Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Dereck yavuze ibyo itsinda rya Active ryishingikirijeho bizabafasha gutwara Guma Guma

Itsinda rya Active ni rimwe mu bahanzi bagaragaje imyitwarire myiza ku rubyiniro mu gitaramo cya Guma Guma cyabereye mu karere ka Huye kuri uyu wa Gatandatu taliki 20 Gicurasi 2017.


Mu kiganiro na Dereck umwe mu basore batatu bagize iri tsinda,yabwiye Imirasire.com ko bazanye impinduka muri iri rushanwa,bitandukanye n’uko bari bameze ku nshuro zindi ebyiri bari bagaragayemo.

Uyu musore yavuze ko kuba basanzwe bazwiho imibyinire idasanzwe(Performance) none amahirwe bafite ngo n’uko mu byo iri rushanwa rigenderaho uko kwigaragaza aribyo byibandwaho cyane bityo bikaba bibahesha amahirwe kurusha uko mu marushanwa yabanje icyagenderwagaho cyane ari amajwi(gutorwa).

Yagize ati”Dufite ibisabwa byose kugirango dutware igikombe,muri iki gihe kwigaragaza ku rubyiniro bifite agaciro kanini kurusha ikindi gihe.mbere amajwi niyo yari afite umwanya munini,ariko ubu barayagabanyije,rero ubungubu hariho imbaraga zo ku rubyiniro cyane rero imbaraga zacu turazizeye cyane.”

Abajwijwe impamvu yemeza ko biyizeye ku rubyiniro kandi hari n’abandi bahanzi bahanganye bashoboye kwigaragaza,Dereck yavuze ko nabo bashoboye ndetse ngo bakwiye no kuba bari muri Guma Guma, ariko ngo nta n’umwe ubateye ubwoba kuko ibintu byabo bitandukanye cyane n’ibyo bakora.

N’ubwo aba basore bizeye gutwara igikombe bwose,uyu musore yabajijwe uwaba uwa kabiri akabakurikira mu gihe baba batwaye igikombe maze abigira ubwiru ati”Reka tuzamurebe”

Itsinda rya Active rigizwe n’abasore batatu aribo;Dereck,Olivis,Tizzo bagaragaye mu irushanwa rya PGGSS7 ku nshuro yabo ya gatatu,bamenyekanye mu ndirimbo zabo nka Active Love,Nicyo Naremewe,Aisha..kuri ubu ikibaraje ishinga ngo ni uko kuri iyi nshuro batwara igikombe.

Muri 2014 nibwo bwa mbere iri tsinda ryinjiye muri PGGSS4 iki gihe bwari ubwa mbere bagiyemo bahise begukana umwanya wa gatanu. Usibye gushimirwa uko bitwaye banegukanye na miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda (3,000,000Frw) zari zigenewe umuhanzi uri bwegukane uyu mwanya. Iki gihe igikombe bahataniraga cyegukanywe na Jay Polly.

Muri 2015 aba bahanzi bongeye gusubira muri iri rushanwa ryari ribaye ku nshuro yaryo ya gatanu, aha naho bidatandukanye n’uko byagenze ku nshuro yabo ya mbere bajyamo begukanye umwanya wa gatanu mu gihe igikombe bahataniraga cya PGGSS5 cyegukanywe na Butera Knowless.

Ni mugihe kuri iyi nshuro bahanganye n’abandi bahanzi 10 kandi nabo bakomeye aribo; Danny Nanone, Bulldogg,Dream Boys,Queen Cha,Paccy,Davis D,Mico The Best,Christopher ,Social Mula.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X