Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Indirimbo ’Hakuna Matata’ ya Vaga Vybz iri kubica bigacika muri Afurika y’iburasirazuba

Umuhanzi w’umunyarwanda Emmanuel Nyarwaya uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Vaga Vybz uririmba mu njyana ya Reggae-dancehall nyuma yo gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye “Hakuna Matata” ikomeje kuvugisha benshi amangambure kubera uburyo iyi ndirimbo ari nziza.

Mu kurushaho kumenyekanisha ibihangano bye muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse no kugirango abashe no guhangana ku isoko rya Muzika ryo muri aka Karere u Rwanda ruherereyemo mu mpera za 2016 Vaga Vybz yakoze ibitaramo bitandukanye I Nairobi , Zanzibar no muri Tanzania aha hose bikaba byari uburyo bwo kumenyekanisha ibihangano bye.

Ibyo ntibyahereyaho kuko mu ntangiriro z’uyu mwaka Vaga Vybz yahise ashyira hanze indirimbo yise “Hakuna Matata” amashusho yayo akaba yarakorewe I Mombasa muri Kenya.

iyi ndirimbo ikaba yatangiye kumubera umugisha kuko yatangiye kwamamara mu bihugu duturanye yaba ari ukuyikoresha mu bitangazamakuru bitandukanye ndetse no mu tubyiniro.

Agerageza kuvuga ku ndirimbo ‘Hakuna Matata’ yabwiye Imirasire.com ko ari ijambo ryo mu rurimi rw’igiswahili rivuga ngo “Nta kibazo” bityo n’indirimbo ikaba ishyira abantu muri iyo myumvire y’ibyishimo.

Yagize ati: “ Hakuna Matata n’indirimbo nakoreye abafana banjye irabyinitse kandi n’indirimbo buri wese yakumva agahita afata mu mutwe ikindi kandi ikoranye ubuhanga kandi natangiye kubibona abafana banjye bayakiriye neza kandi harimo n’ubutumwa butwigisha byinshi ku buzima bwacu bwa buri munsi.”

Vaga Vybz yongeyeho ko abantu benshi muri iki gihe usanga bahangayikishijwe n’ubuzima bw’ejo hazaza atabanje kureba ubwo abayemo muri iki gihe.

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Pacento muri Narrow Road Empire.

Iyi ndirimbo yumvikanamo indimi 3 arizo Igiswahili, Ikinyarwanda, icyongereza ndeste na Patois.

Vaga Vybz yavuze impamvu yaririmbye muri izi ndimi ko arizo usanga turi gukoresha cyane muri iki gihe muri Afurika y’Iburasirazuba byumwihariko igishwahili gikoreshwa cyane muri aka karere bikaba bifasha umuhanzi guhita ameneyekana mu gihe ariko yakoze indirimbo ifatika.

Vaga Vybz yakoze indirimbo ye ya mbere muri 2013 yise recorded his ‘Juncture’ nyuma yaje gukorana n’amatorero gakondo atandukanye yo muri Uganda na Tanzania kuri ubu ari gukorana na Band ye “The Vibration Band” izindi ndirimbo ze harimo Serious, Jam, Love, Man a rasta, and Bad Gyal.

Kanda hano urebe indirimbo Hakuna Matata by Vaga Vybz


Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Nzeyimana Ahmed Saidi - 12/05/2017 saa 10:13

Uyu muhanzi Vaga Vybs azaze akorere igitaramo hano i wacu mu Rwanda.
Kanda hano umusubize

Nzeyimana Ahmed Saidi - 12/05/2017 saa 10:13

Uyu muhanzi Vaga Vybs azaze akorere igitaramo hano i wacu mu Rwanda.
Kanda hano umusubize

Jules - 12/05/2017 saa 00:33

turagushyigikiye man
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X