Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Ntago twanze kwitabira Pggss7 kubera amafaranga make-Nina

Mu gihe irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star riri kuba ku nshuro yaryo ya 7 igitaramo cya mbere kikaba cyarabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20/05/2017 kikabera mu majyepfo mu mugi wa Huye.

Ubusazwe iri rushanwa ryari kwitabirwa na Charly na Nina ariko baza gutungurana batangaje ko batazaboneka muri iri rushanwa kubera impamvu zabo bwite.

Ubwo Nina yari ari mu kiganiro “Samedi détente” kuri Radio y’igihugu yabajijwe niba kutitabira iri rushanwa byaba ari uko amafaranga abahanzi bakuramo ari make bikaba ari byo byatumye bataryitabira, Nina yavuze ko Atari make kuko hari icyo afasha umuhanzi ariko yemeza ko ubwo batorerwaga kwinjira muri iri rushanwa byahuriranye n’akandi kazi bari bafite kandi ko karimo amafaranga menshi aruta ayo bari gukura muri iri rushanwa.

Yagize ati: “ oya rwose amafaranga make siyo yatumye tutitabira iri rushanwa ahubwo byahuriranye ni uko twari dufite akandi kazi kenshi kandi nako karimo amafaranga urumva ntago twari kubifatanya murabizi ko n’amatira yabaye turi I burayi twari dufite gahunda y’ibindi bitaramo byinshi harimo icyo twakoreye I Burundi na Big Fizzo harimo icyo twari gukora I Bugande ariko ntibirakunda neza twari dufite gahunda yo kujya muri Nigeria ari naho tuvuye muri iyi minsi mbese twasanze tutabifatanya kuko murabizi ko irushanwa rya Guma Guma iyo uryinjiyemo gahunda z’ibitaramo zo wari ufite inyinshi urazihagarika.”

Nina yongeyeho ko iri rushanwa ari irushanwa ryiza kuko rigufasha kwegera abafana bawe ndetse ukareba niba ibyo ukora abanyarwanda bibageraho bityo rero amafaranga siyo yajya mbere kuko urugendo rwo ruracyari rurerure.

Aba bakobwa Charly na Nina bamaze kwamamara hano iwacu ndetse no mu bihugu by’abaturanyi bazwi mu ndirimbo nka Face to Face, Owooma, Agatege n’izindi kuri ubu bakaba bavuye muri Nigeria kureba uko umuziki waho uhagaze ndetse niba hari n’icyo bawigiraho dore ko basize bakoranye indirimbo n’umuhanzi Orezi uri kuzamuka neza muri iki gihugu.

Mu minsi ishize bakaba baranashyize hanze indirimbo mu buryo bw’amajwi bise “Mfata” ikaba yatangiye gukundwa n’abatari bake.

Kanda hano uyumve

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Kamusare - 22/05/2017 saa 20:22

Ntago cyangwa ntwabwo?
Kanda hano umusubize

mugwanashaka - 22/05/2017 saa 14:25

Hahahaeka nihahandi wabivuze ko amafaranga ari make tu
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X