Monaco cosmetics

Burundi: Igihugu cyasabiwe kuvanirwaho ibihano byatanzwe na EU


Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta aratangaza ko ibihugu bigize EAC bidashobora gusinya amasezerano y’ubufatanye mu bucuruzi yiswe EPA mu gihe hari ibitarasobanurwa bikwiye gusobanurwa.

Perezida Museveni ntaca ku ruhande asobanura impamvu aya masezerano adakwiriye gusinywa.

JPEG - 21.6 kb
Uhereye ibumoso ni Perezida Yoweli Kaguta Museveni na Perezida Dr Pombe Magufuri

Ngo Umuryango w’Ubumwe bw’I Bulayi EU ntiwafatira ibihano u Burundi kimwe mu bihugu bigize EAC hanyuma ngo bugaruke ngo burifuza amasezerano y’ubucuruzi mu karere kandi hari umwe mu banyamuryango wahanwe.

Perezida Museveni yagaragaje ko ibihano EU yafatiye u Burundi ari ikibazo gikomeye kiri no mu biri gutuma u Burundi budashobora gusinya kuri ayo masezerano igihe cyose ibyo bihano bigihari, bikaba ari ikibazo kireba umuryango wose.

Yagize ati “Ikindi ntabwo twemeranya ku bihano EU yashyiriyeho u Burundi. Ni imwe mu mpamvu tutasinye kuri EPA. U Burundi ni umunyamuryango wa EAC. Ni gute basinyana amasezeramo y’ubufatanye mu bukungu na EU kandi bari mu bihano?”

Perezida wa Tanzaniya Dr John Pombe Magufuli usanzwe ayoboye umuryango wa EAC nawe yunze mu rya mugenzi we Museveni wahawe kuyobora uyu muryango mu gihe cy’umwaka. Magufuli avuga ko mu gihe Ubulayi butakwisubiraho , bugakuraho ibyo bihano byafatiye U Burundi, ibihugu biri mu muryango wo muri Afrika y’U Burasirazuba bitazasinya ayo masezerano.

Itangazo rya EAC rivuga ko umwanzuro w’amasezerano ya EPA nutaboneka mu mezi atandatu ari imbere, harebwa niba hari uburyo ibihugu bya EAC byayasinye byayakoresha.

Rikomeza rigira riti “Iyi nama kandi yemeranyije ko ibihano EU yafatiye u Burundi byaganirwaho mu mpaka zizagibwa ku masezerano ya EPA.”

Muri iyi nama hanaganiriwe ku buryo buhamye bwo gutera inkunga ibikorwa bya EAC mu buryo burambye, abakuru b’ibihugu basaba ba minisitiri b’imari guhura bakanoza uburyo bukenewe mu gutanga imisanzu y’umuryango, raporo yabo ikazagezwa ku nama ya 19.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

siyo - 23/05/2017 saa 05:54

Tureke kwiha ubwenge tudafite. Anicet kuki udahangana n'uwanditse ugashaka kuvuga muri rusange abanyarda. Benshi nta umwanya twabona niba uri poloticien guma mu byanyu n'abandi bafite ibindi barimo bibahesha amahoro. Twese siko dukunda politic no guhangana,icyambere ni amahoro kuri buri wese.(Humanitarian, Patient,Neutrality.)
Kanda hano umusubize

siyo - 23/05/2017 saa 05:54

Tureke kwiha ubwenge tudafite. Anicet kuki udahangana n'uwanditse ugashaka kuvuga muri rusange abanyarda. Benshi nta umwanya twabona niba uri poloticien guma mu byanyu n'abandi bafite ibindi barimo bibahesha amahoro. Twese siko dukunda politic no guhangana,icyambere ni amahoro kuri buri wese.(Humanitarian, Patient,Neutrality.)
Kanda hano umusubize

Bavugubusa - 23/05/2017 saa 02:04

Ariko bariya bakuru b'ibihugu barasetsa!! Ngo aka ni akarere kabo ntawe ugomba kugira icyo avuga batabyemeye! None se kuki batabasha kugakemuramo ibibazo? Ni ukuvuga ko kariya kavuyo kari iBurundi bo ntacyo kababwiye! Ese niba ari abagabo baretse imfashanyo bo bakidashiriza uBurundi?!
Kanda hano umusubize

nzeyi - 22/05/2017 saa 17:00

Museveni nawe yanse kurekura ubutegesti ngo ariko uvugira nkurunzinza,ntiyarakwiye nokuba umuhuza.africa twabuze intwari mandela naho abo bamuseveni na ba peter ninda zabo gusa
Kanda hano umusubize

Uburundi Bwitonde Kuko Igiteye M7 Kuvuga Kuriya Ameze Nkuri Gutongoza Indaya Maze Nkurunziza Yirare Ko Afise Abamuvugira Nyuma Acibwe Igihanga Ninkagashitu Kinyama Bashyize Kuri Rwagakoco Ngo Imbeba( Nkurunziza) Yinanure. Ntakwirera M7 Ni Se Wibinyoma N'ubugambanyi Mwirinde Bashingantahe M7 Ni Bad Boy
Kanda hano umusubize

Rukingo - 22/05/2017 saa 11:04

Museveni n'umugambanyi kabuhariwe abantu bose babaye inshuti bose yarabirengeje.Nkurunziza amugendere kure.
Kanda hano umusubize

Carlos - 22/05/2017 saa 12:12

Ni vyiza cane Abdul@ kuri iyo mpanuro utanze, Nkurunziza arazi Ubwenge kandi arazi ko Politik ari umukino wo kugaba, nayubundi ntabagihagaze uyumunsi. Ndizeye ko après 2020 Nkurunziza azoca aruhuka, CNDD itore uyundi mu Candidat.
Kanda hano umusubize

Samantha Lindsay - 22/05/2017 saa 13:42

2020 Nivuba Cyane Turifuza Ko Yazakwito Akaba Umwami Wabarundi Bose Yo Tanga Denise Bucumi Akamusimbura Ba Sindumuja Bakiyahura Nkurunziza Azoyobora Uburundi Kugeza Uwabumushyizeho( Yezu) Agarutse Vive Burundi Bufise Nkurunziza!!!! Vive Barundi Bumutima!! Long Live Nkurunziza Abanzi Be Bozohera Nkifu Yiminjira
Kanda hano umusubize

Anicet Nahayo - 23/05/2017 saa 02:10

Abanyarwanda Murita Mu Vyuburundi,ngira Ntimukwije Mu Mitwe Yanyu Munaniwivyanyu Mwita Mubitabaraba,twe Turikwije Cungana Nayo Macakubiri Yanyu
Kanda hano umusubize

siyo - 23/05/2017 saa 05:45

Wowe ntugafate amatiku mugirana ngo uyashyire Ku banyarda twese bya uterana amagambo n'uwanditse comment ,uvaneho abanyarda.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X