Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ubwitabire bw’abakunzi ba Queen Cha i Huye,intandaro yo gukomoza ku by’igurwa ry’abafana mu bahanzi bari muri PGGSS VII

Mu gitaramo cya Primus Guma Guma Super Star cyabereye i Huye kuri uyu wa Gatandatu tali 20,umuhanzikazi Queen Cha avuga ko yatunguwe n’abafana bamugaragarije urukundo anaboneraho kubashimira uburyo bamushyigikiye nyamara nta kiguzi uretse kuba bakunda ibyo akora.

JPEG - 54.7 kb
Queen Cha ubwo yari ku rubyiniro i Huye

Uyu muhanzikazi ubwo yageraga ku rubyiniro mu gitaramo cy’i Huye yagaragarijwe urukundo n’abafana bitanga isura y’urwego rw’umuziki agezeho,akanashimangira ko yiteguye gukora ibirenze ibyo yakoreye i Huye mu gihe azaba ari i Gicumbi kuri uyu wa Gatandatu.

Aganira na Imirasire.com yavuze ko iyo hataba abafana aba atari ku rwego agezeho ubu icyakora ngo hamwe no gukora cyane byamufashije kwigarurira imitima ya benshi nkuko byagaragaye muri stade ya Huye n’ubundi habereye iki gitaramo cya mbere cya PGGSS VII.

Ibi kandi byatumye akomoza ku bikomeje kuvugwa ko bamwe mu bahanzi bari muri iri rushanwa kuri iyi nshuro ko bagura abafana nyamara ataribo bakunda bityo bakabashyigikira kuko hari ubwishyu bemerewe,uyu muhanzikazi we ashimira abamushyigikiye bakamwereka urukundo biturutse ku mitima yabo ntakiguzi.

Abajijwe ku byo kugura abafana bivugwa niba byaba ari uburyo bwiza abahanzi bakoresha ngo bibafashe kugera kure cyangwa kuba batwara igikombe, yashimangiye ko nubundi uwabagura agakora nabi bitatuma atsinda,ahubwo ibyiza asanga umufana nyawe ari ugaragaza urukundo kurusha uko yagurwa.

Akurikije uko yigaragaje i Huye,Queen Cha ngo byahaye imbaraga zo gutegura imikorere idasanzwe mu bindi bitaramo biteganyijwe by’umwihariko ikizabera i Gicumbi kuri uyu wa Gatandatu taliki 27.

Yagize ati”Urukundo nagaragarijwe i Huye rwatumye ngira imbaraga zo kurushaho kwitegura ibindi bitaramo cyane cyane ikizabera i Gicumbi ,uko iminsi ishira niko umuntu akomeza gushyiramo imbaraga.”

Mugemana Yvonne uzwi nka Queen Cha yitabiriye iri rishanwa nyuma y’uko asimbuye itsinda rya Charly na Nina ubwo bari baryikuyemo ku mpamvu zabo bwite bityo aziba icyuhu cyabo dore ko ariwe wabakurikiraga mu majwi ubwo hatoranywaga abahanzi 10 bagombaga kuryitabira.

Yamenyekanye cyane mu ndirimbo ze nka Umwe Rukumbi yafatanije na Rider Man hamwe n’izindi nka Isiri ndetse na Kizimyamwoto, kugeza ubu akaba ashimangira ko akataje mu muziki .

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

havugimana - 22/05/2017 saa 18:01

gusayariyambayeneza
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X