Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umuhanzikazi Miley Cyrus yaretse inzoga n’urumugi

Umuhanzikazi Miley uzwiho kwerekana bimwe mu bice bye by’ibanga nk’amabere cyane cyane iyo yagiye mu bitaramo hirya no hino ku isi yatangaje ko yamaze kuzinukwa ikitwa inzoga n’urumogi ahubwo icyo ashyize imbere ngo ni urukundo afitiye umusore bakundana,Liam Hemsworth.


Uyu mukobwa usanzwe uvugwaho kuba afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe bitewe n’uburyo akunze kugaragara ku rubyiniro ategeza abafana be bimwe mu bice by’ibanga bye,yavuze ko amaze kumara ibyumweru hafi bitatu adakozwa ibisindisha birimo inzoga by’umwihariko urumogi kuburyo abu mumutwe yumva amerewe neza cyane.

Ubwo yaganiraga na Billboard magazine,yahamije ko ashaka impinduka,akagarura indangagaciro yahawe n’ababyeyi be,gusa akongera gusaba imbabazi zimwe mu nshuti ze zamugiriye inama ngo areke ibiyobyabwenge kuva na mbere hose ariko akanga akabananira.

Yagize ati”Nahisemo kureka urumogi kuko mfite aho nifuza kugera,uruhare runini mu buzima bwanjye nifuza ko narumara ntuje ntabintesha umutwe,nkubu maze ibyumweru bitatu ntakozwa ibiyobyabwenge, ndifuza ko nabagarira urukundo rwanjye na Liam”.

Miley Cyrus, ni umuhanzikazi uzwiho gukora udushya haba mu myambarire no ku rubyiniro imbere y’abafana be, kimwe mu byo abamukurikiranira hafi batazibagirwa ni aho mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 1 Kamena 2014 yatunguye abafana be ubwo yavanagamo agasamamabere(isutiye) akagakuba mu myanya ndangabitsina yarangiza akakajugunya mu bafana .

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

gaga - 7/05/2017 saa 17:21

munshakire nbr ye mpise mukunda cyane
Kanda hano umusubize

man power - 6/05/2017 saa 03:53

Ibyo ntibihagije genda wature ibyaha wakire abaziza naho ubundi uragowe ntuzacika ububata bwa satan azajya akurasa imambi bikuyobere wisange wijanditse mubindi byaha kutubaha kutava kwizima kwambara ibiteyisoni sohora imyenda wakundaga iteye isoni uyitwike intambwe ya kabiri wereke abafana ko utakiri wawundi
Kanda hano umusubize

Fortunatus - 6/05/2017 saa 03:22

Ibiyobyabwenge nibimwe mubitera abantubishoramungesombi
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X