Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Bagiye kumara hafi imyaka 3 bishyuza agahimbazamusyi bakoreye muri komisiyo y’amatora batarabona


Bamwe mu bakorerabushake b’amatora bakoreye komisiyo y’igihugu y’amatora baratangaza ko kuva mu 2014/2015 ndetse na 2016 batarabona agahimbazamusyi bemerewe. Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora Kalisa Mbanda akaba atangaza ko ibibazo byabo bigiye kubonerwa ibisubizo mu minsi ya vuba.

Bamwe mu baganiriye na Imirasire.com batashatse kwivuga amazina bavuga ko ikibazo cyabo ntaho batakijyanye ariko batarabona igisubizo bo bakaba bakeka ko iki kibazo cyaba cyarirengagijwe.

JPEG - 58.9 kb
Prof Kalisa Mbanda Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora

Umwe mu bakoreye akazi Komisiyo y’Igihugu y’Amatora avuga ko ibafitiye umwenda uva mu mwaka wa 2014/2015 ndetse na 2016, aho bakoze ariko bakaba hari amafaranga batabonye bitewe n’uko uburyo Komisiyo yabishyuragamo bwahindutse.

Uyu muturage agira ati “Komisiyo yaje guhindura uburyo yatangagamo agahimbazamushyi k’abakorerabushake, ihagarika kuyabaha mu ntoki ikajya iyanyuza kuri nomero ya konti zabo, ngo bamwe bagiye babona amafaranga abandi ntiyabageraho.

Avuga ko igihe cyose batakambiye Komisiyo y’Amatora bayisaba kubishyura ariko ngo bagiye kwinjira mu matora ya Perezida batarishyurwa.

Uyu muturage utarashatse kwivuga amazina watanze aya makuru , avuga ko Komisiyo y’Amatora imufitiye umwenda w’amafaranga y’u Rwanda ku 195 000, kuko ngo ubwo abandi babonaga amafaranga kuri konti zabo, ababonye menshi bahawe hagati y’amafaranga ibihumbi 230 na 240, ariko we ngo yabonye amafaranga 50 000 gusa, kandi ngo hari n’abandi bakorerabushake bagenzi be hirya no hino mu gihugu bategereje kwishyurwa.

Ati “Icyo kibazo twaje kukibaza abaduhagarariye ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, batubwira ko gisangiwe n’abantu basaga 800 mu gihugu hose, kandi ko bazagikemura ariko n’ubu gisa n’ikibagiranye kugeza ubu, dusa n’abanarambiwe kukibaza kuko nta gisubizo kirabonerwa kugeza ubu.”

Avuga ko icyo bifuza ari uguhabwa amafaranga bakoreye kubera ko ngo bose uko ari 800 bakoze Raporo bazoherereza ku Turere ariko ntacyazikozweho.

Prof Kalisa Mbanda Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora avuga ko uyu mwenda bawuzi, ariko ngo ntabwo umaze iriya myaka yose ivugwa.

Aganira n’Itangazamakuru kuri uyu wa mbere yagize ati “Umwenda turawuzi ariko nta kibazo kimaze imyaka ibiri cyangwa itatu, icyo ni igihuha. Cyakora wa mugani nzi ko hari umwenda uhari kubera ko ibyo twagombaga kubagezaho byatinze kubera amabwiriza mashya ya Banki (BNR) atubwira ko amafaranga yose agomba kunyuzwa muri banki.”

Prof Mbanda agaragaza ko uburangare bwaturutse ku kuba bamwe mu bishyurwaga badafite za Konti muri Banki abandi bafite Konti muri SACCOs bakaba bataramenya kuzikoresha neza, abandi bagasabwa Lisiti bakazandika nabi, abandi badafite Konti bakandikaho iz’abavandimwe babo cyangwa abagore babo bigateza akavuyo mu kubagezaho ibyo bagenewe.

Yagize ati “Byaratinze, bwa mbere mu kiciro cya mbere byaradutindanye tubitunganya, ariko ubu ngubu ntabigejeje ku mezi menshi tugifite nk’ibirarane.”

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, abajijwe umubare w’abo bafitiye ideni, yasubije ko ari bake ndetse badashobora kuba bagera kuri 800.

Ati “Twashyizemo imbaraga kugira ngo umukozi wacu aho ari icyo kibazo agikurikirane atubwire neza abakorerabushake bashobora kuba bafite icyo kibazo tugikurikirane. Ni uguhandura byatangiye bidutunguye kandi bitangira nabi kuko bitari bimenyerewe, ariko birumvikana uko biri kuko biha Abanyarwanda umurongo wo kugira Konti muri Banki, ni ikintu cyiza gituma bashobora kubika, bakazigama, bagashaka n’inguzanyo ibyo birumvikana, ariko kugira ngo bitungane iteka bisaba igihe.”

Ku gihe iki kibazo kizarangirira, Prof Mbanda yabwiye itangazamakuru ko n’uku kwezi kwa gatanu gushobora kurangirana na byo.

Iki kibazo kivuzwe mu gihe habura amezi atageze kuri atatu ngo mu Rwanda habe amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba tariki ya 3-4 Kanama.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Faustin - 23/05/2017 saa 17:50

Umwaka ushize havugururwa itegeko shinga nta natanu baduhaye!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X