Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kwisambanya k’umuvugizi w’itorero Inkurunziza intandaro y’intambara y’abapasitori n’abakirisitu muri Ngoma


Umuvugizi w’itorero Inkurunziza Past Ngaboyisonga Theoneste aravugwaho ibikorwa byo kwisambanyiriza mu biro bye ( Kwikinishiriza mu biro) bigatuma amabwiriza atanga adahabwa agaciro kuko bamwita umunyabyaha bakamusaba ko yegura.

Iki cyaha bamushinja kikaba aricyo cyabaye intandaro y’imirwano ikomeye hagati y’abapasitori bari bahawe inshingano nshya n’abo bahasanze mu karere ka Ngoma.

JPEG - 75.6 kb
Ibaruwa yandikiwe Pasteur Ntirushwamaboko

Intandaro y’ayo makimbirane avugwa muri iri torero ni Video mu kwezi kwa mbere uyu mwaka wa 2017 Pasiteri Ngaboyisonga Theoneste ari kwisambanya (kwikinisha) mu biro bye. Kuva iyi video yajya hanze isa n’iyateje umwuka mubi muri iri torero.

Nyuma y’aho iyi video ishyiriwe hanze bamwe mu bapasiteri batangiye kugaragaza ko ari imyitwarire igayitse ku muvugizi w’itorero ndetse ngo batangira no kumusaba ibisobanuro ari nako bamwe bamusaba kwegura kubera iyo video y’urukozasoni.

Kuva icyo gihe icyubahiro n’agaciro bahaga uyu muvugizi w’itorero cyarayoyotse bituma amabwiriza atanze atubahirizwa.

Uko gusuzugura umuvugizi w’iri torero byongeye kugaragara ku munsi w’ejo ku cyumweru Tariki ya 21 Gicurasi 2017 mu karere ka Ngoma ubwo abapasiteri bari boherejwe gukorera muri aka karere ku itorero ryo ku Cyasemakamba bateranye amakofi n’abapasiteri basanzwe kuri iri torero.

Iyi mirwano yaturutse ku bapasiteri bivugwa ko bari boherejwe na Ngaboyisonga gusimbura abahasanzwe. Abo boherejwe bahageze ngo basanze abahasanzwe bari kuyobora amateraniro, bamwe banga guhigamira abandi birangira barwanye.

Mu bushakashatsi bwakozwe na Imirasire.com bugaragaza ko abapasiteri basabaga ibisobanuro kuri iyo video ngo bahitanga batangira gukandamizwa cyangwa bakirukanwa.
Umwe mu bakirisitui bakomeye muri iri torero baganiriye na Imirasire.com yagize ati ”Hatangiye abapasiteri bo mu ntara ya Kigali bandikira umuvugizi we wungirije bamusaba kugira icyo akora hakamenyekana iby’iyo video. Iyo baruwa ikimara kuza bo bandikiwe babasaba gusaba imbabazi umuvugizi batabikora bitarenze iminsi 5 bo bagafatirwa ibyemezo.”

Yakomeje avuga ko kuva icyo gihe uwandikaga wese asaba ibisobanuro yatangiraga gukandamizwa.

JPEG - 42.5 kb
Umuvugizi w’itorero Inkurunziza Ngaboyisonga Theoneste

Ati :”Kuva icyo gihe rero handitswe amabaruwa asaba ibisobanuro bw’ibyo bintu ariko kugeza ubu ntashaka gusobanura iby’iyi video. Uruhande rw’abapasiteri bandika basaba ibisobanuro, ku ruhande rwe (umuvugizi) nawe agakora ibyo twakwita nko gupyinagaza abamusaba ibisobanuro.”

Tariki ya 13 Gashyantare abapasiteri 10 bari mu bagize Komite nyobozi y’iri torero banditse banasinya ku ibaruwa ihagarika pasiteri Ngaboyisonga Theoneste ariko ntibyagira icyo bitanga.

Uku gukomeza kwandika amabaruwa asaba ko Ngaboyisonga ahagarikwa niko kwakuruye umwuka mubi watumye ejo tariki ya 21 mu karere ka Ngoma aba bashumba barwanira imbere y’abakirisitu.

Ntirushwamaboko Jean Nepomuscene umuvugizi wungirije wa kabiri w’iri torero ukorera mu Ntara y’Uburasirazuba niwe washinjwe cyane kuba inyuma yo guhagarika Ngaboyisonga.Yahise yandikirwa ibaruwa imumenyesha ko imirimo yari ashinzwe igabanyijwe.

Tariki ya 29/03/2017 nibwo yahise yandikirwa ibaruwa imuhagarika ku mirimo imwe muyo yari ashinzwe muri iri torero. Imirimo 9 yose yahise ayamburwa. Nawe ariko ntiyanyuzwe kuko tariki ya 02/04/2017 yahise yandika ibaruwa isubiza iyamuhagaritse.


Muri iyo baruwa Ntirushwamaboko yanyomoje ibyo yari yashinjwe birimo gukora nabi inshingano yari asanganwe, avuga ko ahubwo abona yahagaritswe mu rwego rwo kumwivuna no kumutoteza kubera gusaba ibisobanura by’iriya video y’urukozasoni yari yagaragaye kuri pasiteri Ngaboyisonga.

Ngaboyisonga ngo ibya Video arabihakana, kandi ntateze kwegura
Ngaboyisonga Theoneste mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko ibyabaye mu karere ka Ngoma ejo byatewe n’abapasiteri bimuwe bakabyanga.

Ati:”Numvise nyine ni abapasiteri bacu batumvikanye mu buryo bwo kuyobora amatorero abo twimuye n’abo bahasanze, ni ibyo bibazo byabateye kutumvikana.”

Tumubajije niba koko video ye ariyo iri guteza umwuka mubi yavuze ko atariyo mpamvu kuko ngo kwimura abapasiteri ari gahunda isanzwe.

Ati :”Ntabwo aribyo kuko iyo gahunda twayitangiye kera. Umuntu ashobora gukora ahantu imyaka nka 20 adahinduka byaba byiza ko tumuhindura
kugirango akazi karusheho kugenda neza. Ibya video ntabwo aribyo kandi ntabwo byambuza gukora ngo ni uko navuzwe.”

Pasiteri Ngaboyisnga avuga ko iby’iyi video atari iye. Yagize ati :”Ndabihakana wenda wazaza tukabivugana ariko ndabihakana nakubwiye ko ndabihakana ibindi byo kuvuga ngo si iyanjye nta kindi ndenzaho kandi iyo abantu bari kumwe nibwo baganira neza uzansabe gahunda uze tubivugana....Bafite uburenganzira bwo kubivugaho kandi nagiye mbasobanurira kenshi ko ibyo bintu ari ukumparabika n’abo bandika nagiye mbasobanurira kenshi ni uko babigira urwitwazo.Sinshobora kwegura kubera ibyo”
Kuri iki cyumweru abayoboke 12 b’Itorero Inkurunziza mu Karere ka Ngoma bahise batabwa muri yombi bashinjwa kurwana mu rusengero.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Adan - 26/05/2017 saa 04:54

Narinzi ko kwikinisha ari iby'abantu b'ingaragu baba babuze uburwanaho sinarinzi ko n'abubatse babikora kandi bafite abagore!!
Kanda hano umusubize

Nkundimana Felicien. - 1/06/2017 saa 14:17

Erega Bavandimwe Muribibiria Haravugango Mugihekimeruka Abanubazatangiragukora Ibidakorwa Kandingo Abotwitaga Ibikomezwa Biyoboye Inama Zakristu Nibobazatangirakuzingwisha Uwitekanatuberemaso Adutsindire Umwanzi Satani.
Kanda hano umusubize

Innocent Ntakirutimana - 25/05/2017 saa 15:30

2.“Mwana w’umuntu, hanura ibyerekeye ku bungeri ba Isirayeli. Uhanure ubwire abo bungeri uti ‘Nimwumve uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Abungeri ba Isirayeli bimenya ubwabo bazabona ishyano! Mbese abungerintibakwiriye kuragira intama?8.Umwami Uwiteka aravuga ngo: Ndirahiye, ni ukuri ubwo intama zanjye zaretswe zikaba iminyago, zikaba n’ibiryo by’inyamaswa zose zo mu gasozi kuko ari nta mwungeri, kandi abungeri banjye ntibaruhije bazishaka, ahubwo abungeri akaba ari bo bimenya ubwabo ntibaragire intama zanjye.10.Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ati: Dore nibasiyeabungeri, nzababaza intama zanjye kandi nzababuza kuziragira, kandi abungeri ntabwo bazongera kwimenya ubwabo. Nzakiza intama zanjye amenyo yabo ze kubabera ibyokurya.
Kanda hano umusubize

Mathew - 25/05/2017 saa 08:10

Yesu ashimwe, nkomeje kubabazwa n’abantu bigira abavugizi b’umuvugizi w’itorero Inkurunziza mu Rwanda bakavuga ibyo batazi. Video ye imaze amezi arenga ane isohotso kandi kugeza uyu munsi ntashaka kugira icyo ayivugaho doreko akeka ko yaba yarashyizwe hanze n’umunyamabanga we nyuma y’uko ubwo yajyaga muri amerika yatumije inama y’abadiakoni n’abashumba ashaka kurega umuvugizi kubera imikorere mibi. Nk’ubu umushumba Tuyizere yirukanwe na Alfred ku mpamvu abakristo ba Nyarugenge tutamenyeshejwe. Kubera izo mpamvu zose abakristo ba Nyarugenge mu itorero Inkurunziza turatabaza leta y’u Rwanda ngo iturengere kubw’imikorere mibi n’ubuhamya bubi bw’umuvugizi ndetse by’umwihariko turatabaza Intore Izirushintambwe ngo agire icyo akora kuko imirwano yabereye I Ngoma ishobora kongera kuba cyangwa ikaba n’abandi. Cyangwa se Ugirimbabazi Elie wahoze ayoboye Itorero Inkurunziza mu Rwanda agire icyo akora afatanije n’abandi bashumba.
Kanda hano umusubize

- 25/05/2017 saa 19:46

Simwegusa! natweabakton binkurunziza mukarere kangoma twojyeyegutabaza! Kukogucyemura icyibazo cyamunaniye!kubona afata abantu barwaniye imbere yabobayobora akabayemejeko bagaruka kuyobora? Esubu bazaduha butumwaki koko?uyumuvugizi ntakunda itorero ahubwo akunda intambara abasenga murusheho kudusejyera
Kanda hano umusubize

kalisa - 26/05/2017 saa 08:56

Gusenga niyo ntwaro
Kanda hano umusubize

- 25/05/2017 saa 19:46

Simwegusa! natweabakton binkurunziza mukarere kangoma twojyeyegutabaza! Kukogucyemura icyibazo cyamunaniye!kubona afata abantu barwaniye imbere yabobayobora akabayemejeko bagaruka kuyobora? Esubu bazaduha butumwaki koko?uyumuvugizi ntakunda itorero ahubwo akunda intambara abasenga murusheho kudusejyera
Kanda hano umusubize

teogene - 25/05/2017 saa 20:07

Mwihangane simwemwamutoye mwamweguje nabahitiramo kuganikiko
Kanda hano umusubize

jean - 25/05/2017 saa 20:12

Manatabara abantubawe! Uyumudayimoni uvuyekibungo ageze nanyarugejyekoko tabara tabaramana!
Kanda hano umusubize

teo - 25/05/2017 saa 20:18

Yooo!!!uyumugabo namuburanaga!ngwararenngana ariko biragaragara kwibyakora abamumubiri kabis ntabwo wabufite ingobyiri nguzitwikire rimwe?arikose mwamutoyemwasenze?
Kanda hano umusubize

Nkundimana Felicien. - 1/06/2017 saa 14:24

Eregabene Data Biriyanisomoryabasigay Ahubwobanumusenga Nimupfukame Mugarure Inama Zibigendeyemo Tabaramana.
Kanda hano umusubize

safar - 25/05/2017 saa 20:28

Njewe namambona uyumuvugizi akwiyegushejyerwa afise abajanama babi ntawama akoribintu kibyo! Avuyengoma agezenyarugenge?manatabaraitorerojawe!
Kanda hano umusubize

Michel Joseph - 26/05/2017 saa 06:00

iri torero na ryo ryagenderewe nka ADEPR! mbiswa ma!abasenga basenge kuko ikizira cyarangije kwinjira ahera!
Kanda hano umusubize

job - 26/05/2017 saa 08:53

Nimwihangane kandi mukomere mu senge kuko byanze bikunze hari icyo Uwiteka ari gukora mu itorero Inkuru Nziza
Kanda hano umusubize

philbert - 24/05/2017 saa 16:09

Njye ndashaka gutanga inama ku mpande zose. Ku barwanye no k'umuvugizi. Aba bantu bose nibeguzwe nta numwe usigaye. Abapastors bongere biyegeranye bashake undi muvugizi kuko iyo ukurikiranye ibiri kuba, yananiwe kuyobora. Abarwanye nabo ku mpande zombi bishe ivugabutumwa ntacyo baba bacyimariye abakristo kuko bose barasebye nibicare. Abakristo nibasenge Dawidi ari mu ishyamba. Murindire icy'imana izakora. Bakristo b'i Kibungo muri Ngoma mwihangane, imana yemera ko bibaho ifite impamvu. Shalom shalom!
Kanda hano umusubize

gabo - 25/05/2017 saa 20:02

Jyendunva uyumuvugizi inzego zumutekano zikwiye kumwegera zikarebako ntakibazo afite mumutwe nonese kwavugako ikibazo kirikibungo nyarujyjeho habayiki? Injyendo yundi irarushya gwarashaka kwiganyagitwaza?uyumuntu afite izindimbaragambi zokuvurungi torero ayoboye!!!!banyetorero mubemaso mutabaze
Kanda hano umusubize

NTAWIHA - 24/05/2017 saa 13:06

1.MBABWIZE UKURI NDI UMUPAGANI MUFITIRE IBINDI SIMUZI? KUKI ATABIKOREYE MU RI DOUCHE ESE GAFOTOZI PRAPAZI 2.UMVA MBABWIZE UKURI MUSHINGE AKABARI MUSINDA ICYAYI?
Kanda hano umusubize

joan - 24/05/2017 saa 15:28

Niba ubikorera mu douche nawe uzihane.
Kanda hano umusubize

- 24/05/2017 saa 10:46

uwo mupaster arasebye pe! kwikinisha? nonese ntamugire agira? ibyo ntibikwiye rwose mubana b'Imana kwikinisha n'icyaha.
Kanda hano umusubize

titus - 24/05/2017 saa 15:25

Kwikinisha ni icyaha koko. Ndi nkawe namesa kamwe! Kuko iby'imana ntibivangavangwa.
Kanda hano umusubize

Michel Joseph - 24/05/2017 saa 10:43

aba ba pastori na bo ubwabo nta bwo buzuye umwuka wera babeshya ngo barawugira, ni abanyamubiri gusa. Reka mbereke impamvu: 1. Umuvugizi wanyu mumurega ko yikinishije ari mu biro. Ngo mufite za flash zirimo iyo Video. Ese koko mwabanje gukoresha iperereza neza mumenya ko atari ikoranabuhanga satani abamennyemo maze mukaba muri gushihana mutabanje kumenya aho igitero giturutse, ukiyoboye, n`icyo agamije ndetse n`ingabo zimuri inyuma? Muzarwana n`iki koko? 2. Hari urunturuntu ruri mu itorero rayanyu, bitewe n`abantu bigwijeho imirimo nkaho ari bo Imana yahaye ubwenge bwo kuyobora bonyine. Ese Itorero ryanyu nta rubyiruko rigira? kuki mudatekereza ko umunsi umwe muzasaza mugashiraho, bityo mukaba mwaragombye kiuba mwarateguye abazabasimbiura? Nta handi muzabakura hatari mu rubyiruko rwize mufite mu Itorero. None se nimukomeza kwigwizaho imyanya, umwe agafata imyanya y`abantu 9, mubona muri guteza imbere Itorero koko? Aha, niho haturuka intambara n`amatiku yo gushaka guharabikana, kubera imyanya. Birashoboka ko haba hari ukeneye n`uriya mwanya w`Umuvugizi kugira ngo awufatanye n`undi mwana afite. Ese muribuka ubwigomeke bwabaye mu Ijuru ubwo Satani wri ufite imirimo ikomeye, ari malaika wubashywe, ariko akaza kwifuza no kwicara ku ntebe y`Isumbabyose? mwigisha ii ariko aba kristo banyu niba mwe ubwanyu mutabanza kwiyigisha? Yesu Kristo arababaza ati (nk uko yabajije abantu ubwo uyu Yohani yari mu munyururu)ati: '" mwagiye kureba iki mu butayu? urubingo ruhungabanywa n`umuyaga uhuha ibyatsi ?.."LUKA 15:24 Noneho rero mwa ba pasiteri mwe, musome n`aha 1kor 14:4;YAKOBO 4:12; Rom 7:101Pet 4:5;2kor 13:10Yh1:23; imigani 6:5 (inkozi z`ibibi ntizimenya imanza ZITABERA, ariko abashaka Uwiteka bamenya byose"; LK 12:1;42 na Lk 13:16 "....ariko we abavamo yiherera mu butayu arasenga." intumwa 28:38
Kanda hano umusubize

etienne - 24/05/2017 saa 15:55

Reka nkubaze, ese umurimo w'imana ni amashuli? Icyi nicyo kigiye gutuma umurimo w'imana upfa mu matorero yose! Barashaka abize aho gushaka abafite umuhamagaro! Barashaka abuzuye ubwenge bw'isi aho gushaka abuzuye umwuka wera. Mbona ari nacyo iri torero riri kuzira. Kuko uyu muvugizi iyo badatora amashuli yakagombye kwegera abandi bayoboye nkawe bakamugira inama. Kuba warize aruko utubaha imana ntacyo bimaze. Musime muri YOBU 28:28 haravuga ngo :(kubaha uwiteka nibwo bwenge kandi kuva mu byaha niko kujijuka).
Kanda hano umusubize

nshimiyimana - 24/05/2017 saa 07:56

bavandimwe nukwitonda nurubwa rubaho
Kanda hano umusubize

mukiristo yesu - 23/05/2017 saa 16:38

mutapfa amaturo !! murapfa ubusa!!! hoooyi!!!!? nibindi biri inyuma!!!! icyacumi!!!!!mubesha NGO muri kubonekerwa izabarimbura tu!!! ngo uwizera umwana wumuntu avumwe!!!!!
Kanda hano umusubize

kk - 23/05/2017 saa 15:09

Bavandi comment mwatanze ni NZIZA pee, gusa iyi video yo yarabaye isangwa muri YouTube nubwo ubu yavanywemo. Ikindi ntabwo imubeshyera, gusa sicyo nshaka gutindaho, ndashaka gusaba ngo dusengere umurimo w Imana ugiyeho igisebo n akaduruvayo! Ndasaba ngo Dusenge nikuri satani ye gukomeza gutoba umurimo w Imana tureba! Mu izina RYA Yesu ntubikwiye kwishyira hanze no kurwanira Mu nzu y Imana!
Kanda hano umusubize

kk - 23/05/2017 saa 15:02

Bavandi comment mwatanze ni NZIZA pee, gusa iyi video yo yarabaye isangwa muri YouTube nubwo ubu yavanywemo. Ikindi ntabwo imubeshyera, gusa sicyo nshaka gutindaho, ndashaka gusaba ngo dusengere umurimo w Imana ugiyeho igisebo n akaduruvayo! Ndasaba ngo Dusenge nikuri satani ye gukomeza gutoba umurimo w Imana tureba! Mu izina RYA Yesu ntubikwiye kwishyira hanze no kurwanira Mu nzu y Imana!
Kanda hano umusubize

Samantha Lindsay - 23/05/2017 saa 10:18

None Se Kwikubita Agafinger Nicyaha?Kandi Niyo Cyaba Cyo Niwe Uzarimbuka Ninde Utarikinishije Se? Tuvuka Twifata Agapando Tugasaza Twifata Akamanuko Utimastriba Namutere Ibuye Se Ndebe!! Ntaryo Muteye Njye Agapando Karanogonoye
Kanda hano umusubize

jaques - 24/05/2017 saa 07:13

Muvandi niba birashoboka ko waba uri umwe mu muryango we. Niba ushyigikiye ayo marorerwa ukwiye kwakira yesu nk'umukiza m'ubugingo bwawe.
Kanda hano umusubize

twagira - 24/05/2017 saa 07:31

sama utyoo ndagushigikiye Niko kambere ahubwo
Kanda hano umusubize

MUGABO - 23/05/2017 saa 08:00

IYO VIDEO ABAPASTEUR BOSE BAYIFITE KURI FLASHE ZABO IBYO SI UGUHIMBA IRABIGARAGAZA,KANDI BAMWANDIKIYE BAMUBAZA IBYIYO VIDEO AHO GUTUMIZA INAMA YA BA PASTEUR BOSE AKABASOBANURIRA AHUBWO ABAHIM ABAVANA AHO BAKORERA UMURIMO ABATU AHANDI .ARIKO NTA MUKRISTO URWANA KUKO URUGAMBA RW UMUBIRI SI URWUMWUKA.DIYIMONI YATEYE MU MADINI MENSHI ABASENGA MUSENGE CYANE.
Kanda hano umusubize

Mukaso - 23/05/2017 saa 09:25

mugabo sinarinzi ko hakiri injiji nkawe, ajobundi ko twabonye Video abaministies bose ba leta y'Urwanda bari gukata umuziki buriya wahise ubyemera!!! video ni kimwe n'ukuri kwayo n'ikindi. ikibazo ni ubusesenguzi n'abasesengura. toka kwa jina rayesu.
Kanda hano umusubize

- 23/05/2017 saa 15:40

iki gitekerezo nange ndagishyigikiye, ese ninde wafashe iyo video? yari arihe? uwayitangaje yizewe ate? abapasteur barebe neza bitazaba nk ibyo muri Zion Temple bimaze iminsi gusa mwaraduhemukiye ibyo ni amabanga y imbere mutagombaga gusohora naho byaba aribyo. Ese buriya mwebwe mwisuzumye mwasanga muri intungane ra???,urutoki rumwe rureba uwo urutunga izindi zikureba. nimwihane mwese murimo kugusha abantu kandi muzababazwa.
Kanda hano umusubize

jaques - 24/05/2017 saa 07:27

Bavandi mutange ibitekerezo byanyu mudatukana. Kuko icyo nacyo ni kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko uwo mwuka wa satani wabagezemo! Waba se wowe warapimye ako kavideo ugasanga ari pirate ?
Kanda hano umusubize

emanuel - 27/05/2017 saa 06:03

yoo abantu ntibazi aho ikoranabuhanga rigeze?
Kanda hano umusubize

jaques - 24/05/2017 saa 07:22

Turabyumva kimwe. Ni ugusenga koko! Kuko amazi n'amavuta ntibihwana. Niko Imana igomba gushyira ku mugaragaro ibihishwe byose bikagaragara. Turindire Imana izabisobanura
Kanda hano umusubize

jaques - 24/05/2017 saa 07:22

Turabyumva kimwe. Ni ugusenga koko! Kuko amazi n'amavuta ntibihwana. Niko Imana igomba gushyira ku mugaragaro ibihishwe byose bikagaragara. Turindire Imana izabisobanura
Kanda hano umusubize

bg - 27/05/2017 saa 05:44

Ariko bakristo nti mukabe inryarya , bibiliya iravuga ngo n ubona mwenedata akora nabi umuhugure natakumvira umuteze undi mwene data n atabumvira mumuteze itorero noneho natabumvire mumuhe satani , nkabaza nti UWAFASHE IYO VIDEO WE YASHAKAGA IKI NONE SE MWE MWABISHYIZE MW ITANGAZAMAKURU MUSHAKA IKI NONE SE MURI MWE UTARAKORA ICYAHA NINDE MWESE IYO MUPFA IMYANYA MUTAGIRA GUHARABIKANA NYAMARA MUKARENGA MUKABYITIRIRA UBUKRISTO NYAMARA MURABESHYA SI UKO UBUKRISTO BUKORA , ahubwo mwembi muri abapagani biyambitse umwambaro wa gikiristo kugira ngo mubone uko musebya kristo, UMWANA W IMANA URIMO NAMUGIRA INAMA YO GUSOHOKA MURI BABILONI(abagabo bangayitswe n ibyubahiro n ubutunzi ), kuko bibiliya ivuga ko impumyi iyo ikurikiye indi zombi zigwa mu cyobo , IKINDI BIBILIYA IRAVUGA NGO IMANA YABO N INDA
Kanda hano umusubize

- 23/05/2017 saa 07:46

murekezi woe ntamakuru ufite twe,video bisa niya,garagaye ntakavugwa katariho rero ibyo uvuga wagirango waguzwe puuuh toka ahuwo
Kanda hano umusubize

jaques - 24/05/2017 saa 07:40

Bakozibimana nimukomeshe abadayimoni koko murumvako satani afite abafana ariko yesu yamwambuye infunguzo
Kanda hano umusubize

Samantha Lindsay - 23/05/2017 saa 07:08

Aba Bacurakinyo Ninkabamwe Bacuza Yamafoto Ya Candidate Perezida Aho Iy'isi Igeze Wapfa Kubeshya Bikoroha Kweri Nkatwe Aba Hawks Ukuri Duhita Tukubona
Kanda hano umusubize

gisubizo - 19/06/2017 saa 17:42

Nimusenjye lmanantireba nkabantu yitegereza imitima ndababwirukuriko irtorero lmanaijekugira ibyihindura mubuyobozi ihereye hasi kugera hrjuru nibatwemeraywako itorero ariryimana nubuyobozi buturuka kuriyo igomba kugira ibyihindura bakriton mukomeze musrnge umwijima numucyo ntabwo bibana byose yakubitahasi ariko ikarenjyera umurimowayo!!!?!
Kanda hano umusubize

Mukiristo - 23/05/2017 saa 06:43

Bavandimwe ni ugusenga kuko ntago byoroshye peee ariko umuntu ahimba video akayishyira hanze abeshyera umuyoboziwe gusa njyewe icyo mbona hakwiye gutanga ikirego uriya wabihimbye agahanwa bikurikije amategeko kuko yazahimba nibindi bisenya abantu kuko ntwasobanura ukuntu yagiye gukora igikorwa nkakiriya agatumira umufata video ntibibaho noneho ari umuyobozi ntakwiye kwegura ahubwo abakiristo na bandi bayobozi bisuzume uwabihimbye asabe imbabazi
Kanda hano umusubize

jaques - 24/05/2017 saa 07:51

Iyo Imana ishaka gushyira ibihishwe ahagaragara ica mu nzira nyinshi. Murindire igisubizo cy'imana kuko nawe ntubizi neza! Ariko imana yo irabizi! Ese wambwira impamvu batagize ikindi cyaha bamuvugaho! Ntidutange ibisubizo ahubwo dutange ibitekerezo! Kandi abasenga bakomeze basenge kuko turi mu minsi ya nyuma!
Kanda hano umusubize

bg - 27/05/2017 saa 05:51

Ariko se ni marayika wo mu ijuru wafashe iyo video cg ni undi munyabyaha wamwikinze aramufotora , ndumva amatorero yarabaye amacumbi y abanyabyaha n inryarya ,mbere bakabanje akareba umugogo uri m ijisho rye, byonyine kunezezwa n ibyaha by undi nacyo nicyaha
Kanda hano umusubize

fabrice - 23/05/2017 saa 06:22

Mube maso namayeri saatani arugukiresha Agayisha umurimo Wimana nibikwiye, musengere itorero kuko ntibyoroshye!!!!
Kanda hano umusubize

Deo - 23/05/2017 saa 10:01

Ntibikwiriye,gusa abasenga dufanye dusenge kuko ibyavuzwe birimo gusohora
Kanda hano umusubize

Yohanda - 23/05/2017 saa 00:00

Ibaze kweli! Hahahah! Gusa na none, tujye tugaruka inyuma twibaze cyane, nk'uko Paulin yabivuze haruguru, Uretse na Pasteur, ni nde wigeze agwa gitumi umuntu wikinisha, kandi ko babikora ari benshi? Uyu ni umutego mutindi ugiye gushibukana nyirawo! Ahubwo uwo muvugizi wungirije bamukurikirane, arimo kwishakira promotion abinyujije mu guharabika Boss we kabisa! Ariko se aba ba Pasteur batazi kwikorera ubusesenguzi bo bite byabo? Video z'urukozasoni zihora zikorwa abantu babeshyera abandi. Ahubwo bazaze kuri MTN na police tubereke uwohereje video bwa mbere asobanure aho yayikuye, maze ukuri gushyirwe ahagaragara. Naho nimwihutira kweguza umuyobozi wanyu, murasanga mwimitse Dayimoni mutabizi, izabamare ku rubyaro! Imana ntirenganya mubitege amaso!
Kanda hano umusubize

tobi - 24/05/2017 saa 08:17

Imana ntirenganya koko! Ukaba ukorana na MTN nkuko ubivuga ntugaragaze ukuri kwiyo video kugeza ubu!!! Ndabina nawe uri mu ruhande rwabashyigikira ikibi. Reka tubiharire Imana
Kanda hano umusubize

Murekezi J. M.Vianney - 22/05/2017 saa 19:12

Abantu bahimbye iki kinyoma bakizwe mu izina rya Yesu
Kanda hano umusubize

Murekezi J. M.Vianney - 22/05/2017 saa 19:12

Abantu bahimbye iki kinyoma bakizwe mu izina rya Yesu
Kanda hano umusubize

Murekezi J. M.Vianney - 22/05/2017 saa 19:11

Abantu bahimbye iki kinyoma bakizwe mu izina rya Yesu
Kanda hano umusubize

boy - 24/05/2017 saa 08:21

Ubwo wamenye ko ari ikinyoma ngaho duhe ukuri nyakuri kwiyo video!
Kanda hano umusubize

Murekezi J. M.Vianney - 22/05/2017 saa 19:11

Abantu bahimbye iki kinyoma bakizwe mu izina rya Yesu
Kanda hano umusubize

Murekezi J. M.Vianney - 22/05/2017 saa 19:11

Abantu bahimbye iki kinyoma bakizwe mu izina rya Yesu
Kanda hano umusubize

faustin - 22/05/2017 saa 16:48

njye ndakaruka kuri comment ya Paulin sha! uranshekeje kabisa sinarinzi ko kwikinisha babibatiza akanyamerika. knd ibitekerezo byawe bifite ireme rwose Imana igukomereze mubyukora nshuti
Kanda hano umusubize

Murekezi J. M.Vianney - 22/05/2017 saa 16:47

Isi iturangiriyeho pe,ibi binyoma byacuzwe nabantu bareba hafi cyane, kubera ko abantu benshi bakunda cash iki kinyoma niho bagombaga kucyerekeza, kdi byagombaga gufatwa nkukuri, ariko abantu babagabo bihanukira ngo bafashe video muri bureau koko,ahubwo aba bapasteurs babiri inyuma bose bakagombye gukurikiranwa kubwo guharabika umuyobozi wabo,gusa niba bigisha ibyo bemera bamenyeko Ishobora byose izabibabaza ntakabuza.
Kanda hano umusubize

tom - 24/05/2017 saa 08:36

Ariko ubundi ko iyi video yavuzwe mbere y'uko bamwe batangira guhindurirwa imirimo; watubwira niba hari icyo bapfaga mbere y'uko iyo video ivugwa! Cyane ko ibibazo byinshi byatangiye kuvuka nyuma yo gusabwa ubusobanuro bw'iyo video! Nkuko twabibonye mu nkuru y'umwanditsi!
Kanda hano umusubize

Murekezi J. M.Vianney - 22/05/2017 saa 16:47

Isi iturangiriyeho pe,ibi binyoma byacuzwe nabantu bareba hafi cyane, kubera ko abantu benshi bakunda cash iki kinyoma niho bagombaga kucyerekeza, kdi byagombaga gufatwa nkukuri, ariko abantu babagabo bihanukira ngo bafashe video muri bureau koko,ahubwo aba bapasteurs babiri inyuma bose bakagombye gukurikiranwa kubwo guharabika umuyobozi wabo,gusa niba bigisha ibyo bemera bamenyeko Ishobora byose izabibabaza ntakabuza.
Kanda hano umusubize

Emmanuel - 23/05/2017 saa 19:55

ndumiwe mbega abagome Uwiteka atabare umuvugizi w'Inkuru nziza ariko wagirango abapastors ntibarebakure ni muhumuke kuko ibibazo byose umuvugizi ari guhura nabyo biriguturuka mubo bahanganye nawe mumatora ubwose mwabashumbamwe murabiyobewe muribagiwe nonaha ahubwo uwo Muvugizi witorero yirinde abamwungirije ni abadange
Kanda hano umusubize

dan - 24/05/2017 saa 08:43

Yooooo! Turi mu minsi ya nyuma koko! None se ko ayo matora yarangiye; buri muntu akaba yari mu mwanya we; hari andi matora se yari ateganyijwe akaba ariyo bari guhanganiraho? Ahubwo iyo uvuga ko uwo muvugizi ari kwihimura ku banze kumutora; aho nagushyikigikira! Naho ibyo uvuze ntaho bihuriye nibyo twasomye mu kinyamakuru. Wihimba ibyawe rero!
Kanda hano umusubize

Emmanuel - 23/05/2017 saa 19:55

ndumiwe mbega abagome Uwiteka atabare umuvugizi w'Inkuru nziza ariko wagirango abapastors ntibarebakure ni muhumuke kuko ibibazo byose umuvugizi ari guhura nabyo biriguturuka mubo bahanganye nawe mumatora ubwose mwabashumbamwe murabiyobewe muribagiwe nonaha ahubwo uwo Muvugizi witorero yirinde abamwungirije ni abadange
Kanda hano umusubize

Emmanuel - 23/05/2017 saa 20:01

ndumiwe mbega abagome Uwiteka atabare umuvugizi w'Inkuru nziza ariko wagirango abapastors ntibarebakure ni muhumuke kuko ibibazo byose umuvugizi ari guhura nabyo biriguturuka mubo bahanganye nawe mumatora ubwose mwabashumbamwe murabiyobewe muribagiwe nonaha ahubwo uwo Muvugizi witorero yirinde abamwungirije ni abadange
Kanda hano umusubize

seleman - 22/05/2017 saa 16:35

najye ndumva ibi bintu byama video bidasobanutse nagato, ahubwo mbona ari kata zabadashaka uriya mu pasteur Wenda bababazwa naho yaragejeje itorero rye,kandi batamubona munyungu zabo. gufata video ukayihimba ukatereka kuri fcbook cg whatsapp biroroshye cyane,kandi abayibona babasha kubivumbura nibake cyane. Nkomeje kwihanganisha abakritu b'itorero Inkurunziza nibashikame basenge buriya satani yabinjiranye akoresha bamwe muribo ngo bisenyere ibyo bari bamaze kugeraho. mwibukeko satana yatangiriye mumatorero matomato none ageze muri yayandi yarakomeye. muhaguruke mutokeshe shitani kwa jina ra Yesu.
Kanda hano umusubize

sifa - 24/05/2017 saa 09:04

Ndagushyigikiye ku gitekerezo cyo gusenga. Ariko se koko niba abantu bashobora guhimba video, ni ukuvuga ko bishoboka kwerekana y'ukuri cyangwa ikiwani. Ese umuvugizi we yakoze iki kugira yerekane ko iyo video ari pirate? Bakristo ntimwiyanduze imana izabishyira ahabona.
Kanda hano umusubize

muhire - 22/05/2017 saa 16:03

Bagomba kumenya uwashyize camera aho hantu nicyo yaragamije.Niba aribyo koko,kuki iyo video yageze hanze abapasiteri batarabiganiraho ngo bakemure ikibazo hagati yabo?Ushobora kwirukana umugore bikitwa ko yagiye gusura iwabo kandi ubuzima bugakomeza.
Kanda hano umusubize

theogene - 24/05/2017 saa 14:08

Biragaragara ko wowe utasomye inkuru. Banza uyisome urahita ubona ibisubizo by'ibyo wibazaga
Kanda hano umusubize

gakwerere - 22/05/2017 saa 16:00

Doreamahano.Abashumbakurwanira.Imbereyintama.Yayaya.Jyewendaboma.Ahubwoahobukerabarabaibirura
Kanda hano umusubize

willy - 22/05/2017 saa 15:07

Mbanje kwihanganisha aba kristo bose muri rusange kuko twese turi urugingo rwa kristo, iyo itorero runaka risebye twese aba kristo tuba dusebye, gusa ibya video tubireke birashoboka ko babihimba ariko igihe cyose umuvugizi ataritandukanya na. Namabandi yinjiye mwitorero Me Paul na Charles bihembe pastor wataye itorerorye akaja kurwanira munkurunziza aragowe ntakibazo umuvuzi yagiraga bukeye Charles ati ndashaka ko umpa paruasi ya rwamagana binaniranye intambara zabereyemwo imyaka ibiri birangiye ati ubwo bidakunze irwamamagana kandi regional niwe wahagaze kuri paruasi ya rwamagana tumutere tumunanize yewe representant niba usoma iyinkuru menya ubwenge ntakibazo ufite ariko niwishinga amabandi Paul na Charles bizarangira bikugoye njewe naguhaburaga kandi nzi neza ko igihe kizagera ukibuka inama yanje
Kanda hano umusubize

tabitha - 24/05/2017 saa 14:39

Nanjye ndagushyigikiye. Iyo umugabo atabereye maso urugo rwe akumva amabwire y'abantu ntagire igihe cyo kugisha inama imana; n'ibirura birinjira. Abo bagabo (paul na charles) bataragera mu itorero hari amahoro. Uyu muvugizi we ntiyibaza igituma umwavocat muzima yemera gufungwa hejuru yo kurwanira ubwarimu mu itorero!!!! Yoooo ni agahinda cyane. Cyokora asebeje umurimo w'imana n'urugaga rw'abavocats mu rwanda. Imana ni humureumuvugizi kuko ibirura byarinjiye mubana bintama naho charles we nirye ryaramunaniye ararita ntiyashobora iry'ahandi. Aba batypes bakizwe neza kabisa! Umurimo w'imana ntabwo ari business!
Kanda hano umusubize

willy - 22/05/2017 saa 15:07

Mbanje kwihanganisha aba kristo bose muri rusange kuko twese turi urugingo rwa kristo, iyo itorero runaka risebye twese aba kristo tuba dusebye, gusa ibya video tubireke birashoboka ko babihimba ariko igihe cyose umuvugizi ataritandukanya na. Namabandi yinjiye mwitorero Me Paul na Charles bihembe pastor wataye itorerorye akaja kurwanira munkurunziza aragowe ntakibazo umuvuzi yagiraga bukeye Charles ati ndashaka ko umpa paruasi ya rwamagana binaniranye intambara zabereyemwo imyaka ibiri birangiye ati ubwo bidakunze irwamamagana kandi regional niwe wahagaze kuri paruasi ya rwamagana tumutere tumunanize yewe representant niba usoma iyinkuru menya ubwenge ntakibazo ufite ariko niwishinga amabandi Paul na Charles bizarangira bikugoye njewe naguhaburaga kandi nzi neza ko igihe kizagera ukibuka inama yanje
Kanda hano umusubize

paulin - 22/05/2017 saa 14:23

Reka tujye dutekereza neza, tutazisanga twaciye umuntu umutwe, tukazabyicuza tutakimuzuye! Ninde mu basoma iyi nkuru wigeze afatira umuntu wikinisha mu cyuho, n'iyo yaba ari umuntu usanzwe? Aba Pasteurs bazwiho kurya cash, ariko uyu we babuze icyo bamuharabika nibajye ku mavi basenge cyane Imana ibababarire!
Kanda hano umusubize

karori - 24/05/2017 saa 14:43

Singamubone uwikinisha! Niba ubikora nawe uzihane.
Kanda hano umusubize

iratuzi - 22/05/2017 saa 14:23

Ntuhangayikishwe n'abiyita abayuda atari bo.
Kanda hano umusubize

Munyembabazi Diogene - 22/05/2017 saa 13:32

iyi video source yayo ni iyihe?yafashwe nande?gihe ki?ayishyikiriza ba nde? naho biragomba ubushishozi ndabona bigaragarira buri wese ko uyu muyobozi yahagurukiwe
Kanda hano umusubize

tamari - 24/05/2017 saa 14:51

Yebabaweeee! Wasanga uyu muvugizi aribyo byashara asanzwe akora akaba yaribagiwe akirecordinga live(en direct) agashituka video iri ku rubuga byihuta. Nahame hamwe imana imukoremo ubudehe!
Kanda hano umusubize

Munyembabazi Diogene - 22/05/2017 saa 13:28

ibi ni agatangaza noneho kugeza ubwo abantu bahangara guhimbira umukozi w,Imana wo mu rwego rwo hejuru gutya,uhagarariye abanyarwanda imbaga,userukira itorero mu mahanga no mu Rwanda nta nisoni bafite Ku maso ngo arikinisha?ninde wafashe iyo video?yayifatiye he?yayidhyikirije ba nde?aka ni akumiro!byashoboka ko bariya bimuwe bakabyanga bagatanga iyi mpamvu baba aribo bayiteguye bakaba bashengurwa nuko umugambi wabo utagezweho,police irashishoza Nizeye ko izatanga ubucumbukuzi bwibi bibazo mu buryo bunoze nkuko tuyibiziho.ikindi nuko niba umuntu ahakanye ibyamwanditsweho ababimushinja bazana ibihamya byukuri cg bagategereza igisubizo cy,Imana niba babisengeye burya ntawe urwanirira Imana kdi ibyo mu madini byo ndabona bimaze kuba agahomamunwa.Imana ifashe abakozi bayo
Kanda hano umusubize

james - 24/05/2017 saa 15:00

Bakozi b'imana mujye muba maso no mugihe cyo gutora ndetse no kwimika. Kuko nuwureba uyu mugabo ni ingurumbanya (aracyari umwana) nibyo bamuvugaho ntawabishidikanyaho. Mujye mutora abantu bakuze b'inararibonye nibo batagifite amaraso ashyushye y'ubushukanyi.
Kanda hano umusubize

paulin - 22/05/2017 saa 13:07

Abakirisitu bamenyerejwe kwemera ibyo babwiwe byose, ntabwo bazi ko abantu banga abandi, bakabura icyo babashinja ubundi bakashakira impamvu zikomeye. Ibi binyoma byo kubeshyera umuntu w'Imana byahozeho na kera muri Biblia! Nawe se, ninde wagiye gufata video y'umuyobozi mu biro bye? Niba hari n'uwashyizemo Camera, siwe ukwiriye gukurikiranwa mbere, kubwo kwinjira mu buzima privée bw'umuntu? Na nonese, niba yarabonywe n'abayobozi bagenzi be (tubaye tubifashe nk'ukuri), ni gute yari kugera muri rubanda, hatarimo inzangano no kubura ubunyangamugayo? Nonese tubaye tugereranya ibyaha nabwo,umuntu urwanira mu iteraniro ry'abizera, n'uwitereye akanyamerika (uwikinisha), mu ibanga, yanga kwiyandarika dore ko hRi n'ababikora, uwakabaye yeguzwa ni nde!? Reka nsabe abakristu bo mu itorero inkuru nziza bagire ubwenge n'ubushishozi bave mu maranga mutima batejwe n'abafite inyungu zabo bwite! Ahubwo musabire umuyobozi wanyu kandi abanyabinyoma bazatahurwa kuko handitswe ngo: Imana ntinegurizwa izuru! Mushikame mu kwizera mureke amatiku n'umwiryane!
Kanda hano umusubize

romeo - 24/05/2017 saa 15:10

Kurwanira mu itorero no kwikinisha byose ni ibyaha! Ariko niba umutwe urwaye n'igihimba cyigomba gufatwa. Uyu muvugizi niwe uri gushyira akaga mu itorero niba yarabikoze koko. Baca umugani ngo: uwiba ahetse aba abwiriza uri mu mugongo. Niba adakizwa ku gato no ku kanini nibwo azakomeza kubona ibyago byisukiranya mu itorero ayoboye. Nawe yisuzume.
Kanda hano umusubize

Gisirimba - 22/05/2017 saa 12:48

Hhhhh, Pastor ngo bazaze babivugane? Murebe neza ubanza ashaka gutanga akantu Wallaah!
Kanda hano umusubize

patrick - 24/05/2017 saa 15:16

Biratangaje kabisa. Aho hantu police ihagenzure, kuko niba umuvugizi atumira umunyamakuru ngo baganire biherereye, ni ukuvuga ko hari icyo abiziho! Abasenga mukomeze musenge nta gihishwe kitazahishurwa.
Kanda hano umusubize

igisimba peace - 22/05/2017 saa 12:47

Igiti cyose Data wo mu ijuru adateye kizarandurwa .Nimubareke ni abarandata impumyi kandi nabo bahumye.Ariko iyo impumyi irandase indi zombi zigwa mu mwobo.(Matayo 15:13-14).Mbabajwe n'abayoboke babo kuko batabona neza ababayoboye.Imana ibabere umuyobozi w'ukuri
Kanda hano umusubize

iganze - 22/05/2017 saa 11:40

Nyagasani natabare. Niba ari byo birababaje. Niba atari byo nabwo birababaje ni amahano.
Kanda hano umusubize

muberarugo - 22/05/2017 saa 10:08

niba mumadini batangiye kukoresha ikorana buhanga muguharabikana kubera inda nini isi irarangiye, naringizengo wenda ni ugucunga nabi amaturo none ni video umuntu ashobora guhimba agashyira hariya, ahubwo police nikurikirane ibi bintu kuko harimo tena. ejo bazasohora video yerekana Gitwaza ari gusomana na shitani, iyo nayo izatuma abapastors barwana, jye mbona haba harimo n'ubujiji bwinshi. video muri iyi si yanone kuyikora ugasebya umuntu ni 0 seconde.
Kanda hano umusubize

gakwerere - 22/05/2017 saa 15:28

Njyewendabona.Arindaniniyateyemubanyamadini
Kanda hano umusubize

Murekezi J. M.Vianney - 22/05/2017 saa 17:05

Isi iturangiriyeho pe, abantu bahimbye iki kinyoma barebye hafi cyane kuko bimenyerewe ko abavugabutumwa benshi bajyaga bavugwaho gukunda cash ibyo bikaba byashoboraga kumvikana, ariko kubona abantu babagabo babavuga butumwa (abashumba)bahangara bagaharabika umuyobozi wabo bigeze aha biteye agahinda,ahubwo aba babiri inyuma bakagombye kubibazwa nibatanabibazwa kandi niba ibyo bigisha abandi babyemera bamenye ko Ishobora byose izabibabaza byanze bikunze. Ahubwo akirisitu barabe menge birinde kuyoborwa buhumyi ntabwo abapasteur bose baba bayobowe n'umwuka.
Kanda hano umusubize

Murekezi J. M.Vianney - 22/05/2017 saa 17:05

Isi iturangiriyeho pe, abantu bahimbye iki kinyoma barebye hafi cyane kuko bimenyerewe ko abavugabutumwa benshi bajyaga bavugwaho gukunda cash ibyo bikaba byashoboraga kumvikana, ariko kubona abantu babagabo babavuga butumwa (abashumba)bahangara bagaharabika umuyobozi wabo bigeze aha biteye agahinda,ahubwo aba babiri inyuma bakagombye kubibazwa nibatanabibazwa kandi niba ibyo bigisha abandi babyemera bamenye ko Ishobora byose izabibabaza byanze bikunze. Ahubwo akirisitu barabe menge birinde kuyoborwa buhumyi ntabwo abapasteur bose baba bayobowe n'umwuka.
Kanda hano umusubize

Murekezi J. M.Vianney - 22/05/2017 saa 19:08

Isi iturangiriyeho pe, ibi bintu biri kuba mumadini yo murwanda biragaragaza ko tugeze muminsi ya nyuma rwose. Tumenyereye ko ubusanzwe abanyamadini bavugwagaho kunyereza amaturo yabayoboke babo none uyu we ngo arashinjwa kwikinisha muri bureau ye, utagera we ntagereranya koko? Uyu wayifashe se yayifashe ate? Yari he he se? Amatiku ni ikintu gisannzwe mubantu ariko habaho no gukabya, nibarebe ukuntu bamuhindurira icyaha bacyerekeze kumafaranga yenda cyo kizumvikana. Nina ababantu kdi bemera ibyo bigisha bazirikane ko ishobora byose ibareba, iri buye bashaka gusunikira kumuyobozi wabo rizabagarukira bidatinze.
Kanda hano umusubize

Murekezi J. M.Vianney - 22/05/2017 saa 19:08

Isi iturangiriyeho pe, ibi bintu biri kuba mumadini yo murwanda biragaragaza ko tugeze muminsi ya nyuma rwose. Tumenyereye ko ubusanzwe abanyamadini bavugwagaho kunyereza amaturo yabayoboke babo none uyu we ngo arashinjwa kwikinisha muri bureau ye, utagera we ntagereranya koko? Uyu wayifashe se yayifashe ate? Yari he he se? Amatiku ni ikintu gisannzwe mubantu ariko habaho no gukabya, nibarebe ukuntu bamuhindurira icyaha bacyerekeze kumafaranga yenda cyo kizumvikana. Nina ababantu kdi bemera ibyo bigisha bazirikane ko ishobora byose ibareba, iri buye bashaka gusunikira kumuyobozi wabo rizabagarukira bidatinze.
Kanda hano umusubize

Hagenayezu Cyrille - 23/05/2017 saa 08:39

Uko Nugusebanya Yamubonye Arihe? Ahubwo Ahatwe Ibibazo Kukoyazaharabika Nabandi.
Kanda hano umusubize

fisi - 24/05/2017 saa 08:52

Wowe senga gusa! Ntibitangaje ubonye ibyo wita ibinyoma bibaye ari ukuri! Kuko turi mu mperuka! Irinde n'umutima wawe, naho ibyuwo muvugizi bizi nawe n'imana. Njyewe natangajwe no kubona uyu muvugizi asaba uyu mwanditsi ko yazaza bombi bakabivuganaho! Aho niho hari tena!!! Kuki atagaragaza ukuri nk'uko abisabwa????
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X