Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Komisiyo y’igihugu y’amatora ikomeje kuvuga ko iri gukora ibishoboka byose ngo ice gutorera ku migereka

Komisiyo y’igihugu y’amatora ikomeje kuvuga ko iri gukora ibishoboka byose ngo ice gutorera ku migereka kuko ibi ngo bivanga vanga amatora bitewe n’uko hari abantu baba bagomba gutorera ku migereka ku mpamvu z’akazi bakora .Iyi komisiyo isaba abaturage kwireba no kwiyimuza kuri liste y’itora kugirango hirindwa gutorera ku migereka.

Tariki 4 z’ukwezi kwa munani uyu mwaka, abanyarwanda bari mu gihugu babyemererwa n’amategeko bagomba gutora umukuru w’igihugu. Ni igihe gito kibura kuko kitageze ku mezi 3.

Ugereranyije n’andi matora yabanje, hari ibyo komisiyo y’igihugu y’amatora ivuga ko yavuguruye, ariko ikiza ku isonga ngo ni ukugabanya ku buryo bugaragara gutorera ku migereka , kuko ngo binaniza komisiyo y’amatora iyo haje abaturage benshi bashaka gutorera ku migereka mu gihe n’ubundi haba hari abagomba kuyitoreraho bitewe n’akazi bakora.

Mukugabanya ku buryo bushoboka umubare w’abatorera ku migereka ngo abaturage barasabwa kwikosoza kuri liste y’itora n’abashaka kwiyimura bakabikora bwangu ngo bitazagorana ku munsi wa nyuma.

Komisiyo y’igihuguy’amatora ivuga ko umunyarwanda wese ufite indangamuntu cyangwa wigeze gutoraho, ngo afite aho yanditse ariyo mpamvu agomba kwireba yakenera kwiyimura akabikora cyangwa yasanga hari imiziro afite imibuza gutora kandi atayisobanukiwe akajya kubibaza kuri komisiyo .

Kugeza ubu , uburyo bwo kwireba no kwiyimura hakoreshejwe internet burasa n’ubutagikoreshwa kubera umutekano wa liste y’itora ariko hakoreshejwe telephone igendanwa ku mirongo ya MTN na Aitel ushaka kwireba ngo ajya muri telephone ye ahandikirwa ubutumwa bugufi akandika ijambo NEC agakurikizaho nimero y’indangamuntu, akongeraho igihe yavukiye kuva ku itariki kugeza ku mwaka yandika imibare ibiri ibiri akohereza kuri 7505.

Naho kwiyimuza byo yandika ijambo kwimuka ,akongeraho indangamuntu akongeraho igihe yavukiye agakurikizaho aho ashaka kwiyimurira kuva ku karere kugeza ku mudugudu akohereza kuri 7505 ahgahita ahabwa ubutumwa bwerekana ko yarangije kwiyimura .

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

olive - 18/05/2017 saa 09:20

abamaze kwiyimura amakarita yabo bazayasanga aho biyimuriye cg bazayasanga bari batuye mbere.
Kanda hano umusubize

ngabonziza didas - 16/05/2017 saa 06:39

Ababa mumahanga hifuzwa iki kugirango nabo batore
Kanda hano umusubize

ngabonziza didas - 16/05/2017 saa 06:37

Ababa mumahanga bifuza gutora basabwa iki
Kanda hano umusubize

ndayishimiye charles - 15/05/2017 saa 07:56

Utarinyandikisha biramusaba iki?
Kanda hano umusubize

ntihinyuzwa felicien - 15/05/2017 saa 05:50

kwiyandikisha kwitora
Kanda hano umusubize

Mugisha - 14/05/2017 saa 16:54

Mfite ikibazo ntamafaranga agenda
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X