Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Amafoto: Chameleone yerekanye ko akiri mu munyenga w’urukundo n’umugore we

Umuhanzi ukomeye muri aka karere u Rwanda ruherereyemo ukomoka mu gihugu cya Uganda Jose Chameleone umaze iminsi ugarukwaho mu bitangazamakuru bitandukanye ko umugore we yagiye kwaka gatanya mu rukiko Chameleone akabyamaganira kure, yashimangiye ko we na Daniela bakiri kumwe kandi badateganya no gutandukana vuba.

Daniella yashinjaga umugabo we kwibera mu kabiri ntiyite ku nshingano z’urugo, kumutoteza kugeza aho abikorera imbere y’abana babyaranye no kumukubita bigeretse.

Bikimara gukwirakwira mu bitangazamakuru byo muri Uganda ndetse n’ahandi Chameleone yabyamaganiye kure avuga ko ari ibihuha asaba abantu kudakomeza kumwinjirira mu buzima.

Kwerekana ko bakiri mu rukundo nk’uwo yubaha wamubyariye abana, ubwo uyu muhanzi yizihizaga isabukuru y’imyaka 39 y’amavuko bagaragaye bishimye ndetse banasangira kubury uwababonye wese ntaho yahera avuga ko uru rugo rurimo umwiryanye.

Ibi birori byo kwizihiza isabukuru ya Chameleone byabereye kuri hoteli ya Cayenne Lounge bari kumwe n’inshuti n’abavandimwe.


Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X