Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Abasinyira abakandida bashaka kwiyamamariza kuba Perezida barasabwa gushishoza- Min Kaboneka

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka, yasabye abanyarwanda kuzarangwa n’ubushishozi mu gusinyira abakandida bifuza kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, bakazasinyira ibyo basobanukiwe neza.

Mu bisabwa abakandida bashaka kuziyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, harimo ko umukandida agomba kugira abaturage bamusinyira muri buri karere.

Ubwo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yahuraga n’abayobozi bo mu ntara y’Uburasirazuba kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku ntara, yagarutse ku matora ateganyijwe muri Kanama muri rusange, asaba ko abaturage barangwa n’ubushishozi, bagakora ibyo basobanukiwe neza.
Yanasabye abayobozi gukangurira abaturage kuyitabira ndetse no kwitabira ibikorwa bibanziriza amatora, nko kwireba kuri lisiti y’itora n’ibindi.

JPEG - 25.5 kb
Minisitiri Kaboneka Francis

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’inama, Minisitiri Kaboneka yagize ati “Icyo nasaba abaturage ni uko hari abakandida bazaza babasaba sinyatire. Icyo nabakangurira ni uko bazibaha, ntihazagire umuntu usinyishwa bamubwira ko bagiye kumushakira inkunga ngo ejo azikange asange bamusinyishije mu nyungu za Politiki atabizi.

Nabanze asobanuze, amenye ngo niba ari inyungu za Politiki, amenye ngo nsinyiye kandida runaka kubera nemera ibitekerezo bye, ejo atazicuza azi ngo ni inkunga agasanga bamukoresheje ibindi. Nasaba Abanyarwanda ko babyitondamo.”

Yakomeje abwira abayobozi bitabiriye iyi nama ati “Aba bakandida bagiye kuza gushaka amasinyatire muzirinde kubahutaza, muzabahe uburenganzira bwabo, ariko mukurikirane ntibazasinyishe abantu bababwira ko bagiye kubaha inkunga.”
Amatora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ateganijwe mu kwezi kwa munani tariki ya 04/207.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Nyumbayire Emmanuel - 6/07/2017 saa 20:06

Ese ko n'ayo matora atari twe twayahimbye, kuki tudashishoza ngo turebe no hanze uko babyifatamo mu kuyategura, tugakoresha amategeko asa n'aho agamije gusa kuvuna abakandida? Ese ukwezi kumwe gusa kurahagije kwiyamamariza umwanya ukomeye nk'uwa Perezida wa Repubulika. Igihamye ni kimwe gusa: U Rwanda rufite Peresida ufite ubushobozi mu kuruyobora kandi nawe ni umukandida, nta ngorane ruzagira zitewe n'abakandida bamwe bakeka ko batazwi. Uwiyamamariza wese umwanya ukomeye wo kuyobora igihugu aba azi ko afite ubushobozi, ubutegetsi bushinzwe kumushakira umwanya wo kwimenyekanisha imbere y'abaturage, bakamutora cyangwa ntibamutore. Iyo niyo demokarasi, kandi u Rwanda niyo rugenderaho. Amatora meza
Kanda hano umusubize

- 6/07/2017 saa 20:02

Ese ko n'ayo matora atari twe twayahimbye, kuki tudashishoza ngo turebe no hanze uko babyifatamo mu kuyategura, tugakoresha amategeko asa n'aho agamije gusa kuvuna abakandida? Ese ukwezi kumwe gusa kurahagije kwiyamamariza umwanya ukomeye nk'uwa Perezida wa Repubulika. Igihamye ni kimwe gusa: U Rwanda rufite Peresida ufite ubushobozi mu kuruyobora kandi nawe ni umukandida, nta ngorane ruzagira zitewe n'abakandida bamwe bakeka ko batazwi. Uwiyamamariza wese umwanya ukomeye wo kuyobora igihugu aba azi ko afite ubushobozi, ubutegetsi bushinzwe kumushakira umwanya wo kwimwnyekanisha imbere y'abaturage, bakamutora cyangwa ntibamutore. Iyo niyo demokarasi, kandi u Rwanda niyo rugenderaho. Amatora meza
Kanda hano umusubize

niwe - 26/05/2017 saa 16:08

Umuntu uzakuraho amafr y ubukode bwubutaka turamwemeye.Dianne oyeeee!!..
Kanda hano umusubize

ssss - 24/05/2017 saa 21:02

abaturage mwatugize abadashobora kwikura kuyotuneye koko mubona ntacyemezo twagiramo uruhare koko ejo muraje mubemuduherekeza mubwihirero ngomurebe uwodutoye ark ntakundi
Kanda hano umusubize

uwayo - 24/05/2017 saa 12:46

ariko iyo umuntu bamusinyiye niba bivuze ko yatowe ko numva bisa n'aho muri kumubuza kubona abantu njye mbona ririya tegeko ribogamiye ku bantu basanzwe bazwi muri politike ni gute usaba umuntu kuba azwi mu gihugu hose kandi atarabaye umutegetsi kandi twibukiranye ko basinyisha mbere yo kwiyamamaza rero mwumva yamenyekana ate atemerewe kwiyamamaza
Kanda hano umusubize

GAKWENE - 25/05/2017 saa 04:04

None c, niba uvugako atazwi ashaka iki kandi, umuntu utazwi aje gukor'iki?,ko atazi uko u Rwanda rumeze ko atarukuriyemo yaretse abazi aho rugeze babigizemo n'uruhare bagakomeza kuyobora,impamvu batazwi nuko nta byiza twagezeho bagizemo uruhare.
Kanda hano umusubize

tharcisse - 25/05/2017 saa 07:43

ubwirwa n'iki ko umuntu azi gukora, utamubonye akora? gusebya uwo utabonye uko akora, byo bimaze iki?
Kanda hano umusubize

Mugayo - 25/05/2017 saa 18:19

Wowe gakwene, abatuyoboye ubu warubazi mbere ya 1994? Ese banyuze mumatora? Kereka niba wemerako uzayoborwa nabantu bafashe imbunda gusa.
Kanda hano umusubize

GAKWENE - 25/05/2017 saa 04:05

None c, niba uvugako atazwi ashaka iki kandi, umuntu utazwi aje gukor'iki?,ko atazi uko u Rwanda rumeze ko atarukuriyemo yaretse abazi aho rugeze babigizemo n'uruhare bagakomeza kuyobora,impamvu batazwi nuko nta byiza twagezeho bagizemo uruhare.
Kanda hano umusubize

Ahubwo Se Kaboneka Ashatse Kuvuga Iki???!!! Muge Mwihutira Kumva Mutinde Gusubiza Hari Mesaje Atanze Mudasobanukiwe Aaahh Mumbise Badi
Kanda hano umusubize

Mugayo - 25/05/2017 saa 22:13

Abo bagutegeka ubu barukuriyemo?
Kanda hano umusubize

Kumiro - 24/05/2017 saa 12:40

Abarikuvugango abakandida bari gashaka amasinyatire biyamaza binyuranye namategeko Mwatubwira amatangiye kuririmba kagame mu ndirimbo nyinshi ziri kwaduka iki gihe nibabo batanyuranaya namatageko? Ese uwaririmba Diane Rwigara aho batuma indilimbo ye inyura kuri radio ntiyahinduka nkiza Kizito Mihigo?
Kanda hano umusubize

Michel Joseph - 24/05/2017 saa 10:55

“Aba bakandida bagiye kuza gushaka amasinyatire muzirinde kubahutaza, muzabahe uburenganzira bwabo, ariko mukurikirane ntibazasinyishe abantu bababwira ko bagiye kubaha inkunga" ndakeka ko Leta ikwiye kureka abaturage bagakoresha umutima nama wabo, kuko ufite imyaka yo gutora ni mukuru si umwana wo kubwirizwa icyo yakagombye kuba azi. Ndakeka ko nta munyarwanda ubu udafite umutima n`amaso bireba ibyagezweho, n`ibiteganywa kugerwaho. erega, njubwo umukandida X atabona amajwi 100% (kandi mu byukuri ntibyakagombye kuko abanyarwanda ywese tudatekereza kimwe, bitari byo twaba turi inyuma y`abatuye afurika bose bareba hafi), nzi neza ko uyu X atazabura byibura 60%azatuma akomeza kuyobora iki gihugu. Kuki rero izo nama zose zisa n`aho hari icyizere gike? kuki kubwiriza abantu ibyo bakagombye kuba biyiziho? Tugire maturite politique.NO GUKOPEZA kuko bigaragaza ko mugihe twigishaga, twatanze amasomo atari solid. Niba rero ibyo twakoze bigaragarira buri munyeshuri wese, igihe kirageze ngo yinjire mu kizamini yiyizeye ko igisubizo azandika ari icyo gihwanye n`ibyo yiboneye kandi akaba akenye gutera intambwe ava mu mwak yari arimo (icyiciro) akajya mu kindi. Umunyeshuri ubwe ni we ukora ikizamini, si mwalimu cyangwa umubyeyi cg umuvandimwe we. Natsindwa gusubiza neza, mwalimu azaba ataramuteguye neza. Si u munota wa nyjma rero ngo mwalimu nibwo agiye yakora icyo yagombaga kuba yarakoze mu itangira ry`amasomo. jye ndumva abanyarwanda twarumvise udufitiye akamaro, ntituri ibikuri bizahora bihabwa agatebe ko guhagararaho ngo bibashe kureba imbere. Ibigwi bye birazwi, twe kumuvangira gusa.
Kanda hano umusubize

dushimire jean - 24/05/2017 saa 09:48

Ibyo Minisitiri de MINALOC avuze nibyo kandi tu muri inyuma.turabishyigikiye.
Kanda hano umusubize

dushimire jean - 24/05/2017 saa 09:46

Minitre KABONEKA atanga inama nziza,hakwiye kubaho kwibutsa Abaturage ntihagire umuntu wongera kubashyuka abaka Indangamuntu abeshya ngo agiye kubashakira Ubufasha.cg ngo arabashyira muri VUP/DS.abayobozi bose bakore igenzura kdi bahanahane amakuru,umuntu ushaka abamusinyira ntabwo agomba kubikorera mu bwiru.nta muntu ugomba gushukwa ngo arasinya ahabwe amafaranga cg ikindi kintu,kuko ibi byaba ari Ruswa,umuyobozi uzabyihishya inyima biramutse bigaragaye akwiye kuzafatirwa ibyemezo.hakwiye kwegera abaturage bose hagakusanywa ibibazo byose bafite.hakifashishwa Inzego zose,hagashakwa ibisubizo byose abaturage bafite.ibikomeye hagakorwa ubuvugizi (ku Mirenge,ku Karere...)murakoze turi kumwe.turashimira Ministre wacu KABONEKA Francis,tukanashimira by'Umwihariko HE President Paul Kagame.murakoze.
Kanda hano umusubize

dushimire - 14/07/2017 saa 16:17

Sorry....Dukosore:"...Minisitiri......uzabyihishya....inyuma...."
Kanda hano umusubize

Mudugudu - 24/05/2017 saa 09:37

Ariko se komuzi inzara ihari ubonye uguha ya amapura abiri ukabona bukeye wabuzwa niki ku musinyira?kaboneka nawe arasesta.
Kanda hano umusubize

Kagenza - 24/05/2017 saa 11:46

Kaboneka nareke gutera ubwoba abaturage.Ese RPF yontabituga itanga?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X