Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Uwatozaga ikipe ya Sunderland yeguye agenda nta mperekeza

Nyuma yo gutsindwa umusubirizo n’amakipe atandukanye yo mu Bwongereza mu irushanwa rya Premier League,umutoza wa Sunderland yeguye agenda amaramasa aho nta kintu na kimwe yigeze asaba kuko yishinja amakosa.


Uwari umutoza w’ikipe ya Sunderland David Moyes yarangije gutangaza ko atazakomezanya n’iyi kipe yarangije kumanuka mu cyiciro cya kabiri muri uyu mwaka.

Ikipe y’injangwe z’umukara, yarangije shampiyona irushwa amanota 16 yose n’ikipe yanyuma mu zasigaye muri Premier League, aho yanaherukaga intsinzi ku kibuga cyayo kuri Noheri y’umwaka ushize wa 2016.

Abafana b’ikipe ya Sunderland kuva umwaka ushize bagiye bikoma Moyes bamusaba kugenda, gusa uyu wahoze atoza Everton na Man United agatangaza ko atazigera afata icyemezo kubera abafana ko we azagendera ku by’umuyobozi w’iyi kipe Ellis Short.

Uyu muyobozi w’iyi kipe, ni na we waje gutangaza amakuru yuko David Moyes yeguye nyuma y’umwaka atoza Sunderland, aho uyu muyobozi yaje kuvuga ko byababaje kuko yari umutoza ukora cyane, ndetse anongeraho ko Moyes yiyemeje kugenda nta kintu ahawe.

Asezera David Moyes w’imyaka 54 y’amavuko yashimiye ubuyobozi bwa Sunderland bwamubaye hafi anashimira abafana bakomeje gushyigikira ikipe akaba yizeye ko ngo bazasubiza iyi kipe mu kiciro cya mbere.

Umukino wanyuma Moyes yatoje Sunderland ni uwo baje gutsindwamo na Chelsea 5-1 aho yaje no kwemerera iyi kipe ko abakinnyi be bari buze kurenza umupira ku munota wa 26 kugirango Chelsea ibe yasimbuza John Terry ku mukino we wanyuma i Stamford Bridge.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X