Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Uncle Austin yihaye akazi kiyongera kuko yakoraga nyuma yo gukururwa n’ijwi ry’umukobwa

Umuhanzi Uncle Austin,akaba n’umunyamakuru,yihaye akazi ko kuba umujyanama mu by’umuziki(Manager) nyuma yo kumva ijwi ry’umukobwa aririmba kuri Radio rikamukurura

Uncle Austin wari usanzwe azwi mu itangazamakuru kuruta uko ari umuhanzi n’ubwo byose abikomatanya, ubwe yivugira ko yinjijwe mu bujyanama bw’umuziki n’umukobwa waririmbye mu kiganiro akora kuri Radio maze yumva rimukoze ku mutima yisanga yatangiye muri gahunda yo kumuzamura.

Aganira n’umunyamakuru,Austin yavuze ko uyu mukobwa yahamagaye mu kiganiro asanzwe akora,maze yumva ijwi rye ni igitangaza rimukora ku mutima niko guhitamo kumwinjiza mu muziki nyirizina akamubyaza umusaruro.

Yagize ati”Yarahamagaye mu kiganiro nkora araririmba maze numva afite ijwi ryiza mpitamo kuba twakorana impano ye ikazamuka akagera ku rundi rwego maze impano ye ikabyara umusaruro.”

Abajijwe icyo yishingikirije mu gukomatanya ubunyamakuru,ubuhanzi, n’ubujyanama kandi ari ibintu bitoroshye,aha Austin yatanze urugero ko na Jay Z ari umuhanzi kandi akaba afite abahanzi benshi bari mu maboko ye bityo nawe ngo akaba yiteguye kwinjira muri ako kazi kandi nta nkomyi.

Abakurikiranira hafi iby’umuziki w’uyu mugabo, bavuga ko aka kazi Austin yihaye gashobora kutarenga umutaru kuko ubwe izina rye ntiriragera kurwego rwo gucuruzwa,ibi babishingira ko umuziki we utaragera ku rwego rwiza ikindi kandi ngo kuba yihuza na Jay Z, yakabanje akareba urwego ariho muri Amerika akabona kwigereranya.

Kugeza ubu mu Rwanda bamwe mu bajyanama mu byerekeye umuziki usanga ari mbarwa, niyo bamwe bagerageje kubizamo usanga bahora bashwana n’abahanzi bavuga ko baba bashaka kubanyunyuza imitsi bigatuma benshi babivamo ariko hakaba hari n’abagikomeje guhanyanyaza none na Austin akaba yiyongereye kuri aba aho agiye gufasha uyu mukobwa uzwi ku izina rya “Marina.”

Uncle Austin azwi cyane mu njyana ya Afro beat mu rwanda, indirimbo nzakwizirikaho, ni imwe muzo yamenyekaniyeho cyane.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

linda - 23/05/2017 saa 10:43

buriya iyo umuntu akizamuka aba ashaka abasponsoro
Kanda hano umusubize

havugimana - 22/05/2017 saa 18:16

wimucira urubazategereza urebe ibikorwabye
Kanda hano umusubize

Reader - 22/05/2017 saa 11:57

Ati "kumubyaza umusaruro!!!" Arishakira amaturu gusa!ahubwoPolice ibe maso bamuzirike!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X