Monaco cosmetics

Uwishe umuyoboke wa Ingabire Victoire agiye gukurikiranwa n’inkiko z’u Rwanda

Inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda ziratangaza ko yamaze gushyikiriza ubutabera ukekwaho kugira uruhare mu kwica Caporal Jean Damascene Habarugira usanzwe ari umuyoboke w’ishyaka FDU Inkingi rya Ingabire Victoire.

Caporal Habarugira Jean Damascene yari amaze iminsi yaraburiwe irengero. Mu cyumweru gishize nibwo uyu mugabo yaje kuboneka yarapfuye n’uko inkuru itangira gukwirakwira hose gutyo.

JPEG - 20.2 kb
Faustin Nkusi Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda

Uyu wari umuyoboke wa FDU akaba yarahoze no mu gisirikare, Cpl Jean nubwo ngo atari azwi cyane yari umwe mu bayobozi bakuru ba FDU-Inkingi ishyaka rya Victoire Ingabire kuri ubu uri muri gereza.

Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize bwatangaje ko bwakiriye dosiye y’uwishe Habarugira uri gukorwaho iperereza akaba azashyikirizwa urukiko vuba nk’uko byemejwe n’umuvugizi w’ubushinjacyaha, Faustin Nkusi.

Habarugira wari utuye mu Murenge waRemera , mu karere ka Ngoma ho mu burasirazuba bw’u Rwanda, byari byatangajwe n’umuryango we ko yabuze, ariko mu cyumweru gishize umurambo we uza kugaragara mu Karere ka Bugesera mu birometero byinshi uvuye iwe.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 2/06/2017 saa 03:20

Ubundi kirazira ntamuntu waremewe kwicwa uwo muntu nakurikiranywe.
Kanda hano umusubize

muhire - 29/05/2017 saa 15:11

Umusaza wacu yaragowe ubu bagiye kumushinja kwica caporal?Ariko ko dufite umutekano uhagije abo bicwa bate?Harirwa uri muri gereza kuko ndabona ariho hari umutekano kuruta uri hanze.
Kanda hano umusubize

Niyogihozo - 24/05/2017 saa 04:29

Ego ko Mana ikomeye! Simuzi, ariko ntiyari akwiye kwicwa ngo avutswe ubuzima aka kageni.
Kanda hano umusubize

Munyinya - 24/05/2017 saa 06:41

Manawe Gusuwomuntu Ahanwe Ndihanganisha Umuryangowe
Kanda hano umusubize

soldier - 22/05/2017 saa 19:45

Hhhh!, kwica?!... kwicw!.. Hhhh , ngo ni Cpl? secricifis,ya F D U, inkingi, bavandi, Niko tubayobora, Abanyafurica binjiji, nka..... gs njye, nzirinda kuvuga byinshi, kuko usobanura ibyo utigeze uvuga, naho Cpl umujyangowe wihangane , kuko nuwa Patrick KAREGEYA, baratuje, kd ari Manyenyeli, Nabanyamafranga, ntiyigeze abakiza, RANDOIRE( RANDO) RWIGARA PAULO Etc...
Kanda hano umusubize

Samantha Lindsay - 23/05/2017 saa 07:17

Nyamara Muzaraswa Kumanywa Yihangu Njye Nahisemo Kujya Ngenda Nijoro Nka (Bat) Agasamunyiga Eeh Nako!! Agacurama.Eeehh Mutapigwa Risasi Mucana Musicejeshe Mafia
Kanda hano umusubize

Munyembabazi Diogene - 22/05/2017 saa 13:40

ukuri mu Rwanda kurahari ubutabera burizewe uwishe uyu Rwose azahanwa ndabihamya
Kanda hano umusubize

NZAYINAMBIRA FORTUNE - 22/05/2017 saa 10:47

MURAKOZE,KUTUMARA.ARIKO REKAMBABAZE,MWAMBWIRA UKUNTU,IMANA,ISHOBORA GUHANA YESU KANDI IBYOYESU AKORA ABABITEGETSE N'IMANA.?KEREKA BOMBI...................
Kanda hano umusubize

- 22/05/2017 saa 13:48

UMUNYA VYAHANAHANWE
Kanda hano umusubize

Tomasi - 22/05/2017 saa 17:44

Imanaihe Iruhukoridashisa,biteye Agahindape,
Kanda hano umusubize

kagiraneza Gilles - 23/05/2017 saa 00:34

Fortune, vana Imana na Yesu mu kanwa kawe. Koresha urugero kuri Satani kuko niwe ukorera. kwamaganye mu izina ryera rya Yesu. Toka Satani
Kanda hano umusubize

faustin nyamagabe - 28/05/2017 saa 17:43

Iyomuvuga ibigambo bibi mubamubona ntangaruka bizabagiraho ibitufubyumunfanfa bikwiriyinkoni kandi igihugu kidakubitibwa cyororimisega
Kanda hano umusubize

MBONABUCYA EZRA - 22/05/2017 saa 08:30

Iyi nkuru irababaje cyane.Byerekana ko politics n'amashyaka bitera ibibazo muli iyi si.Ahenshi usanga abayoboke b'amashyaka bicana,barwana,batukana,etc...Niyo mpamvu YESU yasize asabye abakristu nyakuri kutivanga mu byisi (Yohana 15:18,19),ahubwo bagashaka ubutegetsi bw'imana (Matayo 6:33),ndetse bagasenga basaba ko ubwo butegetsi buza,bavuga bati:Let your kingdom come.Umunsi ubutegetsi bw'imana bwaje,nibwo isi izagira amahoro.Ni nayo mpamvu YESU yasize adusabye kujya mu ngo z'abantu no mu mihanda tukabwiriza ubwami bw'imana (Matayo 24:14),nkuko we n'abigishwa be babigenzaga (Yohana 14:12). Nubwo abantu nyamwinshi badakunda ibyo imana idusaba binyuze kuli Bible,tugomba kubikora kugirango tuzabe mu isi nshya izahinduka Paradizo dusoma muli 2 Petero 3:13. Imbaraga dukoresha dushaka ibyisi,tugomba no kuzikoresha twiga Bible kugirango tumenye ibyo imana idusaba,kuko niyo yonyine ihindura abantu.Gutunga Bible mu nzu utazi ibirimo,ni ikibazo gikomeye.Urugero,abantu nyamwinshi ntabwo bazi ko iyi si izahinduka Paradizo kuko Padiri na Pastor babigisha ko "twaremewe kuzajya mu ijuru",ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo aribyo.Bible yigisha ko abantu bakorera imana bazarokoka ku Munsi w'imperuka,bagatura mu isi (Imigani 2:21,22),abapfuye bayikorera bakazuka kuli uwo munsi (Yohana 6:40).Ariko abibera mu byisi gusa,iyo bapfuye biba birangiye batazazuka,kuko imana ibita ABANZI bayo (Yakobo 4:4).Dukore kugirango tubeho,ariko tunakorere imana kugirango izaduhe ubuzima bw'iteka muli Paradizo.Gukorera imana,ni ugukora umurimo YESU yadusabye wo kumwigana,tukajya KUBWIRIZA ahantu hose,mu mayira,mu ngo z'abantu,muli Gare,mu masoko,etc...nkuko nawe yabigenzaga kandi agasiga abidusabye (Yohana 14:12). Ibi bya politics ni kimwe mu bintu byisi YESU yasize abujije abayoboke be kutivangamo.
Kanda hano umusubize

simbi - 24/05/2017 saa 06:24

Yesu cg Yezu yazize kwivanga muri politiki. Iyo abimenya ntiyiyite Umwami yari kubaho, agashaka akanabyara. Ariko yitwaye nka IS kuko kiriya gihe Roma yayoboraga Israel kandi yati USA yicyo gihe. Muhamadi yagiriye inama abayoboke be (ntibamwumva) ngo bajye bubaha banumvire ababayobora. Iyo utabikuze urabizora ukajyana numuryango
Kanda hano umusubize

Nuwagonze Rwigara!!!Uwishe Uyu Wese Ninde? Uwishwe Wese Yari iki??!! Ugiye Kumuburanisha Se Ninde?!! Ese Imanza Zabo Bicanyi Zicirirwa He??!! Ntacyo Ibyo Bivuze Ikingenze Uwishwe Yazize... Uwishe Yamuhoye Ko..... Aribyo Ubu Hari Imanza Nkizo Ziruta Izabajenocideri Ubwinshi
Kanda hano umusubize

rutasi - 22/05/2017 saa 07:14

Murakoze mu gukomeza Ikinamico tumenyereye. Bigezehe se ko nta Scene irakurikirz kuri wawundi ngo ugomba kwica 1000 Wivugira ko ariwe wishe Ilibagiza. Cg nawe ntarashira Igihunga?
Kanda hano umusubize

rutsi - 22/05/2017 saa 11:40

Rutasi ashobora kuba ari umuntu utagira ukuri na rimwe. Mwese murisomera ibi bigambo bye byuzuye amarangamutima ye.
Kanda hano umusubize

rutasi - 22/05/2017 saa 15:28

Amaranga mutima? Ibyo nanditse birumvikana ahubwo wowe sinumva icyo ushaka kutubwira. Gutukana? Uko ushaka nuburenganzira bwawe
Kanda hano umusubize

kalisa - 22/05/2017 saa 15:54

none se ntawe Uzi bavugaga ko atarashira igihunga ngo yerekwe journalists anaburanishwe? byaheze he !
Kanda hano umusubize

Mporebuke - 22/05/2017 saa 16:57

Wowe Ukuri Kwawe Nukuhe Niba Uri Umunyakuri? Mutegereze Ntabwo Kuzihishira Igihe Runaka Kuzagaragara
Kanda hano umusubize

Ngabo - 22/05/2017 saa 19:14

@Rutsi, nonese uwishe Rwigara wishyikirije polisi harubwo yigeze agera imbere yubutabera? Mwagiye mureka gufana n'amafuti koko?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X