Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umuhanzikazi Ariana Grande yahuye n’uruvagusenya mu gitaramo yakoreraga i Manchester

Ariana Grande yahuye n’uruvagusenya ubwo yakoraga igitaramo mu Bwongereza aho umwiyahuzi yaturikije igisasu mu nzu yakoreragamo icyo gitaramo umubare w’abantu benshi bahasiga ubuzima abandi barakomereka.


Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 22 Gicurasi 2017 nibwo amakuru y’incamugongo yamenyekanye mu bitangazamakuru bitandukanye ko abantu 22 batakarije ubuzima mu gitaramo cy’uyu muhanzikazi naho abandi 59 bagakomereka.

BBC itangaza ko igisasu cyaturikiye mu mujyi wa Manchester ahagana saa yine z’ijoro ubwo uyu muhanzikazi w’umunyamerika yari arangije igitaramo yakoreye ahazwi nka Manchester Arena mu gihe abantu bisuganyaga ngo batahe.

Ariana Grande w’imyaka 23 yanditse kuri Twitter ye ko yababajwe niyo sanganya ndetse aboneraho kwihanganisha abakunzi be.

yagize ati “ndababaye ku bw’iyi sanganya ndiseguye.” ibi byatumye uyu muhanzikazi ukiri muto asubika ’ibitaramo yise ‘The Dangerous Woman Tour’ yagombaga gukorera mu bihugu bitandukanye mu mwaka wa 2017.




Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X