Monaco cosmetics

AbanyaRwanda baba Uganda bategereje ko itariki igera ngo bitorere umukuru w’igihugu

Mu gihe habura amezi atarenga ane ngo abanyarwanda yaba ababa mu Rwanda ndetse n’aba hanze batore umukuru w’igihugu, bamwe mu bagize umuryango mugari w’abanayarwanda baba mu gihugu cya Uganda baravuga ko bamaze kwitegura kuzagira uruhare muri aya matora ateganijwe kuba mu ntangiriro z’ukwezi kwa munani uyu mwaka.


Kampala umurwa mukuru w’igihugu gituranyi cy’u Rwanda Uganda, kimwe mu bihugu bituyemo umubare utari muto w’abanyarwanda harimo n’abahatuye igihe kinini; Bakora imirimo itandukanye ku buryo hari n’abo bigoye gutandukanya n’abenegihugu.

Bamwe muri aba banyarwanda batuye mu bugande, bavuga ko bamaze kwitegura kugira uruhare muri aya matora, aba ngo bamaze kuzuza bimwe mu byangombwa bikenewe kugira ngo bazashobore gutora umukuru w’igihugu. Ku bwaho ngo icyo bategereje ni itariki nyirizina yo gutora.

Hari bamwe muri aba banyarwanda baba mu gihugu cya Uganda bavuga ko biteguye gutora ariko bakaba bataragena niba bazatorera mu bugande cyangwa mu Rwanda, ibyo ngo bizagenwa n’ubushake bwabo igihe amatora azaba yegereje.

Nk’uko bitangazwa na komisiyo y’igihugu y’amatora, abanyarwanda baba mu mahanga bazatora umukuru w’igihugu tariki 3 z’ukwezi kwa 8 mbere y’umunsi umwe ngo ababa imbere mu gihugu nabo batore.

Amatora ya referendum yabaye mu mpera z’umwaka wa 2015 ni andi matora yagaragayemo abanyarwanda batari bake batoreye mu gihugu cya Uganda.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ngirukubonye jean - 24/05/2017 saa 01:29

tuzatora kandi turiteguye cyane!!!
Kanda hano umusubize

nkusi - 23/05/2017 saa 11:54

amakarita twatoreyeho niyo tuzatorera nanone nizere ko mwayafashe neza ko ntayandi azatangwa cyeretse abatora bushya
Kanda hano umusubize

- 23/05/2017 saa 03:32

Tuzatora rwose kandipe amatora yinaha nimimeza cyane .kurigahunda tubadufashwe neza .ahubwo mudusubize tuzongera dutorere kuyo twatoreyeho ubushize?kandipe inaha uba ubonatwese tuzi icyatuzanye .
Kanda hano umusubize

Makenga - 21/05/2017 saa 08:25

Abobanyarwanda babanyarwanda baba Uganda nimpunzi cyangwa? Ese bamwe ntibavugaga ko arizo mbere ya 1990? Nikimwe nabirirwaga bigaragambya mu Bubiligi ngo nimpunzi zabujijwe kujya gurura mu Rwanda.Abobose abatashye muribo ntibarenze 1% Yewe hari nabagezeyo bahita bagaruka hadashize nimyaka 2.Politiki burya nikintu kibi.
Kanda hano umusubize

eng sadiki theojene - 21/05/2017 saa 07:44

tuzatoranyine kandi turiteguye ahubwo tuzatorera kuyahemakarita r? nayubushize cg! mwarayahindaguye?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X