Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Dore ibyo utari uzi ku muhanzi Eddy Kenzo

Umuhanzi Edrisa Musuuza Eddy wamamaye nka Eddy Kenzo, ni umwe mu bahanzi bagezweho haba mu karere ndetse by’umwihariko mu gihugu cye cya Uganda.
Uyu muhanzi uretse uwo mwuga akora wo kuririmba, nawe agira amarangamutima nk’umuntu wese,ibi rero bikaba byaratumye itangazamakuru rimwegera atangaza bimwe mu byo abantu batari bamuziho.


1.Eddy Kenzo ni umukunzi w’umupira w’amaguru ndetse byaje no gutuma yiga atishyuye kuko yari umukinnyi mwiza,iyo ngo ataza kuba umuririmbyi yari gukina umupira.

2.Kenzo akunda abagore babyibushye,aho anatanga urugero rw’umugore we Rema bamaze kubyarana abana babiri.

3.Kenzo akunda kuvugavuga

Uyu muhanzi ngo aho ari hose akunda kurangwa no kuvuga ahanini ngo aba yiyererutsa kugirango agaragaze ko ari umunyakuri mu byo aba akora byose.

4.imyambarire.

Kenzo ngo ni umwe mu bahanzi ba Uganda bashobora gushora amafaranga mu kwambara batitaye ku mubare wayo ariko kugirango bakunde bagaragare birenzeho.

5.Ku btyerekeye umuziki akora,Eddy Kenzo ngo indirimbo ze hafi ya zose niwe waziyandikiye ndetse ngo ntiyiyumvisha ko hari undi muntu wakwandika kumurusha.Aha avuga ko ntaho yahurira na mugenzi we Bebe Cool kuko ngo indirimbo afite hafi ya zose siwe uziyandikira.

6.Eddy Kenzo ntiyakandagiye mu wa karindwi w’amashuri abanza ariko igitangaje yageze mu mashuri yisumbuye ahanini bitewe n’uko yari umukinnyi w’umupira yitabazwaga aho rukomeye akiga aho ageze.Byamuviriyemo kudakomeza mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye kuko nta seritifika(Certificate) yo mu wa 6 yari afite.

7.Naho kubyerekeye ibyo kunywa ngo uyu mugabo ntakozwa ibinyobwa bisembuye kuko idini rya Islam abarizwamo ritabimwemerera.

Edrisa Musuuza uzwi nka Eddy Kenzo ni umuhanzi wazamutse neza kandi byihuse akaba ari nawe muhanzi wa mbere muri East Africa watwaye award mpuzamahanga muri BET award 2015 aho yayitwaye nka Best new international artist ugenekereje mu Kinyarwanda ni umuhanzi mwiza ukizamuka mpuzamahanga.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kanyeshyamba - 7/05/2017 saa 13:34

sawa ariko mwarezimye cyane
Kanda hano umusubize

Sibikino musa - 4/05/2017 saa 15:53

Edyikkenzo ndushijeho kumwemera kub ari umu isilam
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X