Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Cristiano Ronaldo yasabye abamwanga gukaza umurego

Rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid n’ikipe y’igihugu ya Portugal; Cristiano Ronaldo yavuze ko abamwaga bakwiye gukomeza kumwanga kuko ari bo batuma akomeza kuba uwo ari we kugeza magingo aya.


Ubu ni ubutumwa Cristiano Ronlado yageneye bamwe mu bafana bamwurwanya cyangwa batamukunda ubwo yaganiraga n’abamukurikira ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, asubiza ibibazo byabo, ni nyuma yaho aciye agahigo ko kuzuza miliyoni 100 z’abamukurikira bakoresheje uru rubuga nkoranyambaga.

"Abanyanga bakomeze banyange, kubera ko mwe (abanyanga) mudahari, Ntabwo naba ndi uwo ndiwe uyu munsi, rero mukomeze mundwanye... Gusa icy’agaciro kuri njye ni abafana banjye."- Cristiano Ronaldo.

Ronaldo yari mu bihe byiza, dore ko intsinzi ya Real Madrid imbere ya Atletico Madrid muri UEFA Champions League kuwa Kabiri, ubwo yayitsindiraga ibitego byose 3-0 babonye muri uyu mukino, yamufashije kuba umukinnyi wa mbere utsinze ibitego 52 mu mikino yo gukuranamo ya UEFA Champions League ndetse akomeza kuyobora abatsinze ibitego byinshi muri iri rushanwa ry’i Burayi n’ibitego 103.

Cristiano Ronaldo w’imyaka 32 akaba anahabwa amahirwe menshi yo kwegukana Ballon d’Or ya gatanu nyuma yo kwigaragaza muri uyu mwaka w’imikino,aho kuri ubu ikipe ye ihanganiye UEFA Champions League muri 1/2, ndetse na shampiyona.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 22/05/2017 saa 06:03

Ibyo Avuga Nibyo
Kanda hano umusubize

DARIUS PATRICE - 14/05/2017 saa 17:12

cr7azahor'imbere
Kanda hano umusubize

- 17/05/2017 saa 21:04

mutuyimana Eric 0784026693 umusaza aba arumusaza wenikibamba Rich's
Kanda hano umusubize

T.J.D - 10/05/2017 saa 22:32

Ibyo n'akazike ibyo yakora byose nti yasimbura Messi wacu.
Kanda hano umusubize

DARIUS PATRICE - 14/05/2017 saa 17:09

ukobyagendakose MESSI ari chiniyaurinzi kuri CR7
Kanda hano umusubize

tuyizere onesphore - 8/05/2017 saa 02:18

ndishimye cyane kuba nunvishe ibyo
Kanda hano umusubize

Ndayishimiye Jack - 22/05/2017 saa 06:10

Nanjye Nuko Dufatanye Dukomeze Dushyijyicyire Umusaza !! Wacu Naho Abomuba Reke,,,
Kanda hano umusubize

- 7/05/2017 saa 13:41

Ndabo uyu musore rwose azako meza guterimbere kbsa naho aba mwanga bo bazakomeze bamwange.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X