Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Elcy yahamije ko adakundana na King James yerekana uwo akunda

Mu minsi yashize nibwo hacicikanye inkuru zivuga ko umuhanzi King James agiye gutera ikirenge mu cya bagenzi be nka Tom Close, Riderman,… agakora ubukwe n’umukobwa witwa Elcy Ishimwe ariko nyuma y’uko King James abihakanye bamwe bakavuga ko ari bimwe by’abahanzi badakunda ko ibintu byabo bijya hanze, noneho n’uwo bavugaga ko bakundana yeruye agaragaza uwo akunda.


Ubwo yaganiraga n’igitangazamakuru cya hano iwacu mu Rwanda King James yavuze ko ubwo bukwe ntabuhari kandi avugako Elcy afite ubuzima bwe abayemo mu rukundo ariko avuga ko Atari umukobwa mubi ku buryo batakundana.

King James kandi yabineyeho gusaba itangazamakuru ndetse n’abandi bakwirakwiza ibihuha kureka gukomeza kuvuga ibitariho kuko bibabangamira bombi.

Mu gihe gito King James atangaje aya magambo ,Ishimwe Elcy yahise ashyira hanze amafoto ku mbuga nkoranyambaga ari kumwe n’umuhungu witwa Fahad ahita anagaragaza ko ariwe yikundira nkuko yabihamije mu magambo yakurikiye ayo mafoto.

Ibi bikaba byahise bikuraho urujijo rwabibazaga ko uyu mukobwa yaba koko ari we ukundana na King James.

King James akaba ari umwe mu bahanzi batajya bemera ko bari mu rukundo dore ko n’ubwo afite indirimbo zikundwa cyane n’igitsinagore ariko ntiwapfa kumenya niba afite uwo baba bakundana kuko akunda kuvuga ngo namubona azabitangariza abakunzi be.

Uyu muhanzi mu minsi yashize aherutse gushyira hanze indirimbo ye nshya yise……. Nyuma y’uko abakunzi be bari bamaze iminsi bamushinja kudakora indirimbo mu njyana zituje nkuko yabibamenyereje bakaba bataratinyaga no kuvuga ko ari kubyina avamo.

Umva indirimbo nshya ya King James yise "Nyuma yawe"

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Nkunzimana Donatien - 5/05/2017 saa 09:48

ARASHYOBOYE NAKOMEREZAHO
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X