Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Umuhanzi Senderi ntagishaka kuvuga kuri Guma Guma

Senderi International ni umuhanzi wagiye urangwa n’udushya dususurutsa abantu mu bitaramo bya Guma Guma abenshi bakaba baba biteze uko azaseruka gusa icyatunguranye kuri iyi nshuro ya 7 y’iri rushanwa ni uko atagaragaye ku bw’impamvu yo kuba arengeje imyaka yafatiweho.


Mu gushaka kumenya icyo uyu mugabo ahugiyemo muri iyi minsi twamubajije igituma atacyumvikana cyane ku buryo asa n’ugiye kwibagirana,maze avuga ko ahari ahubwo itangazamakuru rikaba ritakimwikoza.

Tumubajije niba guceceka kwe byaba bidafitanye isano no kuba atakiri muri iri rushanwa, yabyamaganiye kure avuga ko afite ibindi bikorwa bitandukanye ariko akaba afite ikibazo cy’uko nta munyamakuru ikibitangaza.

Yabajijwe uko abona abahanzi bagenzi be bari muri irushanwa ndetse n’uwo ashyigikiye nyuma yo kubura amahirwe yo kurijyamo, maze avuga ko atagishaka no kumva ibyaryo ahita yigendera.

Yagize ati”Njyewe rwose mbaza ibikorwa byanjye ibyo bintu wibimbazaho.”

Icyakora mu byo yatangaje yari ahugiyemo ngo ni indirimbo ye nshya yitwa “Komeza Utuyobore”yahaye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akanasaba abakunzi be kuyumva no kuyireba dore ko ifite n’amashusho.

JPEG - 69.6 kb
udushya dutandukanye twagiye turanga Sendeli muri Guma Guma

Abamotari n’abanyamakuru nibo ku ikubitiro Senderi yasabye ko bajya bumva iyi ndirimbo haba mbere yo gufata ifunguro rya sasita na nyuma yaryo kuko nibo batambutsa ubutumwa mu buryo bubangutse.

Senderi ntiyabashije kugaragara mu irushanwa rya PGGSS VII nyuma y’uko mu ngingo zashingiweho hatoranywa abahanzi 10 bazaryitabira harimo no kuba umuhanzi atarengeje imyaka 35 y’amavuko ari nayo ngingo yakumiriye uyu mugabo kimwe na mugenzi we Danny Vumbi.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Samantha Lindsay - 23/05/2017 saa 11:39

Mzee Ipowere!!!! Njye Narinzi Ko Ziriya Makumyabiri Nimisago Zizatuma yakabangari Tuyitera rangi Mpya Itari Iya Pusini Ipoere Sogoku Matunda Iko Mbere
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X