Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Moussa Camara uherutse gutoroka ikipe ya Rayons Sports akaza kugaruka ashobora kwamburwa umushahara we wose

Umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Mali ariko akaba akinira ikipe ya Rayon Sports yo mu Rwanda kuri ubu ashobora guhanishwa gukatwa igice cy’umushahara we cyangwa akawamburwa wose nyuma yo gutoroka akajya i Dubai nta ruhushya abisabiye.

Moussa Camara yagarutse i Kigali akubutse muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu, ahita ashyirwa mu kato mu kipe ya Rayon Sports kugeza igihe azaba amaze kuganira n’ubuyobozi, hakarebwa niba akanama gashinzwe imyitwarire gashobora kumugenera ibihano.

Moussa Camara, rutahizamu ukomoka muri Mali, amaze ibyumweru bibiri muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu, aho yari yaragiye mu igeragezwa mu ikipe ya Dibba Al Fujairah FC, bikavugwa ko yari yagiye atamenyesheje ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports agifitiye amasezerano.

Mu rukerera rw’uyu wa 9 Gicurasi, ni bwo Camara yagarutse i Kigali, ariko ngo ntiyemerewe guhita asubira mu myitozo ndetse no mu ikipe ya Rayon Sports kugeza ubwo azaba amaze kuganira n’ubuyobozi nk’uko byatangajwe na Gakwaya Olivier, Umunyamabanga mukuru akaba n’Umuvugizi w’iyo kipe.

Ati “Yagarutse ni byo ariko ntabwo aratangira akazi kubera ko agomba kwitaba komite ya ‘Discipline’ (akanama gashinzwe imyitwarire). Avuye i Dubai, yagiye atamenyesheje ikipe (Rayon Sports).”

Gakwaya yakomeje avuga ko umukinnyi wakoze ikosa ryo guta akazi nk’iryo Moussa Camara yakoze ashobora guhanishwa gukatwa igice cy’umushahara cyangwa wose, ibihano bikarushaho kuremera bitewe n’incuro ikosa rikozwe.

Icyakora ngo kuba Moussa Camara yarakoze iryo kosa kandi hari umukinnyi mugenzi we wari uherutse kurihanirwa, na byo bishobora gutuma ahanwa byihanukiriye kuko bigaragaza ko yakoze ikosa azi neza kandi abishaka.

Ati “Iyo utaye akazi ari ubwa mbere ushobora gukatwa umushara igice cyangwa wose, ubwo rero tuzemeza igihano tumuhaye ari uko tubanje kwicara tukamutega amatwi, kuko ikosa rikomeye ririmo ni uko hari umukinnyi mugenzi wabo waherukaga kubihanirwa, bivuze ko yaba yarabikoze abizi kandi azi n’igihano kimutegereje. Ni yo mpamvu dushobora gukaza ibihano.”

Guhabwa akato kwa Moussa Camara, bizatuma atagaragara mu mikino ibiri y’igikombe cy’amahoro Rayon Sports igomba gukinamo na Musanze FC, irimo ubanza uzaba kuri uyu wa 10 n’uwo kwishyura uzaba kuwa 14 Gicurasi.

Kugeza ubu Camara amaze gutsindira Rayon Sports ibitego 8, akaba abinganya na Nsengiyumva Moustapha, mu gihe imbere ye haza Kwizera Pierre umaze gutsinda 10 na Nahimana Shassir ufite 12.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

t z tree d - 10/05/2017 saa 10:27

Weer e Wy_s
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X