Monaco cosmetics

RDC : Intambara yongeye gututumba

Igihugu cy’Angola kimaze gushyira abasilikare bacyo benshi ku mupaka ugihuza n’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Abakurikiranira hafi politiki yo mu karere k’ibiyaga bigari, bakaba basanga icyo gikorwa gihishe umugambi ukomeye wo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Joseph Kabila.

Mu gitondo cyo ku cyumweru taliki ya 21 Gicurasi 2017, mu gihe kitarenze amasaha 2, ingabo nyinshi zirwanira ku butaka z’igihugu cy’Angola zari zimaze kugota umupaka icyo gihugu gisangiye na Congo (RDC).

PNG - 454.2 kb
Intwaro ziremereye zatangiye gushyirwa ku mipaka ihuza Angola na RDC

Izo ngabo za Angola zikaba zitwaje intwaro ziremereye zirimo imbunda nini zitera ibisasu biremereye. Izo ngabo z’Angola zabanje kugota umupaka w’uburengerazuba icyo gihugu gisangiye na Congo, amakuru ava muri ako karere yemeza ko n’umupaka Angola isangiye na Congo ahagana mu majyaruguru ashyira uburasirazuba, naho Angola yahohereje ingabo nyinshi.

Ikinyamakuru lalibre.be » cy’ababiligi, cyemeza ko komisiyo ishinzwe ibibazo bya gisilikare mu nteko ishingamategeko y’Amerika, yatanze uburenganzira ku gihugu cya leta zunze ubumwe z’Amerika bwo kugurisha intwaro zikomeye igihugu cy’Angola.

Kuva icyo cyemezo cyashyirwaho umukono ku wa gatatu taliki ya 17 Gicurasi uyu mwaka, Angola yahise itangira ibikorwa byo kohereza abasilikare bayo ku mupaka bahuriyeho na Congo.

JPEG - 50.1 kb
Ministre w’ingabo z’Amerika Mattis ari kumwe na ministre w’ingabo z’Angola Joao

Amasezereno yo kugurisha intwaro ku gihugu cy’Angola yashyizweho umukono na Ministre w’ingabo z’Amerika Jim Mattis hamwe na ministre w’ingabo z’Angola Joao Lourenco.

Igihugu cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika kikaba kidashyigikiye imyitwarire ya Joseph Kabila ukomeje kwigundiriza ku butegetsi kandi manda ye yararangiye.

Abahanga muri politiki y’Amerika bakaba babona icyo gihugu gishaka guha ubushobozi n’uburenganzira igihugu cy’Angola kugirango gikemure ibibazo by’ubuyobozi bwa Joseph Kabila muri Congo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Masumbuko - 29/05/2017 saa 14:33

Haricyo abazungu batazi .Twe abatutsi ntabwo tumeze nka ziriya nterahamwe zatumariye ababyeyi. Nibashaka kudukura mu gihugu cyacu tuzakigira umuyonga kandi tuzavamo abaterroristes baruta abo muri Libya na Somalia. Bazibeshye bakore k,umusaza wacu.
Kanda hano umusubize

maziri - 27/05/2017 saa 15:35

Erega ndabona turi mu bihe bya nyuma! Abiyita abanyabwenge kurusha abandi murajya he?ko ibyanyu byasubiwemo.Mwakwemeye mukarya ayo mwakoreye ubundi mugahigamira abandi.Ngo hari abafite amaso ntibabone n'abafite amatwi ntibumve.Usibye Kabila n'abandi rurabagera amajanja.
Kanda hano umusubize

Niringiyimana - 2/06/2017 saa 03:42

Erega ubuyobozi buraryoha ariwowe? gusa biteye ikibaza none aba ariwe ushaka ubuzima byiza wenyine? gusa nuko yanga kuvaho neza umusivire akabigengeramo, ahaa!!
Kanda hano umusubize

desire - 25/05/2017 saa 08:46

mubabarire abaturage nikera barambiwe intambara ndabwira ababifitemo uruhare
Kanda hano umusubize

- 25/05/2017 saa 08:39

gufata kabira biroroshye America nibabarire abaturage
Kanda hano umusubize

- 4/06/2017 saa 20:44

Pourqu'oi arête Kabila?
Kanda hano umusubize

saiba claude - 25/05/2017 saa 06:05

Mwese mwakoze kuko mwatanze ibitekerezo byanyu binyuranye,nanjye nabisomye numva nabagezaho icyanjye mbabaza. Ese abanyagitigu muvuga urugero: SADAM HUSSEN, GADAFI Etc.... bavuyeho ubu nibwo bimeze nezaaaaaa mubihugu byabo. inama ntanga mukore mwiteze imbere ubundi buriwese mwifurije umugisha mubyo akora,abashaka kurwana mubarekere ababashuka bazigira kubiri muri Somalia,libya,irak,afganistan, nahandi.nyuma bazahuza natwe twifuza amahoro atava kubanyamahanga bamaze kubona.
Kanda hano umusubize

Augustine - 25/05/2017 saa 07:22

Sadam, na Kadafi ntago ari zo ngero zabanyagitugu ahubwo ni inzirakarengane. Imana ibahe iruhuko ridashira, baruhukire mumahoro y'Imana. Ubutaha ujye utanga abandi apata abo kabisa
Kanda hano umusubize

Michel Joseph - 26/05/2017 saa 05:53

Ndasaba Imana Rurema, yo Nyiri ibihe byose, kugota u Rwanda ngo ntiruzongere kubamo intambara imena amaraso y`abaturage. Ndasabira buri wese ngo yumve ko Uwiteka yamuremeye gukiza atari ukwica, ko yamuremeye kubaho atari ugupfa nk`isazi, ko yamuremeye gutekereza kugirira abandi neza, kubitaho, kubafasha, kubakunda, atamuremeye kubica,...wowe mwene Data Musirikare, nubwo wigoshijwe kwica, ariko wigishijwe no gukiza. Iyo ni yo mission yawe yambere wahawe ukiremwa, kugeza uyu munsi ukaba ukiriho na we utarishwe. Haranira rero kurwanya uwo ari we wese washaka gukuraho ubuzima bw`undi, na we kandi wirinda gukuraho ubw`abandi. Uwiteka zahana uwo aro we wese ugerageza gukuraho ubugingo (amaraso) bw`umwana w`umuntu. Buri wese azabazwa ibyo yakoze, byaba bikorewe mu mwijima cg mu mucyo, byose bizamushyirwa imbere ku karubanda.
Kanda hano umusubize

AIME MATHIAS - 24/05/2017 saa 07:14

KABILA YEBELA
Kanda hano umusubize

simbi - 24/05/2017 saa 06:29

Imirasire ntugace igikuba. Aya makuru wayavanye he? Kuri iyi si ya Mungu ni www.imirasire.com itangaje aya makuru
Kanda hano umusubize

Gusubiza SIMBI - 25/05/2017 saa 07:55

Ahubwo wowe ntabwo usoma kuko aya Mukuru arashaje
Kanda hano umusubize

Gusubiza SIMBI - 25/05/2017 saa 07:55

Ahubwo wowe ntabwo usoma kuko aya Mukuru arashaje
Kanda hano umusubize

Olivier - 25/05/2017 saa 18:39

Aya makuru nayumvise kuri Video y'umunyecongo ahari birashoboka ko ariho imirasire yayakuye gusa ntawamenya ko ari ukuri cyangwa ibihuha.Bisaba gutohoza.
Kanda hano umusubize

isirikoreye jean de la terre - 24/05/2017 saa 04:10

sha i dog imenya indi ndabona urusha uwo utuka ubudog uri idog iruta izindi kuko kabira ntaho muhuriye kuba umutuka iyaba waruzi aho yakuye igihugu congo abayizambije barazwi si KABIRA fils.
Kanda hano umusubize

bizimanajanvier - 24/05/2017 saa 03:48

Nonebizogendagute?Kuburundi Ntamategeko Bugira?
Kanda hano umusubize

BADUKURIREHO AKOGASOZI KIGIZI IKIRUNGA ABANYAGIHUGU DUKENEYEKO YAVAHO NIRIJORO ABANABACU NIMITUNGO YACU BIRASHIZE KUBWUBUYOBOZI BWEBUBI NIBINDI....
Kanda hano umusubize

mugabo obed - 23/05/2017 saa 17:04

Abiyongeza za mandat , mu rarye Muri menge. Ibyo kwi korera ibiseke , mushatse mu bireke . Agapfa ka buriwe ni mouton
Kanda hano umusubize

- 24/05/2017 saa 18:02

Imbebayakurikiyakaryoshe munsiyibuye .irahakirira!heweyoba yahavanye inda yikabati!mwarimubizi?
Kanda hano umusubize

j.damascene - 23/05/2017 saa 15:49

arikogendabona kabira yarekura ubutegetsi abandinabo bakayobora cyangwase akongera akiyamamaza bamutora akayobora ibintu ni byisi twese ntawe uzabijyana.
Kanda hano umusubize

kweri - 23/05/2017 saa 15:44

uyu wiyise ab zaid ni interahamwe karahabutaka gusa ikintangaza ntizijya ziheba,zihorana urwango Ku mitima yazo ni nk'amashitani burya ngo ntashobora kwihana ngo atungane
Kanda hano umusubize

adof - 25/05/2017 saa 06:09

Name iyo muba interahamwe ntimuba mutangiye kumurana nibura Nazo ntizaryanye nkamwe
Kanda hano umusubize

adof - 25/05/2017 saa 06:09

Name iyo muba interahamwe ntimuba mutangiye kumurana nibura Nazo ntizaryanye nkamwe
Kanda hano umusubize

MUNYEMANA Epa - 23/05/2017 saa 14:53

Biragaragara ko KABILA adashaka kurekura ubutegtsi.Ariko igisubizo ntabwo ari intambara.Imana yanga abantu bose barwana.Abantu bose barwana,kimwe n'abiga kurwana,imana izabica bose ku munsi w'imperuka (Matayo 26:52;Yesaya 34:2,3).Kuli uwo munsi wegereje,imana izatwika intwaro zose zo ku isi (Zaburi 46:9),yice abantu bose bakora ibyo itubuza (Yeremiya 25:33),isigaze gusa abantu bake bayumvira,bature mu isi izahinduka Paradizo. Nubwo aho usengera batajya babikwigisha,nawe ukanga kwiga Bible,byisomere muli Imigani 2:21,22.Ntimugakeke ko ibi Bible ivuga ari imikino.Bizaba nta kabuza kuko nta buhanuzi bwa Bible butajya buba.Urugero,abantu bo ku gihe cya NOWA,imana yabasabye kumva ibyo NOWA yababwiraga ko imana igiye kubica kubera ko bangaga kumva ibyo NOWA yababwiraga.Igihe cyarageze,abantu bose bali batuye isi,imana irabica,isigaza gusa abantu 8 bumviraga imana (Matayo 24:37-39).Nubu niko bizagenda mu myaka iri imbere.Imana izica abantu bose barwana,bicana,biba,basambana,bibera mu byisi gusa ntibashake imana,barya ruswa,etc...Ku munsi w'imperuka wegereje,imana izamenagura ubutegetsi bwose bwo ku isi,ibuhe YESU abe ariwe utegeka isi yose izaba igihugu kimwe. Wabyemera utabyemera,bisome muli Daniel 2:44 na Ibyahishuwe 11:15.Mwishukwa n'ibi bibera mu isi.Ibintu bizahinduka byose.Ikibabaje nuko Miliyari/billions z'abantu bazicwa ku munsi w'imperuka,kubera kwanga kumva ibyo Bible ivuga (Yeremiya 25:33).Imana yaduhaye Bible ngo itwigishe,tube abantu beza,kandi itubwire uko ibintu bizamera mu myaka mike iri imbere (2 Timote 3:16).Niba nawe ubipinga cyangwa ukanga kubikurikiza,menya ko nawe uri mu bantu batazaba muli Paradizo dutegereje (2 Petero 3:13).Witekereza ibyisi gusa,kuko abibera mu byisi gusa,imana ibanga (Yakobo 4:4).
Kanda hano umusubize

ngabo - 24/05/2017 saa 15:28

None ko dawidi yigaga kurwana akica goriyati agatwara muka uliya akicisha umugabo we..kd ariwe kitegererezo cg yandikwa munkuru za bibiliya ubwo ataniye he nabo wavuze hejuru?
Kanda hano umusubize

Kongolo - 23/05/2017 saa 12:42

Ese kuki kabila we atavuzeko abakongomani bashakako akomeza kubayobora maze akubahiriza ubusabe bwabo?
Kanda hano umusubize

KABALO - 26/05/2017 saa 07:36

wowe wiyita kongolo iyo uvuga ngo kabila ko atavuze ngo abakongomani bashaka ko akomeza kubayobora ngo akubahiriza ubusabe bwabo urashaka kuvuga iki.reka kwitiranya ibintu.vuga icyo ushaka kuvuga ntacyo waba kuko nta nicyo wageraho .reka umusaza PAUL atoyobore kuko azi icyo gukora kiandi azi aho yakuye abanyarwanda nurwanda muri rusange.ushaka kumuvangira rero?????? uwagutsinze ntaho yagiye
Kanda hano umusubize

nkusi - 23/05/2017 saa 11:58

nyamuna intambara mwayiretse ko ntakiza cyayo ducyeneye amahoro
Kanda hano umusubize

innocent ngirabatware - 23/05/2017 saa 14:19

indambara ndacyimaze satani yashatsekwiganzura yesu amuneshakumugaragaro mureimaniyoizabirangiza
Kanda hano umusubize

Abu Ziad Al Kigali Ibn Massud - 23/05/2017 saa 08:35

Mukubite Iyo Dog Mujeri Ngo ni Kabira Yigize Umu Congoman Irajya He Bya Dorari Izabirira I Haye Ndabarahiye Erega Muraziko Imbwa Iturira Igiti Akayurije Igiti Iyo Gashatse Kayihanura Ngo Piii Wayibona Mubushorishori Uti Dore Intare Mugiti Abe Intwari Nka Khadafi Se Ntahunge!!! Karabaye Akaza Mujeri
Kanda hano umusubize

VIJAY BURUNDI - 23/05/2017 saa 12:51

YAMARA GUKEMURA IKIBAZO NTABW,ARI INTAMBARA.ABOBAZUNGU NTIBOREKA KUVUGUKO KUKO BARONDERA ISOKO Y,IBIGWANISHO VYABO.
Kanda hano umusubize

mubirigi jean - 24/05/2017 saa 10:53

MUJYE MUVUGA IBIRI KURWEGO RWANYU S.V.P! UMUNTU UTINYUKA AGATUKA UMUNTU NKURIYA NGO IDOG WOWE SE UBWO URIKI? UJYE UBANZA UTEKEREZE MBERE YO KWANJYWA NGO URAVUGA
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X