako bikimeze n’ubu.

CNN yatangaje ko n’ubusanzwe uburinzi bwa Amerika kuri Koreya butari bushyigikiwe n’Ubushinwa, inshuti ikomeye ya Koreya y’Epfo.

Moon Jae-in, umukandida uri imbere mu biyamamariza kuyobora Koreya y’Epfo mu matora ateganyijwe mu kwezi gutaha, yasabye ko ubwo burinzi bwa Amerika bwaba buhagaze, bikazaganirwaho hamaze kujyaho guverinoma nshya.

Kugeza ubu muri Koreya y’Epfo hamaze kugera abasirikare ba Amerika 28,000 n’ibikoresho bikomeye by’intambara.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

gasigwa gaspard - 14/09/2017 saa 11:06

ahw,inzovu zirwaniye ibyatsi nibyo bihababarira hababaje twe rubanda rugufi abanyafrica
Kanda hano umusubize

- 24/09/2017 saa 12:24

AMELIKANIYIHANGANEITSINDAKOLEIAYEPFO
Kanda hano umusubize

MAKUZA Ephrem - 29/04/2017 saa 08:16

President TRUMP agomba kuba atameze neza mu mutwe.Ubundi avuga ko ajya muli South Korea kugirango arwanye North Korea,ashaka umutekano wa AMERIKA.None ngo arashaka ko South Korea imwishyura.It is a contradiction.Gusa mumenye ko ibintu birimo kubera mu isi,bitujyana ku IMPERUKA Y'ISI.Nzi neza ko abantu benshi mutemera IMPERUKA.Ariko mumenye ko Bible imana yaduhaye,ivuga ko imana yashyizeho UMUNSI W'IMPERUKA (Ibyakozwe 17:31).Dore ibintu birimo gutebutsa Umunsi w'imperuka:Ubu isi ifite INTWARO ZA KIRIMBUZI (Atomic Bombs) zitabagaho kera.Zifitwe n'ibihugu 9:USA,Russia,China,France,UK,India,Pakistan,Israel na North Korea.Byose hamwe bifite 17 000 Nuclear Warheads,ku buryo barwanye isi yahinduka ivu mu mwanya muto cyane. Dore aho INTAMBARA yaturuka:North Korea,South China sea,Latvia,Syria,Israel-Iran,Ukrain (world hot spots).Haburaho gato ngo rwambikane. Intambara ya 3 y'isi,hazakora Atomic Bombs.Bakoreshe na Cyber War.Bizaba biteye ubwoba.Nibarwana,hazaba icyo bita Nuclear Winter.Nukuvuga ko ISI izakonja cyane,bitewe nuko Atomic Bombs zizatwika ibintu byose.Bizatuma haba UMWOTSI n'umukungugu mu kirere cyose,bihishe izuba n'urumuri rwose ruva mu kirere.Icyo gihe Abantu,Inyamaswa n'Ibimera byose byapfa kubera kubura URUMURI rukenerwa muli Photosythesis.Abakunda gusesengura ibintu,mubigereranye na Ibyakozwe 2:19,20. Kubera ko Imana itakwemera ko abantu batwika ISI yiremeye,niyo ahubwo izatwika intwaro n'abantu barwana bose (Zaburi 46:9,Matayo 26:52).Noneho bibe UMUNSI W'IMPERUKA,uzabanzirizwa n'icyo Bible yita UMUBABARO UKOMEYE dusoma muli Matayo 24:21(Great Tribulation).Imana yice abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bake bayubaha.Bisome muli Yeremiya 25:33 na Imigani 2:21,22.Imana kandi ikureho ubutegetsi bwose bwo ku isi nkuko tubisoma muli Daniel 2:44,YESU abe ariwe utegeka ISI (Revelations 11:15).Abantu bake bazarokoka,bazaba mu isi nshya izaba PARADIZO dusoma muli 2 Petero 3:13.Niyo mpamvu tugomba gushaka imana muli ibi bihe bikomeye,aho kwishakira ibyisi gusa.Nta kabuza presidents Trump na Putin barajyana isi ahantu habi.They are ruthless,impulsive and fiery tempered.Bameze nk'igihe HITLER yatezaga Second World War muli 1939.Gusa mujye mumenya ko nta muntu numwe uzi igihe UMUNSI W'IMPERUKA uzazira.Cyokora IBIMENYETSO birahali ko uwo munsi wegereje cyane.Imana ikorera kuli Timetable.Wikibwira ngo umunsi w'imperuka ni iyo umuntu apfuye.Tugomba kwemera ko uwo munsi uhari,kuko imana itajya ibeshya (Tito 1:2).
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X