Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ese Yvonne Chaka Chaka bivugwa ko ari mu nzira zerekeza i Kigali,hari aho azahurira n’ibikorwa bya muzika?

Umuhanzikazi Yvonne Chaka Chaka wamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyi twakwita iy’ibihe byose Thank you Mr Dj n’izindi nka Be proud to be African.. biravugwa ko muri iki cyumweru ari bube ari i Kigali mu bikorwa bitandukanye by’umuryanga wa Global gusa ntibizwi niba hari aho azahurira n’ibikorwa by’umuziki.

Umuhanzikazi Yvonne Chaka Chaka ukomoka mu gihugu cya Africa y’Epfo agiye kuza mu Rwanda muri gahunda zijyanye n’ibikorwa byo kwishimira ibikorwa by’umuryango wa Global Fund.

Chaka Chaka w’imyaka 52 biteganyijwe ko azagera mu Rwanda muri iki cyumweru nkuko yabihamije mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter.

Yagize ati “Kuwa Kane w’icyumweru gitaha nzajya i Kigali mu nama y’ubuyobozi bwa Global Fund aho tuzizihiza igikorwa cy’ubuzima bw’abantu miliyoni 20 batabawe ku isi hose.”
Iyi nama izabera mu Mujyi wa Kigali muri Hoteli Marriot guhera ku itariki ya 2 Gicurasi kugeza ku ya 4 Gicurasi 2017.

Yvonne Chaka Chaka aheruka kuza mu Rwanda mu myaka 10 ishize ubwo yafatanyaga na Madamu Jeanette Kagame mu gikorwa cyo gufasha abantu bagizweho ingaruka n’umutingito wabaye mu Ntara y’Amajyarugru ku bufatanye na UNICEF ndetse n’Imbuto Foundation yashinzwe na Madamu Jeanette Kagame.

Uyu muhanzikazi agiye kuza mu Rwanda ku nshuro ye ya kabiri kandi nyuma y’uko muri Werurwe 2016, aherutse mu gitaramo cyateguwe n’umunyarwenya Anne Kansiime wo mugihugu cya Uganda, aho yatangaje ku mugaragararo ko akunda Museveni, ko ari mu bafite uruhare runini mu kurwanya icyorezo cya SIDA muri Afurika.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X