Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Bishop Tom Rwagasana wa ADEPR yasabiwe n’ubushinjacyaha gufungwa by’agateganyo

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo kuri uyu wa Mbere rwaburanishije urubanza ku ifunga n’ifungurwa rya Bishop Tom Rwagasana na bagenzi be batanu, bakekwaho kurigisa umutungo w’itorero rya ADEPR ungana na miliyari zirenga ebyiri yatanzwe n’abakirisitu ngo yishyure umwenda itorero ryafashe ryubaka Dove Hotel.

Bishop Tom Rwagasana ni Umuvugizi wungirije akaba n’ushinzwe ubuzima bw’itorero rya ADEPR, Mutuyemariya Christine ushinzwe ubutegetsi n’imari, Sindayigaya Theophile, Sebagabo Bernard, Niyitanga Straton na Gasana Valens bose bagaragaye mu rukiko bahakana ibyo baregwa byose.

JPEG - 26.3 kb
Tom Rwagasana

Ubushinjacyaha bwavuze ko hagati ya 2015 na 2017 abakekwa banyereje miliyari 2 530 395 614 Frw. Aya akaba akomoka ku misanzu abakirisitu batanze ngo hishyurwe umwenda wa BRD urenga miliyari eshatu watanzwe ngo hubakwe Dove Hotel ya ADEPR.

Bwavuze ko abaregwa barigishije ariya mafaranga bishyura ibikoresho bya baringa, aho bwatanze urugero rwa miliyoni 32 zishyuwe iduka ricuruza ibikoresho by’ubwubatsi nyuma uwari ushinzwe ubwubatsi akajya kuyagaruza ngo abayobozi barayashaka.

Hari kandi amafaranga yahawe abandi batakoze imirimo, aho uwitwa Twizeyimana Emmanuel yahawe miliyoni 10 zo gusakara igisenge cya Hotel kandi byarakozwe n’abandi. Uyu yasabwe na Sindayigaya kuyasubiza yemera gutanga agera kuri miliyoni zirindwi abwiwe ko Tom Rwagasana azishaka.

Ubushinjacyaha bwasabiye Tom Rwagasana gufungwa by’agateganyo kuko hari umukozi wakoraga isuku witwa Uwimana Jean wanyuzwagaho amafaranga akayabikuza akayaha abayobozi b’itorero na we arimo.

Uyu ngo yanyujijweho sheki zirimo iya miliyoni zirenga 200, akaba yarayabikuzaga rimwe akayaha abayobozi mu ntoki ayandi akayaha abashoferi barimo uwa Rwagasana ngo ayabashyire.

Mu kwiregura, Tom Rwagasana wari ufite abunganizi babiri ariko umwe akangirwa kumuburanira kuko atishyuye amande yaciwe n’urukiko, yasobanuye ko kuba yaragiye asinya ku masheki yari abifitiye ububasha, ahubwo agasaba ko abahabwaga ayo mafaranga babazwa icyo bayakoresheje kuko we yasinyaga ibyateguwe n’abandi babishinzwe.

Yahakanye ibyo aregwa byose ashingiye ku bugenzuzi bwakozwe n’ikigo mpuzamahanga kibifitiye ububasha kandi inteko rusange y’itorero yemeje uyu mwaka.

Yagize ati “Nta mafaranga yigeze anyerezwa, dufite amabwiriza atugenga y’ubugenzuzi bw’imbere mu itorero n’inyuma.”

Abunganira abaregwa bose bikomye abatangabuhamya bashingirwaho n’ubushinjacyaha, bagaragaza gukeka ko iki kibazo gifite ikindi kicyihishe inyuma cyane cyane amatiku yabashaka kuyobora itorero, cyane cyane komisiyo nzahuratorero.

Basabye ko bamwe mu batangabuhamya bakorwaho iperereza, abo bunganira bakarekurwa kuko amafaranga basinyeho yakoze mu bikorwa by’itorero atari mu nyungu zabo.

Rwagasana yasabye kurekurwa kuko amaze icyumweru mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal arwaye, ndetse yatanze impapuro za muganga zemeza ko akeneye gukomeza gukurikiranwa. Mutuyemariya wari Umubitsi we yasabye ko yarenganurwa kuko ari we mugore wa mbere wagiye mu buyobozi bwa ADEPR mu myaka 77 imaze.

Straton Niyitanga ushinzwe ivugabutumwa ushinjwa kuba yarahawe amafaranga ariko ntagaragaze icyo yakoze n’abo yayahaye. Yabwiye urukiko ko rwamurekura kuko yumva adakwiye kuzira amatiku ari mu itorero.

Yagize ati “Ndumva urukiko rwakoresha ubushishozi nkarekurwa sinzire amatiku n’inzangano ziri mu itorero.”

Ni urubanza rwitabiriwe n’abantu benshi ku buryo icyumba cy’iburanisha cyuzuye bamwe bagakurikirana urubanza bahagaze. Imyanzuro ku ifungwa n’ifungurwa izamenyekana ku wa 25 Gicurasi 2017 saa kumi.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Michel Joseph - 24/05/2017 saa 11:08

ADEPR weeee!!!!! igihe kirageze ngo umenye ko nubwo wari warigize umusozi udatererwa, ko noneho ubu ugiye kuba nk`igiti gikokoye amashami bityo, uwakuremye akajya yaguteraho andi yishimira akorana n`amababi n`imizi byacyo, bityo imbuto zikabona aho zifata kandi zikaryohera abahisi n`abagenzi!!!! N`uwihishe inyuma y`isi azavanwayo amenye ko Iyamuremye itagira umupaka. Ubugenzacyaha bw`isi bukora ibyo ubugenzacyaha bw`Ijuru bwarangije kuzuriza file. Buri wese kandi afite iye mu ijuru. abo ba malaika, ntibacikwa n`uwo ari we wese kuko na Lucifer, atabuhonotse!!! Yewe Samusoni weee!! waburiwe kenshi ko Delila umukobwa w`Abafilisiya yarangije kukugota, uranga ukurikirana ubwiza bwe maze agusinziririza ku bibero bye aribyo faranga, butunzi bw`iyi si, itegure rero kuko utumviye umuburo wa hahandi i Gihundwe y`icyayoze ari ururembo rwa Cyangugu, mu mwaka wa 2004!!! HARAKABAHO UBUTABERA!!!!
Kanda hano umusubize

Peter - 24/05/2017 saa 10:37

Tom yagiye atanga kenshi sheki zitazigamize akijya ku buyobozi bwa ADEPR ntihagira umutunga urutoki hari amadene menshi yari afite byasohotse no mu binyamakuru bitandukanye izo sheki bazigaragaza,ikindi agenda akangisha abantu pistolet ntiwigeze agira icyo umutwara ,ndibuka igihe abandi bose basize telephone hagiye kubaho kubonana na President wa Repubulika ,ariko dutangazwa nu uko we batayimwambuye ari gutelefona hari kuri Stade ,n'ubundi rero bazamufungura.Niushake mwiyakire Umuntu uyoboza Itorero imbunda n'inkoni se.Ninde wagira icyo amutwara
Kanda hano umusubize

ukuri - 24/05/2017 saa 05:35

Uwiteka ntashobora kwibagirwa amarira y'abakene , imfubyi n'abandi bamuririye kubera ibikorwa byabanyuze mumaso bidatunganye , kandi Imana niyo ifite imanza zitabera , ninayo mpamvu izashoboza abacamanza , bagaca ziriya manza neza , uwo Imana izabona ko arengana , izabashoboza babigaragaze . Umuhanuzi Amos yabivuze atya , Nimvumve yemwe abashaka kumira abakene , n'abashaka guca abatindi bo mugihugu , mukavuga muti '' Mbese Ukwezi kuzijima ryari ngo tugure imyaka , n'isabato irashira ryari kugira ngo duhununure ibigega by'ingano , dutubye efa , dutubure shekeli , , tubeshye iminzani y'uburiganya , tugure abakene ifeza n'abatindi tubagure inkweto kandi tugure n'inkumbi z'ingano zabo ''' niko Uwiteka avuga ( Amos 8 : 4 - 6 ) !!!!!! Bazabona ishyano kandi n'abandi bifuza kugezwa mumyanya no kwigwizaho inyungu , bakirengagiza inyungu z'Uwiteka Imana yo mu ijuru nabantu bayo n'Itorero ryayo .( 2 timotheo 3 : 1 - 17 ) . Amen .
Kanda hano umusubize

ukuri - 24/05/2017 saa 05:17

Bene Data nimureke dutuze , dutegereze imyanzuro y' urukiko kuko nta muntu n'umwe muri twe ufite ububasha bwo kurwanira Imana yo mu ijuru ishyaka . kandi niba bariya barayigomeye , bakaba ba nyirabayazana bo gusebya umurimo n'Itorero ryayo , nayo izabihanira ibinyujije munzego yihitiyemo ko ziyihorera . Amo 2: 12 - 16 ; 1 : 9 - 13 . Imana ntikunda akarengane umuntu wese yakorera abandi ( Amos 5 : 9 - 13 ). n'abandi kandi Imana yaba iteganya , gukoresha nabo babonereho , bajye bakorera Imana , batinya kandi bahinda imishyitsi . ( amos 6 : 14 ).
Kanda hano umusubize

manzi - 23/05/2017 saa 18:52

Usibyeko njye mbona Atari bari ya bonyine gusa bariya no ba kizigenza naho Bamwe muba Regionaux ,Abashumba( uture re& Paroisse) Torero ry'Imana ni uko ryubatse Ku rutare nyine ubu ndi mwari mwaryinjiriye naho tw e Abanyetorero ukuri turakuzi Nta ngoma mbi mu Itorero twa gize nkiyi ya Rwagasana na Sibomana na Mutuyemariya
Kanda hano umusubize

emy - 23/05/2017 saa 17:16

wowese unshaka nkande Uzi niyo biva uretse kwandika gusa ntanayo watanze yemwe abayatanze ntibavuga urwango mwanga ADEPR Imana iyikunda inshuro nyinshi mwitonde naho wowe uvuga amarangamutima wowese uvuze amaranga mana?mwacecetse ko nabatwiciye abantu bamwe basenyeraho abantu insengero bagisenga?
Kanda hano umusubize

samuel - 24/05/2017 saa 09:25

ubuse wowe uravugiki! abakwichiye,wowe kutavuga abowicyiye! ubuse uvuziki!
Kanda hano umusubize

rweru - 23/05/2017 saa 16:02

erega bamwe babonera ingororano bakoreye bakiri mu mubiri?Uzi ngo bariya bavandimwe bahagaz'imbete y'itorero barimo bavuga?ndabagutuye,bari bazi kuvugana akaminuramuhini!!!iiiiii basaga n'abari munsi y'ijuru risakaye,uz'imyenda basigiy'imidugudu?
Kanda hano umusubize

ngizimana amani - 23/05/2017 saa 15:24

njye ndabona uko buriwese yakoze nabi vugekuko niba hari amaboko ya bakirist bariye ni bishure kuko ijambo jy'Imana rivuagako uko wagenje niko uzagenzwa ni bavuge aho uwo mutungo wagiye
Kanda hano umusubize

Mugisha Aphrodis - 23/05/2017 saa 13:59

Guca Urubanza Biragoye Ariko Barye Bari Menge!
Kanda hano umusubize

jean claude barigira - 23/05/2017 saa 13:43

None se niba amafaranga yari ayo kwushyura ideni shek basinye zari izo kwishyura? niba barishyuye babigaragaze niba batarishyuye babiryozwe kandi amafaranga y'abaturage agaruzwe
Kanda hano umusubize

maik ai - 23/05/2017 saa 10:17

abari kurira mwihangane ntakundi byagenda naho kuvuga NGO Salle nziza hhhhhhhh ibyo se bimariye iki Imana erega uko wagenje Niko uzagenzwa ibyo wakoze bizakugarukaho mwihangane soma neza Obadiya 15
Kanda hano umusubize

mureke dusengere itorero ryacu Imana irinde umwera mwaryo.
Kanda hano umusubize

jean - 23/05/2017 saa 06:39

Bene Data mureke dutuze dutegereze gusa mu bantu benshi ntihabura uruntu runtu. Mu byukuli ntago byabura cyane bitewe nubukene buri mwitorero. Iyo umuntu abaye umuyobozi burya ni ibibazo aba agiye kwikorera. Nibatuze nimiryango ituze itorero dutekane ahubwo tubasabire ngo Imana ibafunguze bajye gukorera imiryango ndetse nitorero ryacu muri rusange. Naho ibikorwa byo usibye inzangano namatiku, byo birahali kd birivugira pe! Ndashimira Imana yabakoresheje natwe itorero ryacu rikamenyekana. Abatabizi mumenye ko ubu mu gihugu usibye Convetion Center. Dove hotel niyo ifite salle ya mbere nziza kd nini mu gihugu yujuje ibisabwa byose bya salle especially finishing and sound proof. Mwihangane tuve mu matiku tujye dusura ibikorwa byiza byitorero dushime Imana kubwibyo tugezeho byose kd byiza naho abacantege bo Yesu azarinda agaruka bagihari kdi Rwose nkabakristo twishimire aho tugeze mwiterambere ubundi tubasengere bave muri gereza kuko nigisebo kwitorero muri Rusange. Ikindi kubera wenda ubumenyi hali igihe umuntu yakora amakosaTubasabire kugirango amakosa yo mu kazi yaba yarakozwe Imana ibeze. Ntimukuke imitima twizere Ishoborabyose kd niyo nyiritorero. Ubuntu bube muri mwe!
Kanda hano umusubize

MUNYAZIKIYE JEAN de DIEU - 23/05/2017 saa 07:15

Ugaragaje Amarangamutima Ibimushonja Birahari Ahubwo Ihangane Kubwumuntu Wawe
Kanda hano umusubize

KALISA - 23/05/2017 saa 07:59

UGARAGAJE KO NAWE AHUBWO WAYARIYEHO KABISA. USHATSE KUVUGA KO NTAMAFRANGA YANYEREJWE SE? TOMY NTAWE UTAMUZI KO ANAFITE ABAGORE BABIRI AHUBWO
Kanda hano umusubize

rozamariya - 24/05/2017 saa 04:25

Ngo Itorero ryanyu niryo rifite salle nziza?............hahahaha, nari ngize ngo itorero ryanyu niryo rifite abakristo beza abandi bareberaho, badakekerwa kunyerereze? ni akaga... Yesu ntashimishwa na salle nziza ashimishwa n'imitima myiza.
Kanda hano umusubize

Nsengimana Jean - 25/05/2017 saa 15:12

Uwiteka imana nyiringabo ibe mu ruhande rwacu,nuko rero ntidukwiriye guca imanza kuko uwo atariwo murimo twatorewe,naho ubundi abavandimwe bacu tubasabire kumana,kuko niyo ica urutabera,ariko niba hari icyo bishinja kumutima wabo,bahamanye n'amategeko n'amateka y'imana yabo,hanyuma biburane kumategeko y'abantu batekereza ko nayo imana yaba yarayagizemo uruhare rurerure.kandi ahubwo basabe kuburana bari hanze kugirango babone n'umwanya wo kujya imbere y'uwiteka bashishimure ibishura byabo imbere y'imana nayo izabumva.
Kanda hano umusubize

emy - 22/05/2017 saa 16:11

ariko ndumiwe nuko nyine ntawabaza ubutabera bwacu buriya babona batarenganya bariya Bantu koko buriya Saluto baravuga ngo amafranga yahawe nibo bamugenzura kweri cyangwa ngo tom yasinye sheki gusinya se sinshingano ze nibabaze abayakoresheje ese Audite bakoze ntiyabigaraje mbona harinzego zivogera amatorero yacu uko zishakiye bose banyereza anganiki byose yesu naza azabisobanura mwiturize ubutabera bwo mwisi ntabwo mwidusenyera itorero nayacu twatanze ntituzacikintege abazicitse ntazo bagiraga nukuri abayobozi bacu bakoze ibintu byinshi baciwe intege naba sanibarati kandi nabaga amakosa ndagirango mbabwire imodoka agenda ikora impanuka kandi gutsindwa urugamba sugutsindwa intambara
Kanda hano umusubize

KALISA - 23/05/2017 saa 08:00

NDABONA AHUBWO NAWE WABA UZI UKURI KWABYO. BAGUSHAKE UGIRE ICYO USOBANURA
Kanda hano umusubize

claude - 22/05/2017 saa 14:06

Ukuri kuzajya ahagaragara gusa ntabyera dede
Kanda hano umusubize

ukuri - 24/05/2017 saa 05:47

Amos 8: 4 - 6 Imana ntikunda akarengane kandi yitura umuntu wese bitewe n'ibyo yakoraga . 2 timoteyo 3 : 1 - 17 . Dukorere imana dutinya kandi duhinda Imishyitsi .
Kanda hano umusubize

- 24/05/2017 saa 13:28

Mwese nimutuze ukuri niko kuri imbere. Usabwimana Samuel mwibuke uburyo mwamuvuze. Ntawe uneza abantu. Byose nimwe Mwabibwiwe. Haricyo yari abatwaye. Ahubwo musenga mutajya mumoshya
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X