Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> 

Ivan Ssemwanga ugezwe habi n’ubuzima abo mu muryango batangiye kurwanira imitungo

Ivan Ssemwanga wahoze ari umugabo wa Zari umaze iminsi muri coma aho ari mu bitaro muri afurika y’epfo ari naho asanzwe atuye, abaganga bakomeje gutangaza ko aho ageze ubuzima bwe bukeneye amasengesho kuko bamaze gukora ibyo basabwa byose dore kugeza ubu atarava muri Coma.

Mu cyumweru gishize nibwo Ssemwanga yajyanwe igitaraganywa mu bitaro bya Steve Biko Hospital, Pretoria muri afurika y’epfo kubwo indwara y’umutima.

Amakuru atangazwa n’ibi bitaro akaba avuga ko ubuzima bwe bugeze habi ko isaha n’isaha ashobora gushiramo umwuka.

Andi makuru aturuka mu muryango we ba hafi batangiye gushwanira mu mitungo ye ngo bayigabagabane.

Uyu mugabo usanzwe ari umuherwe ukomoka muri Uganda ariko akaba atuye muriAfurika y’Epfo, uretse abahungu be na nyina ariwe Zari kuri ubu akaba ari umugore wa Diamond nibo bari kumwitaho mu gihe abandi bo bibereye mu kumenya uzasigarana imitungo ye mu gihe azaba atakiriho.

Ariko bikaba bivugwa ko uretse Zari wenyine babyaranye abahungu batatu nta wundi muntu uzi birambuye imitungo ya Ssemwanga ndetse akaba akinayifiteho uruhare dore ko ari nawe urera abana.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Natacha - 23/05/2017 saa 14:57

@Gakoko. Uri Gakoko nyine. Uravuga ibyo arwaye se waramupimye?? Ubwo abantu mwagiye mureka ubujiji no kuvuga ibyo mutazi.
Kanda hano umusubize

Natacha - 23/05/2017 saa 14:56

@Gakoko. Uri Gakoko nyine. Uravuga ibyo arwaye se waramupimye?? Ubwo abantu mwagiye mureka ubujiji no kuvuga ibyo mutazi.
Kanda hano umusubize

Gakoko - 22/05/2017 saa 09:46

Ngo umutima? hhhhh ntakumiro, ubwo sinzobe yariye zimugarutse?, ariko bagiye bavugisha ukuri ngaho imitima,umwijima,ibyiko,amarozi..... cyangwa nikibaho ko namuntu ndumva yishe (sida)
Kanda hano umusubize

Hhhhhh... Cash Ntizigura Byose Gusa Allah Amugirire Neza Amwakire Naho Ibindi Zero
Kanda hano umusubize

KEMAYIRE Johnson - 22/05/2017 saa 11:10

Yewe ABDUL we,ntabwo imana yitwa ALLAH.ALLAH bivuga Imana mu cyarabu,ntabwo ari izina ry'imana.Izina bwite ry'imana,ni YEHOVA.Ntabwo ari Allah,Uwiteka cyangwa Nyagasani.
Kanda hano umusubize

ukuri - 22/05/2017 saa 21:45

ubwo nawe guravuze!!
Kanda hano umusubize

Yehova Nacyo Ni Igiheburayo Warubizi Se Byo??!! Kimwe Nuko Mukinyarwanda Ari Rugira Mbese Utavuze Imana Mururimi Rwawe Ntiyakumva Imana Yawe Yumva Igiheburayo Gusa??!!Allah+yehova+rugira+mungu= Imana Bitwayiki Uvuze Imana Mururimi Ushaka Mwa Ba Jehova Mwe Mbashinja Ubuhezanguni Bukomeye Putine Uherutse Kubafukuza Areba Kure Jehova Niyabaheburayo Rugira Niyo Yawe Kuko Urumunyarwanda Aribyo Ujye Uvuga Nigiheburayo Ibyo Ariko Ntacyo Ugombe Umenye Ko Uvuze Allah = Nuvuze Jehova Mureke Ubuhezanguni Bwa Imotion
Kanda hano umusubize

- 23/05/2017 saa 13:22

Nonese wari uje gukosora cyamgwa gupinga,uziko abantu muzicwa n'umutima kuba Abdul avuze Allah birakuriye nyine,none se abazungu bayita gute ra?cg ukeka ko ibintu byose uzi ari ikinyarwanda hahhhhhhh
Kanda hano umusubize

- 23/05/2017 saa 13:22

Nonese wari uje gukosora cyangwa gupinga,uziko abantu muzicwa n'umutima kuba Abdul avuze Allah birakuriye nyine,none se abazungu bayita gute ra?cg ukeka ko ibintu byose uzi ari ikinyarwanda hahhhhhhh
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X