Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umwe mubari abayobozi ba PS Imberakuri yatangaje impamvu yavuyemo akayoboka FPR Inkotanyi

Niyitegeka Augustin wahoze ari umunyamabanga mukuru w’ishyaka PS Imberakuri aratangaza ko yabonye PS Imberakuri ari ishyaka ridashobotse ahitamo kurisezeramo ubu yayobotse Umuryango RPF Inkotanyi. Uyu mugabo akaba yashyize hanze itangazo rigaragaza impamvu yavuye muri PS Imberakuri n’icyo yakurikiye muri RPF Inkotanyi.

JPEG - 15.1 kb
Niyitegeka Augustin ubu arabarizwa muri FPR Inkotanyi

Iri tangazo rigenewe itangazamakuru yagaragaje ingingo 4 z’ingenzi zituma ari muri RPF Inkotanyi n’izatumye ava muri PS Imberakuri.

Mu ngingo ya kabiri asaba abanyarwanda kwima amatwi imitwe ya politiki n’abanyapolitiki barangwa n’amacakubiri . Muri aya mashyaka n’abanyamashyaka avugwa ishyaka PS Imberakuri na bamwe mu bayobozi bayo baranzwe no kwimakaza amacakubiri.

Muri iyi ngingo avugamo uburyo amacakubiri yari mu ishyaka yatumye Col Karemera abahuza agamije kubunga. Ngo Mukabunani Christine na Maitre Bernard Ntaganda baratsinzwe barihanangirizwa ariko ntibahinduka ikaba ariyo mpamvu yatumye yiyemeza kubasenya burundu.

Nyuma yo gushishoza neza yafashe icyemezo cyo kuva muri PS Imberakuri ahita ajya muri FPR Inkotanyi akaba atangaza ko ashyigikiye umukandida wa FPR Inkotanyi mu matora ashingiye ko afite ibigwi byiza by’ibyo yakoze by’indashyikirwa bigaragarira buri wese.
Ati " Nshyigikiye candidature ya His Excellency Paul Kagame mu buryo bwose, nzashishikariza abanyarwanda n’abanyamuryango ba RPF Inkotanyi kumushyigikira no kumuhundagazaho amajwi kubera impamvu zifatika zimeze nk’urumuri rumuturukaho rumurikira abanyarwanda.

Nawe isomere itangazo yageneye abanyamakuru

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

MUGABE - 24/05/2017 saa 03:04

BOKUJYA BATINYA UBUSA.NTA SHAKA RIFITE ABAYOBOKE USIBYE IRI KUBUTEGETSI. AHUBWO NIBABAFATE NEZA BUBAKE UBUTABERA NA MAHORO, BATANGE IMIRIMO,BARYANYE INZARA.RUSWA YO KUVUGWA MUMAGAMBO GUSA.INKIKO BAZIHINDURE NZIMA NUBWO ARURUGENDO RURERURE.
Kanda hano umusubize

MUGABE - 24/05/2017 saa 02:59

UBWO NU MUGATI YIFUZA, BANYIRISHAKA BARISHYINZE BARIHARANIYE, BATSINZE INTAMBARA, BATANZE IMITUNGO YABO NURUBYARO RWABO NUBUZIMA BWABAMWE BIBEREYE MU MIMIHANDA, ABABARWANYAGA BA BARI GUKINIKIZA.ATI NDAJE RWIGEMA RUTARURWINYENZI MDR POWER ARI MURI EALA.NABANDI TUZI BENSHI.BO MRND,VOUS ETES DES NAIFS.DONNEZ LE TEMPS AU TEMPS.
Kanda hano umusubize

Mukiza - 23/05/2017 saa 16:31

Aba nibabandi bicishya abantu bagambana,yari yagiyemo gukoriki se?na fpr uwo ntacyo yayimarira
Kanda hano umusubize

regis - 23/05/2017 saa 15:38

uyu mu type mdamuzi nyabugogo akora phones na computers na haut parleurs .ni danger kbsa
Kanda hano umusubize

Abu Ziad Al Kigali Ibn Massud - 23/05/2017 saa 07:39

Umugabo Muzima Wuzuye Ahindukira Muburiri (ajya Gushaka Akariro) Ntamugabo Uhindukira Mumigambi Yiyemeje Uyu Namugereranya Nawa Mu PIGBOY Wateze Iva Canada Igera Mukirere Cya Vancouva Ibitekerezo Bwari Bimuzanye Byamuvuyemo Yanteye Guseka Nsanzwe Narabyibagiwe Mugahanga Hari Mark Ya Adidas Aba Bakandida Ni Ba Mr Bean Kuri Comedy Ni Abazeru Pe
Kanda hano umusubize

- 23/05/2017 saa 04:13

AMAPHOTOES
Kanda hano umusubize

Ntaganda - 22/05/2017 saa 15:50

Uyu se ubundi kuki atagiye muri FPR kuva kera akajyamo amatora yegereje? Ntacyo twebwe abanyamuryango dushyigikiye Me Ntaganda ntakizaduca intege.
Kanda hano umusubize

gahindiro - 22/05/2017 saa 15:38

Iyo umuntu avuye mu ishyaka akajya mu rindi agomba kubimenyesha abanyamakuru???Cg hari mission warurimo irangiye? Ubwo birumvikana uzajya uva mu ishyaka ntabitanganze mubinyamakuru bitazajya byemerwa.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X