Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Sinzibagirwa igihe Miss Shannel atuma ndara mu ntebe nkasinzira-Mike Karangwa

Umunyamakuru Mike Karangwa wamenyekanye cyane mu bitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda,asangiza abakunzi be ku by’ubuzima bwe yavuze ko atazibagirwa igihe yaraye mu ntebe zari ziri muri Studio yakoreragamo indirimbo nyuma y’uko iyo Miss Shanel yabaga ahageze nta wundi wabaga yemerewe kuba yagira icyo akora kuko yabaga yubashwe nk’umusitari ukomeye.

Aganira n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri taliki 23 Gicurasi 2017, Mike Karangwa yavuze ko mu myaka yashize ubwo umuziki nyarwanda ugezweho wasaga naho ugitangira abahanzi bamwe batangiye kumenyekana,yahuye n’uruvagusenya ubwo umwe muri abo (Miss Shanel) yageraga muri studio ahamusanze maze bikaba ngombwa ko aba yigijweyo maze uyu mwari akaba ariwe uhabwa umwanya kuko yar amaze kuba icyamamare bituma uyu musore arara mu ntebe burinda bucya ategereje nawe akorerwa indirimbo.

Yagize ati”Sinzibagirwa umunsi ndara mu ntebe za Studio ntegereje ko Miss Shanel amara gusoza indirimbo ye mu gihe yari aje ahansanga bikamuviramo kwigizwayo ari nabyo byatumye aryama mu ntebe.”

Yakomeje avuga ko mu gihe uyu muhanzikazi yabaga ageze muri Studio icyo gihe,ngo yafatwaga nka Afande ubundi uwo yaba ahasanze wese akigizwayo ubundi Shanel yamara gukora ikimuzanye bakabona kumukorera.

Icyakora icyaje kumushimisha nanone, ngo ni uko nyuma y’uko kurara mu ntebe kose, nyuma Imana yaje kumusiga amavuta mu gihe gito agatangira kumva uwo muhanzikazi amuhamagara akamusaba ko bakorana indirimbo.Ibi yabisamiye hejuru ntiyabasha kubyumva neza kuko icyo gihe yumvaga atabasha no guhambura udushumi tw’inkweto ze.

Agaruka ku mwuga w’itangazamakuru yaje kwisangamo atari abyiteze, yasangije benshi uko byamugendekeye ubwo yavugiraga kuri radio bwa mbere anasobanura uko yatangiye urugamba rwo kuzamura uruhando rwa muzika nyarwanda afatanyije na mugenzi we Ally Soudi.

Yavuze ko mu gihe yigaga mu cyahoze ari Kaminuza y’u Rwanda i Butare,yatunguwe no kumva ahamagawe ngo ajye gukora kuri Radio Salus nyamara atari azi n’aho iba kandi ngo mu byo yateganyaga ibyo ntibyari birimo.

Karangwa yavuze ko ubusanzwe ubwo yari umunyeshuri yibandaga mu by’amafilime yasohotse, indirimbo nshya, yewe ngo no mu kiganiro mpaka kuri iyo ngingo ntawajyaga umutsinda ariko ibyerekeye ubunyamakuru ntiyabiteganyaga.

Akigera kuri Radiyo nyuma yo gutozwa n’abanyamakuru barimo Emma Claudine,yageze kuri Microphone atangiye kuvuga yumva ari nk’ijuru rya karindwi agezemo ndetse ngo akajya yumva arimo no gusakuriza abantu akagerageza kuvuga gahoro cyane.

Akimara kumenyera rero ngo nibwo yatangiye kujya akora ibiganiro byibanda ku myidagaduro,mu gihe gito abona Ally Soudi araje barafatanya maze bakora ikiganiro cyiza anahamya ko cyari icyambere mu Rwanda icyo gihe.

Mu ngero yatanze ku muziki n’itangazamakuru by’icyo gihe yavuzeko byari bigoye kuko ngo mu gihe uyu munsi abahanzi aribo bajyaga gushaka abanyamakuru,icyo gihe ngo niwe wajyaga gushaka abahanzi ndetse yabahamagara ugasanga barakwepye kugirango batinyuramo kuko hari ibyo babaga batazi.

Mike Karangwa ubunyamakuru yabufatanyije n’ubuhanzi, indirimbo yamenyekaniyeho harimo nka Va kubintu,Nsasira na Fiesta mu gihe mu itangazamakuru yamenyekanye ubwo yari kuri Radio Salus,Radio Isango star na Radio Dix.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

gk - 24/05/2017 saa 08:10

ewana jama yarisize kbs, inzobe yo muri boutique ayiteza imbere
Kanda hano umusubize

Teogene - 23/05/2017 saa 12:18

None se disi ko umukorogo umwishe ndagira nte ?
Kanda hano umusubize

vivi - 27/05/2017 saa 11:12

mike na kera yahoze ari inzobe.twariganye muri kaminuza.sinzi rero niba koko yarirabyeho mukorogo
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X