Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Urukundo >> 

Dore bumwe mu burwayi butera gusohora vuba cg gutinda ku mugabo mu gutera akabariro, n’uko yabwirinda

Nk’uko twakomeje kubisabwa n’ abakunzi bacu ko twabasobanurira ku bijyanye no gusohora vuba no gutinda gusohora mu gihe cyo gutera akabariro ,tuje kubibavira imuzi.


Mu busanzwe igikorwa cyo gusohora ni igikorwa gituruka mu bwonko kandi kikaba ntabushake umuntu abigize mo ( reflex) kigenzurwa n’ umwakura (pudendal nerve ) ukoresha ibice by’ imyanya ndanga gitsina (uruhago rw’inkari, imabya, imboro na rugongo ku bagore ).

Gusohora ni igikorwa cyo kurekura amasohoro aturuka mu mabya (semen ) ndetse n’ uruvange rw’andi matembabuzi arekurwa n’utundi duce tugize imyanya myibarukiro y’ umugabo (accessory glands fluids ) byose bigahurira mu muyoboro w’ inkari ( urethra) .
Hari uburwayi butandukanye burebana no gusohora ari bwo :

Gusohora icyinyumanyuma ( retrograde ejaculation)
Gusohora vuba (premature ejaculation )
Gutinda gusohora ( delayed or retarded ejaculation )
Kudasohora (anejaculation or failure to ejaculate )

Uyu mwanya tugiye kurebera hamwe GUSOHORA VUBA no GUTINDA GUSOHORA mu buryo burambuye kugirango ibyotwibaza tubibonere ibisubizo.

Muri rusange bavuga “GUSOHORA VUBA “ iyo umuntu ( umugabo cg umusore ) asohoye atigeze abona umwanya uhagije wo gutegurwa ku byerekeranye n’ imibonano mpuzabitsina ndetse bikanaba bimutunguye atigeze yumva ashatse imibonano bihagije (minimal sexual stimulation & desire ).

Bishobora kuba iby’ ibihe byose (life-long or primary ) cg se byaraje nyuma ( secondary ) bitewe n’ impamvu runaka nko kubagwa , gukomereka , indwara zo mu mutwe ,… Akenshi impamvu yabyo iba itazwi ariko muri rusange usanga ari uruhurirane rw’ indwara z’ ubwonko( imitekerereze ) n’ iz’ imiterere y’ umubiri w’ umuntu (psychological and physical conditions).

GUTINDA GUSOHORA

Ni ukunanirwa gusohora ( kurangiza ) ku mugabo mu gihe kirekire kuva umugabo atangiye gushaka no gukora imibonano.

Uko abagabo bagenda bakura (basaza )ni ko n’ igihe basohorera kigenda kirushaho kwiyongera ( kiba kirekire ) hakaba n ‘ubwo gishobora kwiyongera kugeza ku minota 30 umugabo atarasohora uhereye igihe yatangiriye kugira ubushake .

Iki kibazo gishobora kugira impamvu zinyuranye nka :

Gukoresha imiti ivura depression( imwe n’ imwe )
Kuba igitsina cy’ umugabo cyatakaje ibyumvirizo (perte de sensation sexuelle du penis)cyane cyane ku barwayi ba diabete
Ihungabana ry’ imitekerereze (psychological disorders):nka nyuma yo gupfakara cg divorce.
Hakaba n’igihe nta mpamvu iba izwi yabiteye ( idiopathic condition).

Kujya gukora imibonano utiyizeye ko uri buze gushimisha umukunzi wawe (underestimation ),
Kujya gukora imibonano uhangayitse (ufite depression )
Kujya gukora imibonano ufite ibibazo by’amafaranga biguhangayikishije cyane ( ari byo uru kwitekerereza) .

Kuba wakoreshejwe imibonano ku gahato (sexual repression )
Kuba utigirira ikizere mu busanzwe (wisuzugura ko nta cyo ushoboye )
Kuba utinya uwo mugiye gukorana imibonano( mutamenyeranye )
Kuba mukoze imibonano nyuma y’amakimbirane atakemuwe neza .
Kuba mutabanje kuganira neza ngo mubyinjire mo mwembi;

Kuba washatse imbonano cyane kandi umwanya muremure (ugatinda kuyikora)
Kuba utamenyereye imibonano (umubiri uba wumva ushaka ku maximize ayo mahirwe ubonye bigatuma umugabo asohora vuba ).

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagabo benshi bashakanye n’ abagore babarusha imyaka basohora vuba kurusha abashakanye n’ abo bari mu kigero kimwe.

ICYO WAKORA KUGIRANGO WONGERE IGIHE CYO GUSOHORA :

Gufata imiti irwanya ubwoba ,uburakari no kwiheba (anxiolytic & anti-depressant medications)
Gukora imyitozo ngorora mubiri yoroheje mbere yo gukora imibonano
Kwirinda kurakaranya n’umukunzi wawe mbere y’ imibonano
Kwigirira ikizere ko ushoboye

Gukorera imibonano ahantu hatanga umutuzo utikanga ko hari uri bubabone .


GUTINDA KURANGIZA ( GUSOHORA ) : DELAYED EJACULATIO

Hari ibyiciri bitandukanye byo gutinda kurangiza ari byo :

Iby’ubuzima bwose (lifelong) : kuva umuntu atangiye gusohora (puberite ) kugeza ashaje • Ibiza nyuma (acquired):mbere biba byari byiza bigahinduka nyuma

Ibya rusange (generalized ) : iyo biba hatitawe ku wo mwakoranye imibonano N’ uburyo bwo gutegurana • Iby’ umwihariko ( situational delayed ejaculation ) : iyi bitewe n’ uwo mwakoranye imibonano uburyo mwabyinjiye mo .

Impamvu zishobora gutera gutinda gusohora twazikubira mu byiciri bibili ari byo :

Imitekerereze (psychological causes )
Imimerere y’ umubiri (physical causes )

Hamwe n’ibyo byose twavuze haruguru, igihe ubona ufite ubwo burwayi kandi warakoze ibyo twavuze haruguru ngo ukire wakwegera muganga akagufasha kuko biravurwa kandi bigakira.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Kamanzi Cyprien - 7/06/2017 saa 05:35

Mwiriwe! mbere y'uko ngira icyo mvuga ndashimira nyiri iyi nimero 0783602726 ukunda gutanga ibitekerezo bifasha abafite buriya burwayi bwavuzwe mu nkuru. najye nari mfite uburwayi bwo kurangiza vuba n'igitsina cyanjye kigatinda gufata umurego,ntako ntagize ngo nivuze ariko biranga. hano kuri uru rubuga banditse inkuru ndayisoma mbonaho ziriya nimero batanga inama ko hari imiti ibivura,ariko uko nzibonye nkanga guhamagara nziko ari byabindi byateye byo kurya abantu utwabo. ubwo nayibonaga ku nshuro ya kabiri narayihamagaye bambwira ko bafite imiti ya kizungu ifasha abagabo barangiza vuba cg batinda, yewe no gufasha abagore kuzana amavangingo. nafashe icyemezo ndavuga ngo nihahahandi amafaranga ntaho ntayajugunye mfata inzira njyayo. naramuhamagaye arandangira ngezeyo babanza kunsuzumisha appareille yabo ireba mu mubiri babona mfite uburwayi burenga butatu ntarinzi bwatumaga habaho icyo kibazo hiyongereyeho diabet ariko yo nari nyizi n;uko nari narabuze imiti. bampaye imiti igera kuri ine ndayinywa hashize ibyumweru bibiri ntangira kubona impinduka,ubu mbabwira maze amezi 4 ntarongera kugira icyo kibazo,icyakora iya Diabet ngomba gusubirayo nkafata indi Cure ikaba irakize kuko nayo natangiye kubona ibimenyetso! mbabwije ukuri ubu inshingano zurugo nzikora neza pe! kubijyanye n'uburwayi bw'umuvuduko w'amaraso(Hypertansion) nahahuriye n'abo bari baharangiye boherejwe n'abahivurije ndatangara kuko nzi neza ko bidapfa gukira kandi ubwo burwayi nabwo buri mu bituma umuntu arangiza vuba.
Kanda hano umusubize

mvuyekure fideli - 14/06/2017 saa 16:17

ko nange icyokibazo nyifite wandangira aho hantu nkivuzayo?
Kanda hano umusubize

mvuyekure fideli - 14/06/2017 saa 16:35

mwa ndangira uwomuvuzi murakoze?
Kanda hano umusubize

Michel - 21/06/2017 saa 09:31

BONGO YA KO
Kanda hano umusubize

John - 6/06/2017 saa 08:42

Kamanzi, wampaye numero yawe cg ukampa iyabakuvuye
Kanda hano umusubize

cyotsi - 4/06/2017 saa 13:04

Nina batabeshya ni byiza.
Kanda hano umusubize

W & devotha - 4/06/2017 saa 09:07

Nibyiza Niba Ubwoburwayibuvurwakd Bugakira
Kanda hano umusubize

zouzou - 4/06/2017 saa 06:19

ikibazo nuko namwe mutanga ubwo buhamya ko mwakize icyo kibazo mutaduha amakuru ahagije ngo muturangire aho ababavura bakorera n'amafaranga agura iyo miti ngo umuntu ayashake ahubwo ugasanga mwabigize ubwiru!? ese kuki muhahisha? niba batanga imiti ikiza kuki muhagira ibanga? mutubwire mutibakorera aha bitwa uku, naho ibyo gutanga numero numva ntscyo muba mufashihe abantu mushatse mwabireka.
Kanda hano umusubize

MURAGIJIMANA THIERY - 4/06/2017 saa 06:13

NIBYIZA CYANE BIRADUFASHA
Kanda hano umusubize

- 6/06/2017 saa 10:51

uwuvugukuri ws ashiribintu kumugaragaro abasigay naba capitaliste
Kanda hano umusubize

Kazungu - 3/06/2017 saa 06:48

Bjr! Muzanatubwire igitera gukora tour imwe gusa. Iyakabiri ikanga umuntu a kumva at abishaka. Ese ni mpamvu yiki?
Kanda hano umusubize

- 3/06/2017 saa 05:51

NIBUNANE MWARAKOZE
Kanda hano umusubize

adorp - 2/06/2017 saa 20:32

nayiduhe hari abarya amafaranga kdi ndibagire icyobagufasha.
Kanda hano umusubize

adorp - 2/06/2017 saa 20:31

nayiduhe hari abarya amafaranga kdi ndibagire icyobagufasha.
Kanda hano umusubize

- 1/06/2017 saa 21:30

gusanibyiza kugirinama abantunkabobarenganye gusantarajyakururubuga sinarinziko abagabonkabobabaho!! ariko birababaje.peee!!!
Kanda hano umusubize

Didace - 1/06/2017 saa 13:10

mumpe nanjye iyo numero kuri 0780427707 turebe ko natwe badufasha.
Kanda hano umusubize

Rurangwa Ephrem - 1/06/2017 saa 03:42

Abo bantu nanjye baramfashije twandikiranye kuri watsapp mbabwira uburwayi banyoherereza imiti kuko ndi kure!! Ubu ndi urwembe
Kanda hano umusubize

karasira - 31/05/2017 saa 13:03

ubwo ari imiti ya kizungu aho turemeranywa niba banasuzuma ni sawa (Cyprien)
Kanda hano umusubize

BUNANE - 3/06/2017 saa 05:46

MBONAARUBURWAYI ABAFITICYOCYIBAZONIBIVUZE HAKIRIKARE
Kanda hano umusubize

pfider - 3/06/2017 saa 12:06

gusohora kenshi utarazana umugore ntakibazo kirimo
Kanda hano umusubize

Safari Aimable - 31/05/2017 saa 12:59

umwanditsi turamushimiye n'uko yibagiwe ko no kwikinisha bitera gusohora vuba cg kuzinukwa burundu imibonano mpuzabitsi! cyokora nabyo biravurwa bigakira
Kanda hano umusubize

Thomas - 31/05/2017 saa 18:38

Iyo Miti Irwanya Ubwo Burwayi Umuntu Yayibona Gute?
Kanda hano umusubize

Rutagengwa Passifique - 31/05/2017 saa 12:42

Niba ari ruguru ya gare yo mu mujyi nanjye baramvuye pe! nari mfite icyo kibazo! thx ku bantu batanga ibitekerezo hano birafasha cyane
Kanda hano umusubize

- 4/06/2017 saa 02:21

Duhe inimero waba ukoze
Kanda hano umusubize

Kamanzi Cyprien - 31/05/2017 saa 12:36

Mwiriwe! mbere y'uko ngira icyo mvuga ndashimira nyiri iyi nimero 0783602726 ukunda gutanga ibitekerezo bifasha abafite buriya burwayi bwavuzwe mu nkuru. najye nari mfite uburwayi bwo kurangiza vuba n'igitsina cyanjye kigatinda gufata umurego,ntako ntagize ngo nivuze ariko biranga. hano kuri uru rubuga banditse inkuru ndayisoma mbonaho ziriya nimero batanga inama ko hari imiti ibivura,ariko uko nzibonye nkanga guhamagara nziko ari byabindi byateye byo kurya abantu utwabo. ubwo nayibonaga ku nshuro ya kabiri narayihamagaye bambwira ko bafite imiti ya kizungu ifasha abagabo barangiza vuba cg batinda, yewe no gufasha abagore kuzana amavangingo. nafashe icyemezo ndavuga ngo nihahahandi amafaranga ntaho ntayajugunye mfata inzira njyayo. naramuhamagaye arandangira ngezeyo babanza kunsuzumisha appareille yabo ireba mu mubiri babona mfite uburwayi burenga butatu ntarinzi bwatumaga habaho icyo kibazo hiyongereyeho diabet ariko yo nari nyizi n;uko nari narabuze imiti. bampaye imiti igera kuri ine ndayinywa hashize ibyumweru bibiri ntangira kubona impinduka,ubu mbabwira maze amezi 4 ntarongera kugira icyo kibazo,icyakora iya Diabet ngomba gusubirayo nkafata indi Cure ikaba irakize kuko nayo natangiye kubona ibimenyetso! mbabwije ukuri ubu inshingano zurugo nzikora neza pe! kubijyanye n'uburwayi bw'umuvuduko w'amaraso(Hypertansion) nahahuriye n'abo bari baharangiye boherejwe n'abahivurije ndatangara kuko nzi neza ko bidapfa gukira kandi ubwo burwayi nabwo buri mu bituma umuntu arangiza vuba.
Kanda hano umusubize

Cyusa - 31/05/2017 saa 18:12

Baguciye angahe,?
Kanda hano umusubize

Didace - 1/06/2017 saa 13:08

Mumpe iyo numero kuri 0780427707 Natwe dufite icyo kibazo.Muraba mukoze
Kanda hano umusubize

Fifi - 1/06/2017 saa 16:17

None kamanzi ntiwatanze amafranga meshi atoronka umuturagi uwariwewese?Ndagusabe unyishure
Kanda hano umusubize

kibamba - 2/06/2017 saa 08:21

Cyprien waramutse neza urakoze cyane kandi uri umutnu wumugabo. Aho ntibaba basaba amafaranga mesnhi wenda umuntu atahita abona? bitabaye ibanga umuntu yitwaza angahe
Kanda hano umusubize

kiki - 3/06/2017 saa 16:49

utugiriye neza watubwira bisaba amafaranga angahe
Kanda hano umusubize

- 2/06/2017 saa 10:25

mwampaye nimero zahohantu wivurije
Kanda hano umusubize

adorp - 2/06/2017 saa 20:28

niba bishoboka yazitanga kukohari abarya amafaranga ariko batavura nadufashe.
Kanda hano umusubize

mukiza - 19/06/2017 saa 17:01

nibyiza bavandi kutugira intama ese ?ninde waduha ubuhanya bufatika akatubwira nuwamuvuye
Kanda hano umusubize

umukunzi Adrien - 3/06/2017 saa 10:07

Mwiriwe muvandimwe, nagirango ngusabe ngo undangire hariya wivurije; kukonange mfite kiriya kibazo. umpe nimero zabo. Merçi.
Kanda hano umusubize

Nshuti - 4/06/2017 saa 07:13

nanjye mfite ubwoburwayi bwokurangiza vuba mwampa izo numero zuwo miganga
Kanda hano umusubize

Innocent irumva. - 4/06/2017 saa 15:47

Mba muburundi muntara ya makamba none tworonka dute uyo muti natwe kugira dukinge urugo rwacu murakoze nimero yanje ni 0025775704315
Kanda hano umusubize

fillette - 9/06/2017 saa 04:21

mbifurije amahoro yimana mwe duhurira kuri uru rubuga kdi nshimira abatugezaho amakuru nkaya atugira inama zubaka nkaba nsaba uyu muntu utanga ubuhamya ko yakize ,twamusaba ko yatanga adresse ihagije yaho yivuje nkuko mugenzi wanjye yabikomojeho urugero :utubwire ati nivurije i kigali kwa kanimba ,cg ku muvuzi wa gakondo ukorera i gikondo cg kacyiru nasobanure neza kuko nziko hari abandi bafite ikibazo bakeneye ku ivuza kdi niba atari ibanga yanatubwira namafaranga yakoresheje nabandi bafite icyo kibazo bakivuza murakoze
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X