Monaco cosmetics

USA:Impinduka mu bukungu bw’abaraperi

Mu gihe mu bahanzi bakora injyana ya Hip Hop umuraperi Jay Z ariwe wazaga ku isonga mu bakize kuri ubu ntakiri ku mwanya wa mbere kuko, P Diddy yamaze kumukubita inshuro mu buryo butari bwitezwe.


Ni mu gihe n’ubundi ku isi Jay Z ari we muraperi wafatwaga nk’uwambere ufite akayabo k’amamiliyoni y’amadorali ugerereranyije na bagenzi we,kuri ubu P Diddy akaba yamwigaranzuye n’ubwo ikinyuranyo cy’amafaranga amusumbyaho adakanganye.

CBS ivuga ko kugeza ubu Jay Z abarirwa muri miliyoni magana inani na cumi z’amadorari ($810 million) naho P Diddy wamusimbuye kuri uwo mwanya afite miliyoni magana inani na makumyabiri ($820 million).

Mu gihe ntagihindutse P Diddy niwe uyoboye urutonde rw’abahanzi bakora injyana ya rap bakize ku isi .

Abandi bahanzi baboneka kuri uru rutonde rw’abahanzi bakora injyana ya rap bakize ku isi harimo Dr Dre na miliyoni magana arindwi na mirongo ine z’amadorari ($740), Birdman na miliyoni ijana na cumi z’amadorari ($110) na Drake na miliyoni mirongo icyenda z’amadorari ($90).

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

igisumizi bakareke emmanuel - 14/05/2017 saa 19:31

eeeeeeehhhhh mbega inote mbega inote weeew
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X