Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Rulindo: Umugabo yahotoye umugore nawe ariyahura


Niringiyimana w’imyaka 22 yishe ahotoye umugore we Mukandayambaje bari bamaranye amezi ane bashakanye. Intandaro y’ubwo bwicanyi ikaba ari ikoreshwa ry’amafaranga y’ubukwe.

Ubwo bwicanyi bwabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 21 Gicurasi rishyira kuwa Mbere tariki 22 Gicurasi 2017, aho uyu muryango wari utuye mudugudu wa Gatwa wo mu kagari ka Bwimo ko mu murenge wa Rukozo mu karere ka Rulindo.

JPEG - 37.5 kb
IP Innocent Gasasira umuvugizi wa polisi mu ntara y’Amajyaruguru

Niringiyimana yishe umugore we amukebye ijosi hanyuma nawe ahita yimanika mu mugozi ariyahura arapfa.

Aba bombi bari bamaranye amezi ane babana mu buryo bunyuranye n’amategeko ariko bakaba barateganyaga gukora ubukwe vuba ndetse n’amafaranga bari barateganyije gukoresha bari bayabonye aza kuba intandaro y’ubwo bwicanyi.

Uwo mugabo w’imyaka 22 y’amavuko witwa Niringiyimana yishe umugore we w’imyaka 30 witwaga Mukandayambaje Philomène, nyuma y’amezi ane gusa babana nk’umugabo n’umugore ariko mu buryo butemewe n’amategeko, gusa bakaba bateganyaga gukora ubukwe vuba ndetse amafaranga bari barageneye kubukoresha akaba ari yo yabaye intandaro y’ubwo bwicanyi.

Uyu muryango wari umaze igihe ufitanye amakimbirane nk’uko byemejwe na IP Gasasira Innocent, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, yabibwiye itangazamakuru

IP Gasasira Innocent yavuze ko Niringiyimana na Mukandayambaje Philomene bari bamaze igihe gito babana mu buryo butemewe n’amategeko, ariko uyu mugore akaba yari afite amafaranga yakuye iwabo bari barumvikanye ko bazayakoresha mu mihango y’ubukwe kuko bateganyaga gusezerana vuba.

Gusa uyu mugabo ngo yaje kuyakoresha batabyumvikanyeho bituma batangira gushwana no kugirana amakimbirane, iperereza rya Polisi rikaba ryaragaragaje ko ayo makimbirane ashobora kuba ari yo ntandaro yo kuba umugabo yarishe umugore we yarangiza nawe akimanika mu mugozi akiyahura.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 27/05/2017 saa 12:31

uwomwana wumuhunguyashakagacash. narukundo namba
Kanda hano umusubize

Mike - 25/05/2017 saa 05:08

Abafitanye ibibazo bakwiriye kubikemu mu bwumvikane; abo binaniye bagomba kugana inzego zibishinzwe kugira ngo zibakiranure aho kwihanira. Abantu bakwiye kandi kwirinda amakimbirane y'uburyo bwose. Inzego z'ibanze zikwiye kumenya no kugira inama ingo n'imiryango birangwamo ukutumvikana kugira ngo hakumirwe ingaruka z'ubwumvikane buke.
Kanda hano umusubize

man power - 24/05/2017 saa 13:40

Ibi byose biterwa nuburinganire umugabo numutwe wurugo naho umugore nu mutima wurugo mubane mubwumvikane mujyire amahoro murugo nibitaba ibyo gutyo bazahora bicana amacyimbirane ntaza shira urwavuzwemo umugore ruvuzwamo umuhuro reta nirekeraho niyo mpamvu umugore ahitamo kubana numugabo ntibiteho gusezerana iyo umugore abwiye umugabo gusezerana atekereza ko bazagabana imitungo
Kanda hano umusubize

- 24/05/2017 saa 01:44

muvuge no kuwikase igitsina wo mumurenge wa base gusa foromin yababaje beshi.
Kanda hano umusubize

Baptiste - 23/05/2017 saa 18:22

Nikibazo gikomeye, gusa imiryango yabo igire kwihana.
Kanda hano umusubize

Gatsibo - 23/05/2017 saa 17:06

Nukuri police igomba kugira icyoyakora kuko usanga umuntu ajyamubandi ( mukabari) akavuga ati kandi runaka nzamwica uyubabwiye kobazamwica police itizana ibimenyetso. Dufite abobantu muri Gatsibo uzampamagare nguhe amazina yabo.
Kanda hano umusubize

KEMAYIRE Johnson - 23/05/2017 saa 14:13

Icyaha cya mbere bakoze ni kubana batarateye igikumwe.Buliya umugore yumvaga ayo mafranga bayakoresha ubukwe,naho umugabo akumva ko ubukwe bwarangiye igihe baryamanaga.Nubwo abantu nyamwinshi babana batarateye igikumwe,ni icyaha gikomeye mu maso y'imana.Birababaje kubona amadini menshi asezeranya abakobwa batwite.Ubusambanyi,nubwo bukorwa na miliyoni nyinshi z'abantu,buzatuma batabona Paradizo nkuko tubisoma muli 1 Abakorinto 6:9,10.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw'iteka imana izaha abantu bayumvira. Bakobwa,ntimukishyire abahungu ngo muryamane.Ahubwo mushake abahungu bubaha imana,mutere igikumwe,mubane.Ibintu imana yasezeranyije abantu bayumvira,urugero ubuzima bw'iteka muli Paradizo,kuzuka ku munsi w'imperuka (Yohana 6:40),kudapfa,kutongera kurwara,etc...bizaza nta kabuza.Bible iratubwira ngo nubwo byatinze kuza,bizaba nta kabuza (Habakuk 2:3).Ibintu bizahinduka ku Munsi w'imperuka. Dore ibintu bikomeye bizaba kuli uwo munsi:Imana izabanza ikureho ubutegetsi bw'abantu,noneho YESU abe ariwe utegeka isi yose.Bisome muli Daniel 2:44 na Ibyahishuwe 11:15.Imana izica abantu bose banga kuyumvira,bagakeka ko ubuzima gusa ari gushaka ibyisi,batitaye ku byo Bible ivuga (Yeremiya 25:33).Nyuma imana izahindura isi Paradizo (2 Petero 3:13).Birababaje kubona Pastors na Padiri batajya bigisha ibi bintu.Usanga bashishikajwe no gushaka ibyubahiro,kwivanga muli politics no gushaka ICYACUMI,nyamara YESU yaradusabye gukora umurimo w'imana ku buntu (Matayo 10:8). Ibi nabyo ni uburyarya buzatuma imana irimbura Pastors na Padiri ku munsi w'imperuka,nyamara biyita abakozi b'imana cyangwa abihaye imana. Mu gifaransa baravuga ngo "l'habit ne fait pas le moine".Ntimugashukwe n'iriya myenda bambara,na ririya bara ryera riba ku ijosi.Ngo biba bishaka kuvuga ko bera (saints). That is not true.
Kanda hano umusubize

Ninde Wasezeranyije Adamu Na Eva Uwabasezeranyije Se Niwe Wasezeranyije Salom Aburaham .Mureke Amaranga Mutima Mwa Ba Jehova Mwe Isezerana Rikuru Ni Urukundo Hagati Yumugabo Nu Umugore Aba Bo Mubimenye Ntarukundo Bari Bafitanye. Ex:ikinyuranyo Kumyaka Yabo8ans Birigaragaza Uwo Musore Yashakaga Cash
Kanda hano umusubize

Claude - 17/05/2017 saa 11:20

Mwiriwe mute bakunzi burubuga njehano nshima abantu dukoresha ururubuga kuko birashobokako hano wahakura umukunzi mukuri ariko namwe mwabwira ukomubyumva? Ndagayako ushobora kwandikaho urumusore ukabuho uwaguhamagara muzabigenzure murebe? muzabwura namwe? kereka iyurinkumi bagusaba komwavugana bagusakazaho number nyinshi pe!!! ese koko ntabakobwa bahano bagira urukundo? nukuri ushobora kuburumusore ukaba warabuze inkumi mwapanga kuko nokurambagiza biravuna pe nkumi mugerageze muduhe urukundo mutitaye kumitungo akazi keza amashuri kuko ibintu birashakwa ikingenzi nurukundo kuko harabarufite babuze uwobaruha ngarutse nishakira inkumi twashimana bikazakomeza Imana yabiduhereyemo imigisha wimyaka 22 na 28 ans njye mfite 28ans mpamagara kuriyi number 0725250128 ufiturukundo kandi namwe musimye iyi SMS nanditse mugire icyomwayivugaho kuri WHATSAP number 0729545770 murakoze
Kanda hano umusubize

Gogo - 18/05/2017 saa 12:46

Abasore baba hano nubwo ntahamaze iminsi ni urucantege! Barabeshya ,basambana,bashaka abagore bifitiye ayabo ngo babinjire,abapfubuzi ,....sha abo twavuganye bose nta gahunda barite indi migambi mu mitima yabo Ntiwahabona umuntu ushaka kubaka nukubwiye ko abishaka akubaza ko ufite ubushobozi muzifashisha Mbega tegereza uzumirwa
Kanda hano umusubize

Irde ndasubiza gogo - 19/05/2017 saa 12:02

Gogo niba koko ufite urukundo nkurwanjye warumpaye njye mfite gahunda kd ntandonke nshaka usibye urukundo ryonyine kd ntuzicuza gukudana nanjye !urakoze
Kanda hano umusubize

- 11/04/2017 saa 13:21

hy nshuti ndashaka umukobwa cg umugore ushaka ibyishimo byo muburiri ko yampamagara cg akanyandikira kuri WhatsApp 0785482098 ndabategerej
Kanda hano umusubize

epimake ntawukuriryayo - 12/04/2017 saa 13:30

Umvanawera. Aaaaa!!! Nonese ikibazo nimuburi cg. Nurukundo?
Kanda hano umusubize

- 12/04/2017 saa 14:46

yegora ahabuze urukundo ntanibyishimo bihaboneka
Kanda hano umusubize

- 23/06/2017 saa 11:55

BINEZEBITE
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X