Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Mme Jeannette Kagame na mugenzi we Margret Kenyatta bitabiriye isiganwa rya Kigali Peace Marathon

Nkuko byari biteganyijwe ko Madamme Jeannette Kagame na mugenzi we Margret kenyatta wo muri kenya bazitabira isiganwa muri kigali peace marathon,kuri iki cyumweru taliki 21 Gicurasi 2017 nibwo baryitabiriye maze bakora urugendo rw’ibirometero birindwi ( 7Km).



Aba bagore b’abayobozi bakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Kenya bakoze igice cy’abatarabigize umwuga kireshya n’ibilometero birindwi. Ababigize umwuga bo muri ‘Kigali Peace Marathon’ bakora Marathon y’ibilometero hafi 42 na ‘half marathon (igice cya marathon).

Madame Jeannette Kagame na Margaret Kenyatta muri Werurwe umwaka ushize nabwo bifatanyije mu isiganwa ryiswe ‘Beyond Zero Campaign’ ryari rigamije kugabanya impfu z’abana n’abagore aho bakusanyije inkunga yo gushyigikira iyi gahunda irenga miliyoni 300 z’amashiringi ya Kenya, ryabereye i Nairobi muri Kenya.

tariki ya 6 Werurwe 2017, Margaret Kenyatta na Jeannette Kagame, umugore wa Perezida Kagame bari bitabiriye isiganwa ryabereye i Nairobi ryiswe “Beyond Zero Half marathon” rigamije gukusanya inkunga yo gufasha.

Nta Munyarwanda uregukana umwanya wa mbere muri Kigali International Peace Marathon aho Abanyakenya biharira imyanya y’imbere mu bagabo n’abagore.

Umwaka ushize, James Cheritich Tallam yatwaye umwanya wa mbere muri Marathon (42km) akoresheje 2h19’03’ akurikirwa na bagenzi be Rono Kibet (2h19’20”) na William Rutto Chebdi (2’h20”11”).

Mu bagore, imyanya itatu ya mbere muri Marathon yatwawe n’Abanyakenya Jeruiyot Chemweno akoresheje 2h38’20” akurikiwe na Alice Cheroti Milgo Serser (2h41h32” na Jacqueline Nyetipei Kipromoo (2h53’56”).

Muri ½ cya marathon mu bakobwa niho Umunyarwandakazi yari yitwaye neza Nyirarukundo Salome ari uwa kabiri akoresheje 1h13’55” akurikiye Umunyakenya Anges Jeruto wakoresheje 1h13’31”.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X