Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Dr Munyakazi uregwa Jenoside ntiyahaye agaciro umwanzuro w’urukiko

Dr Munyakazi Léopold uri kuburana ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yaraye ahakaniye urukiko rwisumbuye rwa Muhanga ko adashobora gusinya ku myanzuro y’umucamanza niba umucamanza yihannye yongeyuri kugaruka kumuburanisha.

Ubwo hasubukurwaga urubanza rwa Dr Leopold Munyakazi mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga, Urukiko rwemeje ko agomba gukomeza kuburanishwa n’umucamanza aherutse kwihana.

JPEG - 130.5 kb
Dr Munyakazi Leopold imbere mu rukiko

Munyakazi avuga ko uyu mwanzuro uhonyora inyungu ze zo guhabwa ubutabera ndetse ko yanze uburyo yabisabwemo we yita ko ari agasuzuguro. Ibi bikaba byatumye yanga gusinya ku mwanzuro yari amaze gusomerwa.

Mu cyumweru gishize uyu mugabo yari yikomye (kwanga) perezida w’inteko imuburanisha avuga ko ntaho ataniye na Guverinoma y’u Rwanda yita ko itarengera inyungu ze zo guhabwa ubutabera.

Perezida wungirije mu Rukiko rwisumbuye rwa Muhanga, Birasa Direxi Aloys yasomeye Munyakazi umwanzuro w’urukiko ushingiye ku ngingo ya 99 ivuga ku mpamvu zo kwihakana Umucamanza.

Iyo ngingo isobanura ko umubururanyi ashobora kwihana (kumwanga) Umucamanza wese iyo ubwe cyangwa uwo bashakanye n’abana babo bafite inyungu mu rubanza.

Iyi ngingo ivuga ko umucamanza ashobora kwihanwa n’umuburanyi mu gihe ubwe cyangwa uwo bashakanye bafitanye na we isano y’amaraso cyangwa yo gushyingiranwa ku buryo butaziguye cyangwa buziguye kugeza ku gisanira cya kane n’umwe mu bagize inteko y’urukiko, n’umwe mu baburanyi, n’umwunganira cyangwa se ibindi byatuma imigendekere y’urubanza itagenda neza bikubiye muri iri tegeko.

Uyu mucamanza yanzuye ko usanzwe amuburanisha agomba gukomeza kumuburanisha kuko nta muziro muri iyi yamubuza kuburanisha uru rubanza.

Munyakazi wahise ahabwa inyandiko ikubiyemo uyu mwanzuro w’urukiko ngo ashyireho umukono, yawuteye utwatsi yanga kuwushyiraho umukono avuga ko wuzuyemo amafuti.

Yahise atangira gutonganya cyane umucamanza amubwira ko adatinya uwo ariwe wese wamuzanaho iterabwoba aho ari ho se no mu rukiko.

Yavugaga ko mvugo yari ikoreshejwe ngo “bamusinyishe”, akavuga ko iyi mvugo yuzuye iterabwoba no kumusinyisha ku gahato.

Uyu mugabo wize icengerandimi, yavuze ko mu kinyarwanda cyuzuye umwimerere umucamanza yari kuvuga ngo nibahe Uregwa asinye.

Yateranye amagambo n’umucamanza, akomeza gutsemba ko adashyira umukono kuri uyu mwanzuro. Mu mvugo ye, yavuze ko “atayisinyaho ngo n’iyo bateka ibuye rigashya ko ntawamukanga ngo amukoreshe ibyo atemera ku gahato n’iyo yaba ari umucamanza”. Birangira asubijwe muri Gereza aho afungiwe.

Munyakazi yateranye amagambo cyane n’Umucamanza maze urukiko rufata umwanzuro ko Umucamanza Udahemuka Adolphe usanzwe amuburanisha akomeza kuburanisha uru rubanza ruregwamo Dr Munyakazi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

man power - 24/05/2017 saa 13:27

Munyakakazi arishongora sha ahuli umeze neza urijuse komeza ukine kumucamanza ko igihano niburundu ntacyo bivuze kuri munyakakazi yibwirako isaha ni Saha FDLR izamufungura kuko haricyo yizeye wibuke ko agasuzuguro kawe kazagira ihezo urigisha ubucamanza ngontazi ururimi irire winywere widagadure
Kanda hano umusubize

Kanyandekwe - 25/05/2017 saa 09:45

Nonese haraho Dr Munyakazi usanze yibeshye noneho ngo umukosore? Esubundi umuswa nkuriya agera kuri ruriya rwego gute? Ibizamini batanga muri leta za promotions uriya azisimbuka gute?
Kanda hano umusubize

RUBERANZIZA - 26/06/2017 saa 06:00

Haha arikose ko ibyo Munyakazi akora abizi, aba agirango atinze urubanza iminsi yisunike akomeze yirire neza aryame nez
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X