Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Urukundo >> 

True Story:Uko nakundanye na Joyce w’i Nyamirambo akanyica mu mutwe simenye ko ari rwubikangohe wigize malayika

Muraho neza bavandimwe,nifuje kubasangiza amakuru mpamo y’uburyo nakundanye n’umukobwa akantwara umutima wose ariko simenye ko rwubikangohe ariwe rwuburangeso ,none bikaba bigiye gutuma nzinukwa kuzongera kwimariramo umukobwa wese ntarashinga urugo.

Nitwa Frank ntuye mu karere ka Nyarugenge munsi ya Gare yo mu mujyi izwi nka Downtown,nakundanye na Joyce bakunda kwita Olivia kugeza ubwo dusezerana ko n’arangiza kwiga tuzarushaho kugirana gahunda ndende harimo no kurushinga.

Dore uko namenyenye na Olivia:(amazina yakoreshejwe ku mpande zombi si ay’ukuri)

Namenyanye na Olivia ubwo nari nagiye mu nama itegura ubukwe bw’umusore w’inshuti yanjye twahuriye ku rubuga rwa Watsap i Nyamirambo witeguraga kurongora muri Nyakanga umwaka ushize.

Ku mugoroba wo kuwa gatatu ubwo nageraga ahabereye inama itegura ubwo bukwe nahasanze abantu batari benshi harimo n’undi mukobwa wari inshuti yanjye ariko nkamufata nka mushiki wanjye.

Twaribwiranye uko twari duteraniye aho,inama irangiye uwo mukobwa nita mushikiwanjye arambwira ati” reba uriya mwana ukuntu ari mwiza vayo tujye kumusuhuza munamenyane byimbitse dore ko nta n’icyo atwaye.”

Naramwegereye mu gahe gato twamaranye mbasha kumenya ko iwabo ari i Nyamirambo munsi ya Stade umumena ambwira ko afite ababyeyi bombi n’ubwo umubyeyi we nyuma yaje kwitaba Imana.

Uko ubushuti bwanjye na Olivia bwatangiye nyirizina

Ubwo nageraga mu rugo tuvuye muri iyo nama naje kubona nimero ntazi ariko nkabona igaragara muri gurupe ya watsapp y’abanyamirimo bazafasha uwo musore wari ufite ubukwe mu rwego rwo kubutegura birenzeho.

Yanyandikiye ansuhuza nanjye ndamwikiriza ahita anyibwira,mpita mumenya.Numvise nishimye cyane dutangira kujya tuganira kenshi, hanyuma ambaza akazi nkora ndakamubwira biramushimisha ambwira ko akunda ako kazi biranezeza.

Nyuma naje kumusaba kunsura iwanjye aho ntuye n’ubu(Hafi ya Gereza izwi nka 1930) araza turaganira mubwira ko nishimiye kumenyana nawe yewe nawe nkabona biramushimishije akangaragariza ubwuzu , ibyishimo bikaturenga mbese nkabona nta macyemwa nkanamuratira abasore bagenzi banjye.

Twakomeje umubano ari nabwo namusabye ko yambera umukunzi
arabyemera,ndetse dutangira ubuzima bw’urukundo biratinda nkabona aranarushaho kwishimira ubuzima buciriritse ndimo n’ubwo title y’akazi nkora kareberwa mu ndererwamo y’abafite amafaranga kandi bafatwa nk’ibyamamare ariko nyamara njye nitwara nk’abandi basore bose bagishakisha ubuzima.

Dore uko urukundo rwacu rwajemo agatotsi bwa mbere ariko akaza kundimanganya

Igihe cyarageze muri ibyo bihe nza kumubwira ko akazi nakoraga nakaretse ko ngiye gukorana n’undi muntu wifuza ko dukorana bitewe n’uko hari ibyo yari anyemereye ariko wamwuga nakoraga watumaga mpabwa ya nyito akunda nkawureka.

Nkibimukoza yarikirije ntiyagira byinshi avuga mu minsi mike mba nagatangiye hanyuma haciye igihe gito namuhamagara nk’uko bisanzwe ngo aze tuvugane akambwira isaha aribuzireho,nyamara yagera simubone yewe ntanambwire icyatumye ataza nkagomba kumwihamagarira akambwira ko yari afite amasomo menshi nyamara n’ubusanzwe yabaga ayafite ariko akigomwa akaza.

Byakomeje gutyo akanderega namubwira ko ntari bukore kugirango aze tuganire kuko numvaga mukumbuye ,akanyihorera nibwo naje gufata icyemezo cyo gutuma umukobwa wari inshuti yanjye bisanzwe (Sharlenne iri zina si urye) ngo amwigireho inshuti maze amungenzurire imikorere ye yose dore ko nari ntaramenya ko ari isha itamba.

Uwo mukobwa yaje kubikora neza baba inshuti magara maze niko kumubaza ibyerekeye umukunzi we amubwira ko ahari kandi banameranye neza mbese amwerurira ko ari njyewe ariko mu by’ukuri nari ntakimubona.

Nakomeje guhatiriza akambwira ko atakiboneka kubera amasomo nkabyihanganira kugeza ubwo abanyeshuri ba kaminuza baje kujya mu kiruhuko ariko bikomeza kwakundi simubone noneho igisekeje akambwira ko ankunda ibintu naje gufindura ko ari ubutekamutwe nyuma.

Uwo mukobwa natumye kumungenzurira yakomezaga amubaza amakuru yanjye, noneho umunsi umwe aza kumwerurira ko tutakiri kumwe ko twatandukanye ku bwumvikane nyamara we ntacyo yari yakantangarije.

Byakomeje gutyo angaraguza agati ariko uwo mukobwa namuteje akanyereka ikiganiro bagiranye kuri wtsap nkumirwa bitewe n’ibyo yamutangarije.

Byaje kundenga mpitamo ko ntazongera kumuvugisha n’umunsi n’umwe mfata icyemezo cyo guceceka nawe araceceka ariko akanyuzamo akanyihamagarisha mu buryo bwo kunshokoza ngo yumve ikiri bumvemo.

Umunsi umwe hari umukobwa wabarizwaga muri gurupe ya watsap twari duhuriyemo twembi wari ufite ubukwe mu gace ka Kabeza mu mujyi wa kigari ari naho uwo mukobwa wamfashaga kugenzura Olivia atuye, hanyuma bose bakaba bari bahawemo inshingano(Olivia na Sharlenne)

Mu kiganiro kuri wtsap nari maze iminsi nganira n’uwo mushuti wanjye twari twavuze ko Olivia ari umuryogo ndetse nemeza ko nitunahurira muri ubwo bukwe ntari bumusuhuze bitewe n’akababaro nari mfite.

Kuri uwo munsi w’ubukwe Olivia yagezeyo mbere abasha kuba arikumwe na Sharlenne nk’inshuti zisanzwe kandi zahawe inshingano.

Sinzi rero ukuntu yaje gufata telefoni y’uwo mukobwa maze asoma ibyo twandikiranye byose abonamo n’uko ntari bumusuhuze.

Ubwo yahise atangira aranyandikira ndi munzira nerekeza aho bari bari ambaza imbamvu twamuvuze amagambo nkayo tutabanje kwicara ngo mbimubaze turi kumwe.

Namusubije ko ariwe wabiteye kuko atampaye umwanya ngo tuganire maze atangira kwicyeka aca bugufi.Nkimara kubageraho naramusuhuje tujyana muri salle y’ubukwe sinamuvugisha ahubwo nkiganirira na wamushuti wanjye tugaseka maze abura ibitereko.

Mu kanya gato yarahagurutse avuga ko agiye ku ishuri agenda asa n’udatuje mbibona nsigara aho, ubukwe burangiye ndataha.

Bucyeye bwaho yaranyandikiye kuri watsap ambwira ko atabashije gusinzira ahubwo yaraye atekereza ku byabaye aranyigisha ansaba imbabazi kuko namukundaga mpita mubabarira ntazuyaje.

Dore uko yaje kunkina nk’agapira rero ntangira guta umutwe mpera mu gihirahiro

Olivia yanyeretse ko ankunda anyerura ko n’ubundi mbere yari yanyiciyeho gahoro gahoro nkaza kubitahura. Nanjye si ukwivayo mubwira byose.Twarongeye byitwa ko dukundana,ariko nsubiye inyuma gato ka kazi nari nagiyemo nari nakavuyemo nisubirira kuri kakandi nkampesha title nziza ariko kampemba make.

Twinjiye mu bihe byiza ndetse mubwiza ukuri ko mpembwa udufaranga ducye ntazashobora kumwitaho nkuko bikwiye ariko muhisha ko hari umushinga mfite iwacu mu ntara kugirango mbanze murebe dore ko n’ubwo namukundaga ariko hari ako nari nisigiyemo bitewe n’utuntu nagendaga mutahuraho.

Ibyo yabitaye mu gutwi arituriza ahubwo akampa courage(Kuntera imbaraga) dore ko abakora akazi nkora usanga ari abiyemezi (abasongarere)nyamara njyewe usanga niturije ubona bitanandeba.

Mu minsi ishize rero nibwo yaje i wanjye kunsura turaganira ariko nkabona ahari mu buryo bw’umubiri ariko bitekerezo biri ahandi.Telefoni ye yaje gusona andeba ku jisho maze akuramo ijwi(ringing tone) mba mbonye izina ry’umusore.
Namusabye kuyitaba arabyanga musaba ko nayitaba nabwo arabyanga turayirwanira ahita ashyiramo urufunguzo (Pattern) kuko sinari nduzi.

Namubajije impamvu akoze ibyo musaba ko yansobanurira uwo muntu, maze ambwira ko ari umusore w’ishuti ye bamenyanye mbere yanjye bityo bakaba ari inshuti zisanzwe.

Nakomeje kumukurikirana nibuka ko hari umusore yigeze kumbwira ko bigeze guhurira mu bukwe bakaza kugirana ibihe byiza ariko ngo nyuma yaho baje kuba inshuti bisanzwe.

Namubajije impamvu yanze kumwitaba cg ngo njyewe mwitabe maze ambwira ko umuriro wari kwaka kuko ngo yaba njyewe sinari kwihanganira kumva amwita fiancé kuko ngo niko bitana ariko by’urwenya.

Narababaye mpita mubwira ngo aze muherekeze atahe bigenda uko,ageze mu rugo anyoherereza ubutumwa bugufi (sms) ansaba ko iby’urukundo namwemerera tukaba tubihagaritse.

Nyuma gato yahise ampamagara mubaza niba ibyo yanditse yabitekerejeho ariko ntiyabyerura aravuga ngo birashoboka(May be) namubajije impamvu ambwira ko ariko yabitekereje musaba ko yashaka umwanya akaza tukabiganiraho arabyemera maze ampa umunsi.

Wa munsi ugeze yambwiye ko arwaye ko bitari bushoboke ahubwo ampa undi munsi nawo ugeze arambwira ngo ibyo nashakaga kumubwira twabirangiriza kuri telephone.

Kuko numvaga mbabaye narabyemeye turaganira mubwira ko ibyo gutandukana atari byo mwibutsa amasezerano twagiranye ko ariwe uzambera umugore dore ko ari umukobwa rukumbi wabashije gutuma amarira yanjye ashoka bitewe n’amagambo asize umunyu yuzuye uburyarya yambwiraga akantera amarangamutima nyamara ntazi ko ari rwubikangohe,birangira twemeranyije ko agiye kwisubiraho.

Ariko hagataho naje guperereza nsanga uwo musore yanze kwitaba bari bafitanye umubano wihariye kuko ngo ubwo yari hanze mu butumwa bw’akazi yajyaga amwoherereza ku mafaranga nyamara njyewe muyo mpembwa macye ariko antunze sinigeze nyamuha ariko si uko ayo kumuha ntakwisaka ngo nyabure dore ko ari umunyeshuri muri imwe muri kaminuza ziri mu karere ka Kicukiro akaba anayakenera cyane,ahubwo nariturije ngo ndebe iyo bigana mbanze ndebe umurongo ngenderwaho twihaye ko wubahirizwa.

Tukimara kwemeranywa ko yisubiyeho namuhamagaye kenshi ngo duhure ambwira ko amasomo ameze nabi ndabyumva muha agahenge sinongera kumuhamagara,haciyeho iminsi mike aranyihamagarira duhurira ahantu hamwe turaganira ariko mbona asa n’utabyitayeho.

Nafasha akanya musaba ko yankura mu gihirahiro akambwira niba koko yifuza ko twakomeza gukundana cg niba mubangamira tubivemo, ntagushidikanya avuga ko dukwiye gukomeza urukundo rwacu.

Namusubirishijemo kenshi arabishimangira ntangira kwishima ahari umujinya hasimbuzwa akanyamuneza maze dutangira gutera story(Kuganira udukuru).

Tukiganira yambwiye imishinga afite ambwira ko bagiye kwinjira mu bizamini yewe n’abanyeshuri bigana babonye ikiraka gishyushye dore ko ari abatekinisiye(Technicians) maze ndabyumva twumvikana ko ariko azajya ambonera akanya gato,ari nabwo yaboneyeho kuntera urwenya rw’ukuntu abahungu bigana baherutse kubona amafanga maze bakamujyana kunywa agasinda.

Yarambwiye ati “hari abahungu twigana umwe muri bo aherutse kubona amafaranga maze aradusohokana maze banywa inzoga barasinda batangira kumbwira ngo najye nyweho.”

Yakomeje agira ati”Nabanje kubyanga ariko bakomeza kumbwira ko mbabihiriza mbona nibyo koko bamvangira muri fanta numva ni byiza nyuma baza kumpa icupa ry’inzoga yitwa Gatanu maze ndarinywa banyongera n’iryakabiri maze ndasinda mba ibyatsi bantwara mu rugo muri taxi voiture kuko sinari kwigezayo.”

Yakomeje kubimbwira nkomeza kubyumva abona mbyishimiye ariko muri njye ndigushira dore ko ntazinywa kandi nawe narinziko atazinywa ariko nkurikije uko yabimbwiye nabonaga asanzwe ari umusinzi ahubwo akabimpisha agahitamo kubimbwira kugirango anyishongoreho.

Ubwo tukimara kuva aho twari turi namusabye ko umwaka utaha twabana mbona arasetse ambwira ko ataritegura mubwira ko tuzongera kubiganiraho.Ubwo dutandukanye yambwiye ko ku cyumweru (Taliki 7 Gicurasi 2017) azaza kundeba tubyemeranywaho habura umunsi umwe ndamwibutsa arambwira ngo azaza,igitangaje uwo munsi warageze nanjye nanga kumwibutsa ndategereza amaso ahera mu kirere.

Haciye igihe yarampamagaye nkajya musubiza ibyo ambajije gusa nirinda kumwibutsa ibyo twumvikanye yewe ubu hashira n’icyumweru tutavuganye. Mu minsi ishize nibwo yongeye kumpamagara anyibarisha amakuru musubiza ntabishaka musaba ko twakoresha sms arabyemera mubaza impamvu arushaho kumbabaza ambwira ko nawe atari we kuko ngo arimo gutegura ejo he hazaza.

Kuri iki cyumweru taliki 21 Gicurasi nibwo yambwiye ko hari ikiraka we n’abo bigana banye muri hoteli imwe ikomeye yo mu mujyi ariko yemeza ko ari buhave kare akajya gusenga hanyuma yavayo akaza kundeba.Byageze nka saa 13h z’amanywa arampamagara ambaza aho ndi mubwira ko ngiye gutaha mu rugo maze ambwira ko atari buboneke,tubyimurira kuri uyu wa kabiri, nabwo bigeze ambwira ko atari buboneke ntiyambwira impamvu ariko kugeza ubu nta niyo nashakaga kumva.

Hamwe n’iyo muzunga y’agapira Olivia yanyujijemo nifuje kubasangiza iyi nkuru nyayo niba hari uwo byagendekeye mumugire inama.Gusa nibinkundira nkazongera kubagezaho ibimenyetso simusiga by’igeso mbi uyu mukobwa numva avugwaho maze murebe aho bamwe mu bakobwa b’iki gihe bageze n’ubwo na bamwe mu bahugu atari shyashya.

Iibitekerezo byanyu byagira uwo bifasha cyangwa nanjye mukaba mwangira inama tutibagiwe na Olivia wenda bishobora kumufasha gutegura ejo he hazaza akirinda ibishuko by’ubu dore ko akiri na muto kandi afite n’ikimero akaba arebwa na buri wese.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Marcel - 24/07/2017 saa 16:35

Kbs Nukwihangana
Kanda hano umusubize

Marcel - 24/07/2017 saa 16:29

Ni Danger Wangu Gusa Nukwihangana Bibaho Mubuzima Ark Nae Warabyitey Ubwo Umukobwa Winyamirambo Wamugira Umugore Koko
Kanda hano umusubize

Cadete - 3/07/2017 saa 01:21

Nitwa cadete nuye kinamba kacyiru mujyire inama harumugabo ufite umugore numwana kd turakundana kuburyo tujyatujyirana ibihebyiza none amereyenabi ngotubane nkore icyi
Kanda hano umusubize

- 25/07/2017 saa 01:30

itonde muvandi ibyubu nidanje ariko niba agukunda koko nawe ukaba umukunda nimubane ariko nuzamubabaze uzanyandikire kuri wcp nkungire inama 0787259815
Kanda hano umusubize

havugimana - 25/07/2017 saa 01:39

itonde muvandi ibyubu nidanje ariko niba agukunda koko nawe ukaba umukunda nimubane ariko nuzamubabaze uzanyandikire kuri wcp nkungire inama 0787259815
Kanda hano umusubize

- 25/07/2017 saa 03:36

Cadete kuki ushaka gusenya urugo rwabandi bibi ? Washitse uwawe
Kanda hano umusubize

Cadete - 2/07/2017 saa 14:35

Pole chr uzamamagare nkubwire ibyambayeho najye nubishaka number 0780361458/0722535577
Kanda hano umusubize

Cadete - 2/07/2017 saa 14:34

Pole chr uzamamagare nkubwire ibyambayeho najye nubishaka number 0780361458/0722535577
Kanda hano umusubize

papi - 1/07/2017 saa 08:17

muvandi ihangane niyo si turimo yahisemo kukubabaza ariko komera umureke azahura numurenze
Kanda hano umusubize

H.EMMY - 29/06/2017 saa 08:17

Thanks,Erega abatagira Urukundo barahari nkabo,abo ntabwo Imana ibashaka ngo bagume gutyo kuko basabwe gusaba imbabazi abo bahemukiye, Kandi ukomere muhungu ndagusabira wowe n'abo muhuje ikibazo ,Imana izabahoze amarira ariko ntibyoroshe ndabizi cyane ,Nsigaye numva kubaho njyenyine bimpesha amahoro ariko nkabura uko mbigenza. Murakoze.
Kanda hano umusubize

Islam Ngaruye - 4/07/2017 saa 09:49

Ihangane Abenshi Niko Babagenza Nuko Utabibonaga Yo!Ubwo Atakuriye Kwifaranga Uracyaburyabiguhe Isomo Wali Wabonye Ikizungerezi Mwana Uracyaburya
Kanda hano umusubize

- 27/06/2017 saa 05:26

Uriya waramukamiraga undi we azaza yikara
Kanda hano umusubize

musemakweli - 22/06/2017 saa 14:28

abantu mutanze ibitekerezo mutuka uyu mhungu muri imbwa z'imisega kabisa uretse n'ubupagani mutite umutima mubi w' ibuye kabisa ubeo se mwebwe mushyigikiye ububisha nk'ubwo ntabwo muzi uko urukundo ruryana pole sana bro uzabona undi mwiza kdi n'urya wagukinishije lmana izamuhana azakwifuza atakikubonye
Kanda hano umusubize

jijecridy bosco - 23/06/2017 saa 12:33

Sha kabisa ibyo uvuga nibyo kabisa ahubwo abo bitarabaho na ma dagger kbxa gsa bro uzakomeze rata story Men
Kanda hano umusubize

Mugisha Gadi - 11/07/2017 saa 05:46

Mbanjekubasuhuza Nihanganishije Uyu Musore Nange Nshaka Inshuti Yumukobwa Ufite Imyaka 21 Kandi Uzi Urukundo Icyaricyo Ye Twanarushingana 0733038806 0727662196
Kanda hano umusubize

Mugisha Gadi - 11/07/2017 saa 05:47

Mbanjekubasuhuza Nihanganishije Uyu Musore Nange Nshaka Inshuti Yumukobwa Ufite Imyaka 21 Kandi Uzi Urukundo Icyaricyo Ye Twanarushingana 0733038806 0727662196
Kanda hano umusubize

ed - 22/06/2017 saa 10:07

Wavukiye mucyaro cyahe umuntu akurindagiza rimwe kabili ahubgo habe no gushimira uriya waguhaye amakuru nabandi bose muzahura niko bizagenda ese ubundi ako kazi uvuga ukora nibgokoki
Kanda hano umusubize

ed - 22/06/2017 saa 10:01

Ariko se nkwibarize wavukiye mucyaro kinganiki koko umuntu akureba mubgonko rimwe kabinogushimiruriyawagufashijekuguhagonko ufashijekuguhaamakuru yose urimpu myi nabandi bose bazakugira uko ese ubundi ako kazi nibgokoki
Kanda hano umusubize

- 22/06/2017 saa 04:24

Kuva nabaho sindabona urugero r'umusore nkawe ahubwo ukiriye kuzajya wambara amajipo n'ibitenge kbsa.
Kanda hano umusubize

ed - 22/06/2017 saa 10:18

Ariko nkuyu yavukiye mucyaro cyahe umuntu akurindagize rimwe kabiri ahubgo ntiwashimira uriya witanze aguha amakuru yose ahubgo nabandi bazakugira bienze biriya ese ubundi ako kazi ukora ni nyabaki nukuntu ufunze mu bgonko the re is no production buddy no benefit you are sleeping like baby
Kanda hano umusubize

sky - 21/06/2017 saa 10:29

how many inshuro ddyu kuryamana naw?
Kanda hano umusubize

pacifique - 20/06/2017 saa 12:16

nshuti yanjye nukwihangana gusa uzabona undi utazakurusha
Kanda hano umusubize

Alice , - 11/06/2017 saa 20:30

Hhhhh, Injiji yumusore gusa, Inyamirambo ntuhazi warubonye aho ujisha igisabo , Ubundi igihano cyoguhendahenda nugusuzugurwa, ntuzonjyere gukina nigihe musore undiwe ashobora kuzaza Ava kubikorera ahandi akaza kwikandishiriza iwawe, nawe uti za je t'aime, Be carefully wf Nyamirambo's Girls m Guys.
Kanda hano umusubize

Manzi - 7/06/2017 saa 10:44

Pole sana bro! Ongera unyure munzira wari waranyuzemo ubona uwo ,uzaziboneramo undi. Gusa no kuba warabonye uwo mukundana nubwo bitabashije kuguhira ni amahirwe kuko hari isomo wakuyemo! Nkubu nkanjye ndimo ndashakisha inkumi twakundana ariko narahebye pe kd rwose iby'ibanze byose umuntu akenera kugirango ashinge urugo ndabyujuje.
Kanda hano umusubize

Twagirihirwe valens - 9/06/2017 saa 06:31

Pole musore ihangane bibah ntiyaruwawe kuko byabaye byiza mutarabana
Kanda hano umusubize

fiston - 4/06/2017 saa 16:03

mani ihangane.numuntu arapfagabagahampabigashira???
Kanda hano umusubize

Innocent - 4/06/2017 saa 06:37

Uwigize agatebo ayora ivu. Uwo mukobwa ni umwana mwiza kabisa. Yabonye ushaka guta igihe nawe aragufasha arakigutesha. Ubwo ko yari yakweretse ko agucenga kuki wemeye Kuba agapira? Hari abatype mudusebya kabisa. Anyway pole ni urukundo rwakuzonze.
Kanda hano umusubize

Innocent - 4/06/2017 saa 06:35

Uwigize agatebo ayora ivu. Uwo mukobwa ni umwana mwiza kabisa. Yabonye ushaka guta igihe nawe aragufasha arakigutesha. Ubwo ko yari yakweretse ko agucenga kuki wemeye Kuba agapira? Hari abatype mudusebya kabisa. Anyway pole ni urukundo rwakuzonze.
Kanda hano umusubize

sky - 21/06/2017 saa 10:27

How Many Times Dd You Slept With Ha?
Kanda hano umusubize

Karla claude - 3/06/2017 saa 11:49

WA musore we rero nanjye nkubonye nagutera nk'urushi. inkuru yawe nta nubwo ibabaje nkuko ubivuga ikindi ntabwo uriya mukobwa yaguhemukiye. ahubwo wowe uri fake Sana. uzakunde cg ubireke kuko ntabyol ushoboye.
Kanda hano umusubize

- 3/06/2017 saa 05:14

Mama birababaje pe, ark icyo mbona ngewe nuko umutima utajya uhagarara niyo waba uri buzy bingana bite ntiwaburira umuntu 5 minute umukunda ntaburyarya. rero wa musore we uwo mukobwa ntagahunda agufiteho knd waranamutahuye, numutima wamukunze wanakunda undi wikomeza kumutaho igihe cyawe , sinabakobwa gusa bakora ibyo nabahungu barabikora. Gusa ndabona bigoye muri iyi minsi gukunda pe,kk usanga uwo ukunda yikundira abandi gusa ikiza sibose ark biragoye kumenya utakuryarya, amaherezo abantu baraba basiribasaza peeeee.
Kanda hano umusubize

- 14/06/2017 saa 06:55

ihangane ntawebitabaho.pe
Kanda hano umusubize

- 2/06/2017 saa 18:16

nukuri mwihorere. ahubwo umufate nkamushiki wawe kdi nawe ubimwereke umuhamagare umubaza amakuru yamasomo nakumbwira KO ashaka KO muhura umubwire KO namwanya.ubyurukundo ubireke nakwandikira kuri whath umuganirize ibyamasomo cg ibyikiraka amfite kdi umuretse gushaka undi. nimuhurira mubirori umusuhuze ariko umwiyima umwereka ko uri Bz. ushake umukobwa muganira, cyane kdi abibone KO wahindutse. bizamuha isomo
Kanda hano umusubize

Nicodème - 2/06/2017 saa 17:14

Poresana Bibaho Niwihangan
Kanda hano umusubize

queen - 2/06/2017 saa 12:11

ese iyinkuru iteye ite ngo ukonakundanye na Joyce hepfo ngo Olivia mujye mwandika ibintu bisobanutse rwose
Kanda hano umusubize

emmy petit - 2/06/2017 saa 11:24

umva man ibya olivia ninka copy ya nyiratunga immaculee,wasurirwaga rimwe n'aba fiance2,kdi buri wese aziko ariwe wahawe urukundo
Kanda hano umusubize

uwurukundo - 2/06/2017 saa 07:09

Yanze koyagusura ukaba wamusaba kuryamana nawe bikamuviramo ibibazo kandi agifite byinshi byogukora numwana mwizahubwo reka kumukunda ukunde abadatinyibibazo basurana ukobishakiye gusa nawe uzirindibibazo ntugatumire umukobwiwawe murugo kuko bishobora kubaviramo ibibazo mwembi ninama naguhaga
Kanda hano umusubize

Davis - 2/06/2017 saa 05:35

hauna akili petit garçon ungelitoshaka anvance mbele kamahaukwazikesana
Kanda hano umusubize

- 2/06/2017 saa 05:29

uyumuhungu ni ikigwari cya mauvais goût kbs isi izakwigisha mbesha
Kanda hano umusubize

Aliane - 1/06/2017 saa 12:19

ibyionanjye byambayeho uzampamagare kuri 0727770163 tuganire
Kanda hano umusubize

usa - 1/06/2017 saa 08:53

uwomukobwa namugurira akantu.naho wowe ukomeza Ubuntu nabanza kumuhekenya
Kanda hano umusubize

honnette - 31/05/2017 saa 15:05

Ariko abahungu bubu murasetsa kweri Olivia yaraguhakaniye ukomeza guhatiriza none wagirango abigenzate ahubwo ndamwemeye ntanicyo yakwatse cg mafr urumva c atarumwari ahubwo wihebeye undi musore adashaka guhemukira woe ujyewumva Neza kd wirinde guhatiriza murukundo ntibibaho rwose hano ntakintu twakuyemo mubyo wanditse uretse guta igihe gusa
Kanda hano umusubize

lengi lenga - 31/05/2017 saa 12:35

Uri isiha . ikigwari , distrait , fatigué uzaviramo aho kende yo fotokopi
Kanda hano umusubize

lengi lenga - 31/05/2017 saa 12:33

Uri isiha . ikigwari , distrait , fatigué uzaviramo aho kende yo fotokopi
Kanda hano umusubize

fred - 31/05/2017 saa 09:23

urigigito nturumugabo
Kanda hano umusubize

GAKUBA - 31/05/2017 saa 09:07

Nandye mbyambayeho ibintu byose akaja ambeje akajagenda anganira hose na namuhamagara akankupa.
Kanda hano umusubize

peter - 31/05/2017 saa 06:24

Kandi ubwo wasanga utarariye no kubintu sha ihangane wataye igihe cyubusa
Kanda hano umusubize

X - 31/05/2017 saa 02:48

Nta na rimwe uzashyiraho umuntu maneko nurangiza uvuge ko harimo n'urukundo. Never, ever.
Kanda hano umusubize

karisa - 30/05/2017 saa 17:04

Njye wanteye isesemi , nkubonye naruka rwose ???? Urumugabo cyangwa se uribyo ndashaka kuvugira hano !!$ ?????
Kanda hano umusubize

samuel - 2/06/2017 saa 11:05

Wam Yaramuhemukiye Umwana Yishakiraga Kobaryamana Umuhungu Abantawe !
Kanda hano umusubize

fiette - 19/07/2017 saa 17:32

arko namwe muribabi gusa rata musore pole nange byambayeho nakunze umusore arko namukunze mbonako abikwiye kuko yarankundaga cyane. twajyaginama akamba hafi akanyitaho bigaragara maze nange mukunda arumwe gsa ntibyampiriye wamusore we uzanyandikire kuri facebook,nitwa NGABO Hope Esperance tuzugane birambuye nasanze ntarukundo rukibaho.
Kanda hano umusubize

umuhoza - 30/05/2017 saa 14:56

Duhe number yawe
Kanda hano umusubize

Hermes Harerimana - 11/06/2017 saa 19:12

Uwo Mukobwa Numva Ndamukunze Cane.
Kanda hano umusubize

ubakunda - 25/05/2017 saa 05:25

abagira ikwi barya ibihiye
Kanda hano umusubize

umuhoza - 30/05/2017 saa 14:49

Ihangane Pe gusa birababaje ark siho ubuzima burangirira .uzabona uguhoza amarira yose warize pe knd ndabikwijeje .
Kanda hano umusubize

umuhoza - 30/05/2017 saa 14:49

Ihangane Pe gusa birababaje ark siho ubuzima burangirira .uzabona uguhoza amarira yose warize pe knd ndabikwijeje .
Kanda hano umusubize

Oyono - 8/06/2017 saa 03:00

yego sha uzamufashe abone umuhoza amarira, kd nibishoboka nanjye uzamfashe
Kanda hano umusubize

Kwizera Cloud - 30/05/2017 saa 17:33

Nareke Izo Ngeso Mbi
Kanda hano umusubize

VARENS - 3/06/2017 saa 20:07

kabisa uvuze ukuri,
Kanda hano umusubize

ubakunda - 25/05/2017 saa 05:22

ihangane nyine ntakundi
Kanda hano umusubize

Robat - 25/05/2017 saa 08:05

Byambayeho ariko kuko na
Kanda hano umusubize

- 26/05/2017 saa 09:06

Ikarume kabisa
Kanda hano umusubize

rosine kundwa - 25/05/2017 saa 04:45

Wataye umwanya Nawe ukawumutesha ko wariwarabonye ko atagukunda? Wakabaye waramushatse mukaganira aho kubitwandikira Kuko Njye ntacyo nshinja uyumwari. Mujye murikuja.
Kanda hano umusubize

rosine kundwa - 25/05/2017 saa 04:43

Njye munyumve pe mwikurikiza amaranga mutima. Ngaho ntiyamukuye Yewe Ntaho yavuze ko yamucaga inyuma Ngo yamuhaga gahunda ntazubahirize Ikindi Ngo yarumunyeshuri muzirikaneko Harumuntu uba Murukundo Ariko bitewe Nibyo akora akaboneka gake. Ikindi Njye nkugaya wamusore ww
Kanda hano umusubize

Topolino - 24/05/2017 saa 18:36

Ndumva bagusubije bihagije. Kandi niba ntibeshye nizereko wamaze kumukuraho amaso numutima. Kumbwanjye mba naramuretse kuva igihe yanze kwitaba phone yuwo muhungu wundi. Kuki wemera akakugaraguza agati mwene ako kageni? Ubundi abakobwa bakunda umuhungu wirarira. Niba ushaka kumurya kubintu gusa, go ahead, ariko ibyo kurushinga nkeretse urumusazi.
Kanda hano umusubize

- 24/05/2017 saa 16:52

yoooo disi birababaje
Kanda hano umusubize

Nina - 24/05/2017 saa 14:42

Jye ndumva uyu mukobwa ahubwo ari imfura. Rwose yaraguhakaniye inshuro irenze imwe ahubwo wowe ukomeza guhatiriza. Kandi burya mu rukundo nta guhatiriza bibamo , ibintu birikora.
Kanda hano umusubize

JENIFA - 12/06/2017 saa 01:55

Umo musore ni umurezi.ko yabonaga ari kumubeshya kuki atafashe icyemezo nk'umugabo?
Kanda hano umusubize

- 24/05/2017 saa 13:13

sha kuki abantu mbona mwarasomye arimwe njiji kweri mwirirwa mwirukanka mundaya kubera iki??
Kanda hano umusubize

- 24/05/2017 saa 13:12

sha kuki abantu mbona mwarasomye arimwe njiji kweri mwirirwa mwirukanka mundaya kubera iki??
Kanda hano umusubize

KAMIKAZI LITA - 24/05/2017 saa 12:40

Muraho, iyi mkuru irababaje ariko ndagirango nkubwire ko uwawe atakurushya. Nge ndi umu mama w'umwana umwe, maze imyaka itatu nubatse. mu bukumi nakundanye n'umuhungu imyaka irenga itanu, twemeranywa kbana, naramukundaga cyane kandi namukundaga uko ari ntitaye ku mafaranga abubu dukunda. muri iyo myaka yose twakundanye nagerageje kwitwararika, rimwe na rimwe nkunva amakuru amuvuga imico mibi ariko nkabima amatwi ngo ni abashaka kunsenyera! Nyuma y'iyo myaka yose noneho yarahindutse burundu, anyima umwanya namuproposa ngo tubonane akanyima umwanya kugeza aho naje no kumenya ko hari umukobwa yateye inda mu gihe yanyerekaga ko rwose ibyo bintu ntanibyo azi. naje gufata igihe mbivamo, kandi imana yaje kumpa umugabo unkwiye. arankunda bikanyura ku buryo mbona ari imana yabikoze ngo ntandukane nawe. none rero muhungu mwiza, uwo mukobwa ukugaraguza agati mwihorere niba uri serieux ujye usenga imana izaguha umukobwa ugukunda maze uryoherwe n'ubuzima. Wimwirukaho ngo aguteshe igihe kuko ntazi agaciro kawe Murakoze
Kanda hano umusubize

rosine kundwa - 25/05/2017 saa 04:35

Ariko kuki mukurikiza amaranga mutima Yanyu koko. Wasanga umukobwa aje akatubwira Nawe twamugirira impuhwe. Ntanamushimira ko atamukuye nkabubu Yewe ko ibibazo avuga aruko yamuhaga gahunda ntazubahirize kuki atakumva ko ntamwanyabaga afite Harinigihe aba ariwamuntu Wenda adakunda ngoyimariremo. Cg ko umurengera koyavuze yabimenye kera yarakimushakaho iki?
Kanda hano umusubize

iranzi obed - 1/06/2017 saa 06:53

ndumva uwo mukobwa yarakugoreweho nyamara nawe avuze uko mwatandukanye twasanga nawe waramuhemukiye
Kanda hano umusubize

rosine kundwa - 25/05/2017 saa 04:35

Ariko kuki mukurikiza amaranga mutima Yanyu koko. Wasanga umukobwa aje akatubwira Nawe twamugirira impuhwe. Ntanamushimira ko atamukuye nkabubu Yewe ko ibibazo avuga aruko yamuhaga gahunda ntazubahirize kuki atakumva ko ntamwanyabaga afite Harinigihe aba ariwamuntu Wenda adakunda ngoyimariremo. Cg ko umurengera koyavuze yabimenye kera yarakimushakaho iki?
Kanda hano umusubize

William Tex - 26/05/2017 saa 08:02

Uraho neza Maman, Nishimiye cyane inama utanze kandi nzineza ko bamwe bumva tuzazikurikiza kdi tugatabarwa n'Imana kko ibyubu ntibyoroshye. IMANA, iguhe umugisha.
Kanda hano umusubize

come to me - 9/06/2017 saa 16:14

Lita wampaye number yawe kuri 0733349485
Kanda hano umusubize

jack - 24/05/2017 saa 11:33

Nonese kowumva wamumenye bihagije uracyagorwa niki?
Kanda hano umusubize

Mucyo Aime - 24/05/2017 saa 10:15

Muge muva kubiryabarezi byubu ntarukundo bifite ahubwo birashaka kurya bitavunitse!
Kanda hano umusubize

Mucyo Aime - 24/05/2017 saa 10:13

ntuziko biyise ibiryabarezi yabonye kukurya bitoroshye!
Kanda hano umusubize

Alisa - 10/06/2017 saa 15:15

Aho Nawe Uvuzenabipe Ngo Nibiryabarezi Egoko Urimubambere Gusa Ubutaha Ntugakoreshe Iyimvugo Kwitangazamakuru Sibyo
Kanda hano umusubize

Nsengiyaremye sinaidel - 24/05/2017 saa 07:49

Mureke ikitarabuze murutoki namakoma.
Kanda hano umusubize

ajax - 26/05/2017 saa 23:48

Wangu mureke.najye arahar but ubyarananiye land kunyanduza sida yarabkze
Kanda hano umusubize

ABAKOBWA BABI - 24/05/2017 saa 07:45

yewe ahubwo wowe ndumva uwomukobwa adatandukanye nabandi pe uwonimfura nibe nawe haribyo akubwira gusa uwontagahunda afite yogushaka aracyarya ubuzima bw'agikumi mureke yigutesha umutwe.
Kanda hano umusubize

twagira - 24/05/2017 saa 06:07

Muraho mwese, hano icyo navuga wowe musore nabandi mwese munyumve ntuzakundane numukobwa wiyi minsi yanone, NGO UMWIMAMARIREMO kuko ukuntu numva wabaye nkumusazi bigaragara kwarubwambere ubabajwe ninkumi. so ikindi nakongeraho wasanga mwararyamanye ukabimukorera nabi akakugaya cg utabimukorera nabwo akagupinga dore ko abenshi aribyo basigaye bishakira gusa. ngibyo nguko uko mbibona uwa (Kiragiriye rip)
Kanda hano umusubize

Zouzou - 23/05/2017 saa 17:08

none se ko wumva wamubwiye ko ntamafaranga ufite urumva yagukunda kandi afite ikimero kiza !!! ihangane uzashake uwawe .
Kanda hano umusubize

noel - 23/05/2017 saa 16:55

Ahubwo ukomeza umutsi kabisa,jye naba narabivuyemo hakirikare pe! umuntu arakuragira ukabibona mukanakomezanya?zibukira nareke kugutesha igihe,mumazi ntabwo habamo ifi1
Kanda hano umusubize

Mucyo Aime - 24/05/2017 saa 10:19

ariko kurubu nibyo byeze!
Kanda hano umusubize

- 24/05/2017 saa 13:11

ahubwo shima Imana kuba ataragukuye
Kanda hano umusubize

Igiranez Denyse - 24/05/2017 saa 13:01

Ihangane Umureke Kukontarukundo Afite Gusa Sabakobwa Gusa Nabahungu Bomuriyimins Sibeza
Kanda hano umusubize

Marie Gloriose - 24/05/2017 saa 16:25

Ibyakubayeho nibisanzwe wabikozwe n'umukobwa,nyamara nabasore nuko Olivia ntakidasanzwe yakoze.Wowe iyiteho ukomeze ubuzima,uzabona ugukwiye,ukunda kdi ugukunda
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X