Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Nyaruguru: Inkubiri yo kwegura mu bayobozi yongeye, ES w’akarere yeguye

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyaruguru Kayitasire Egide yeguye kuri iyi mirimo avuga ko ahagaritse izi nshingano ku mpamvu ze bwite.

Ubuyobozi bw’akarere buravuga ko bwakiriye ubu bwegure.

JPEG - 33.9 kb
Kayitasire Egide wamaze gutangaza ko yeguye ku bunyamabanga Nshingwabikorwa bw’akarere

Kugeza ubu nta mpamvu ifatika uyu munyamabanga Nshingwabikorwa yagaragaje mu ibaruwa yo kwegura kwe gusa avuga ko yeguye ku bushake bwe.

Kwegura k’uyu muyobozi byemejwe n’umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru yabwiye itangazamakuru ko ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere yaraye yakiriye ibaruwa y’ubwegure bw’uyu wari umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Nyaruguru.

Habitegeko avuga ko yakiriye neza ubu bwegure bw’uwari usanzwe amufasha mu buyobozi bw’akarere ndetse ko atabusubiza inyuma.

Ati “ Biriya byo kwegura ni ibintu bisanzwe iyo umuntu abishatse aregura….ntabwo umuntu yashaka kwegura ngo ubimwangire.”

Mu minsi ishize humvikanye ubwegure bw’abayobozi mu nzego z’ibanze zitandukanye, bavugaga ko babonaga batagishoboye kugendera ku muvuduko w’ibikenewe kugerwaho.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Iyakaremye - 23/05/2017 saa 15:02

Mamweguje wangu
Kanda hano umusubize

Rupfu - 23/05/2017 saa 12:30

Nkindi shahu jya wiyandikira wicecekere, uwaguha ngo ugakore kariya! Amatiku gusa!
Kanda hano umusubize

eddy - 23/05/2017 saa 07:59

aye amaze kuyakuramo niyigendere amafaranga atangiye kuba make muturere
Kanda hano umusubize

Abu Ziad Al Kigali Ibn Massud - 23/05/2017 saa 07:42

Ayo Ma Card Mabi Nasohoke Natwe Twinjire
Kanda hano umusubize

Mugisha - 23/05/2017 saa 13:32

Blavo!!! Sir, Egide. Wari Umugabo Kbs Mukuturya Mumibare Pe!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X